Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abajyanama b’Ubuzima ni bo bitabajwe mu kurwanya malaria

Mu rwego rwo guhangana n’indwara ya malaria, abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko batangiye kwiyambaza abajyanama b’ubuzima kuko ari bo begereye abarwayi.

Aba bajyanama bari basanzwe bafasha abana batararenza imyaka 5 none bagiye guhabwa ubushobozi bwo kuvura malaria itarakomera.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ubu ari bwo buryo basanze bwashobora guhangana n’iyi ndwara imaze kwikuba inshuro 5 mu gihe kitarenze umwaka .

JPEG - 26.6 kb
Kimwe mu bigo nderabuzima nderabuzima cyakira abarwayi ba Malaria

Abashinzwe ibigo nderabuzima bavuga ko aba bajyanama babafashije cyane kuko nta muntu uzongera kurembera mu rugo hatagize umuha ubutabazi bw’ibanze .

Umwaka ushize u Rwanda rwabaruye abarwayi ba malariya bakabakaba miliyoni 2,5, aho uyu mwaka ugeze hamaze kubarurwa abasaga miliyoni n’ibihumbi 400 .

Muri rusange abasaga 700 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara imyaka yombi.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ubukana iyi ndwara izanye busaba ibyemezo bikomeye, iyi ikaba ari yo mpamvu hiyambajwe abajyanama b’ubuzima.

Ubusanzwe aba bafashaga gusa mu bibazo byoroheje ku bantu batarengeje imyaka 5 babasanze iwabo.

Nubwo nta buhanga buhambaye bafite, amahugurwa y’igihe gito bahawe ngo yatumye aba bajyanama b’ubuzima bashobora kugoboka abarwayi babegereye batarazahara .

Uburyo bushya ngo bwafashije cyane abakozi bo mu bigo nderabuzima dore uko uretse kwakira abarwayi bake, ngo banabageraho batanegekaye
.
Mu rwego rwo guhashya iyi malariya, ministeri y’ubuzima ngo irateganya gutanga inzitiramibu zigera kuri miliyoni 6 mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ku buryo bw’imibare ngo Abanyarwanda babibiri nibura bazaba basangiye inzitiramibu imwe bivuze ko zoizaba zihagije mu gihugu cyose.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ubwiyongere bwa malaria bwavuye ku ihindagurika ry’ibihe.

Ariko hari n’abasanga iyi mpamvu yonyine idahagije.

Mu mwaka ushize havuzwe inzitiramibu zibarirwa muri miliyoni 3 zinjiye zitujuje ibisabwa, izi na zo zikaba zigaragara nko mu byahaye icyuho ubwiyongere bw’iyi ndwara

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X