Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagatu y’U Rwanda na Congo bavaniweho imisoro

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano yo gukuriraho imisoro abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku bicuruzwa by’ubwoko 168.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba na mugenzi we wa Congo, Ngudiyanza Nefertiti, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Ubusanzwe ibicuruzwa byatangaga imisoro n’amahoro ni ibifite agaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri, ariko ubu hazajya hasora ibicuruzwa by’agaciro kari hejuru y’amadorali ya Amerika ibihumbi bibiri gusa. Ibyakuriweho imisoro byiganjemo ibiribwa.

JPEG - 50.5 kb
Minisitiri Kanimba na mugenzi we Ngudiyanza Nefertiti bahamya ko ayo masezerano ari ingirakamaro ku bacuruzi b’impande zombi

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko icyo gikorwa kigamije kurushaho kunoza serivsi z’ubucuruzi zakorerwaga ku mipaka yombi, zigakorwa zigendeye ku mategeko azwi kandi mu buryo busesuye.

Yagize ati “ Aya masezerano yasinywe agamije korohereza abacuruzi b’ibihugu byombi kugira ngo burusheho gutera imbere, turashimira uruhare rw’ibihugu byombi birushijeho gushimangira umubano n’ubuhahirane bunoze n’ubucuruzi bukozwe neza mu muco kandi amasezerano twasinye azatuma abacuruzi bagira amategeko abarengera.”

Yemeza ko abacuruzi bo mu Rwanda bari bagaragaje ko babangamiwe no gusoreshwa n’ubonetse wese muri Congo ariko ko icyo gihugu kigiye gukemura icyo kibazo n’ibindi bibazo abacuruzi baciriritse bahura nabyo.

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ngudiyanza Nefertiti nawe yabwiye abanyamakuru ko ayo masezerano azaca akajagari ka bamwe mu basoresha abaturage ku buryo budakurikije amategeko.

Ati “ Ntabwo aya masezerano dusinyanye n’u Rwanda ari inzozi ahubwo turakora ibishoboka byose atangire kubahirizwa, abaturage b’ibihugu byombi bazungukira kuri aya masezerano birusheho kwihutisha ubukungu bw’abaturage bacu.”

Yakomeje avuga ko hagiye kujyaho komite zihagarariye impande zombi zo gukurikirana ishirwa mu bikorwa by’aya masezerano ndetse buri mezi atandatu bakajya bahura ngo barebe niba nta bindi bicuruzwa bikwiye gushyirwa mu byasonewe imisoro.

Mujawamariya Assinah uhagarariye Koperative y’abakora ubucuruzi buto bwambukiranya umupaka mu karere ka Rubavu avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko kigiye gukemura ikibazo cy’abasoreshaga inshuro zirenze imwe ku gicuruzwa kimwe.

Abakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka bagizwe n’abagore ku kigero cya 74% bacuruza ibyiganjemo ibiribwa n’ibikomoka ku matungo.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sibomana jean damascene - 23/10/2016 saa 12:31

abantu bakora inkuru bajye bayikora irangire,dore nkaho uravuga amoko y,ibicuruzwa168 ariko mwakwiye kudushyiriraho annexe ifite liste yabyo.
Kanda hano umusubize

PASCAL - 22/10/2016 saa 09:50

amoko 168 mudusobanuriye amazina inkuru yaba isobanutse!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X