Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abakoresha umuhanda Rutsiro‐ Rubavu baravuga ko iyangirika ryawo ribangamiye imigenderanire yabo

Abasanzwe bakoresha umuhanda Rutsiro‐ Rubavu baravuga ko iyangirika ryawo ribangamiye imigenderanire yabo.

Uyu muhanda Rutsiro‐Rubavu uherereye mu burengerazuba bw’U Rwanda, usanzwe ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi, bityo abawukoreshaga bakaba batangaza ko ihagarara ry’ibinyabiziga harimo na bus yahagaze yatwaraga abagenzi bibabangamiye cyane.

JPEG - 129.8 kb
Umuhanda wa Rutsiro na Rubavu ahenshi warangiritse cyane ku buryo imodoka ziwucamo ziba zitizeye umutekano wazo kubera ibiraro bishaje

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ari nako karimo igice kinini cy’uyu muhanda cyangiritse ,buvuga ko bwamaze kubona abakora uyu muhanda.

Mu myaka myinshi abatuye Rutsiro na Rubavu bagenderanirana hifashishijwe uyu muhanda; ubu ngo yarahagaze bitewe nuko imvura yaguye mu bihe bitandukanye yangije uyu muhanda.

Iyangirika ry’uyu muhanda kandi ngo ryagize ingaruka cyane, kuko n’ibinyabiziga bito ntibyakoroherwa gukoresha uyu muhanda, kuko bishobora guteza impanuka kubera ibiraro byangiritse bikomeye, bityo aba baturage bagahera kuribyo basaba ubuyobozi gukora uyu muhanda vuba ntawe uratwara ubuzima.

Janvier Murenzi,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari naho hangiritse igice cy’uyu muhanda avuga ko nabo iki kibazo bakizi kandi ko hari n’abemeye kugikemura.

Uyu muyobozi ntatanga igihe ntarengwa uyu muhanda uzasanirwa kuko nabo nk’ubuyobozi ataribo bazawusana, icyakora uburemere abaturage baha iki kibazo byumvikana ko bafashwa mu gihe cya vuba dore ko banahamya ko ikibazo uyu muhanda ufite kidakabije k uburyo cyagombye gusaba inzego zo hejuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gaga - 9/11/2016 saa 07:41

Uyu munyamakuru ko arigutera urujijo mu baturage. Ibyo koko nibyo? Umuhanda mushya siwo yerekanye kandi wo urakorwa neza. Mujye mushakira amaramuko ahandi. Biteye isoni pe!
Kanda hano umusubize

mbabazi - 8/11/2016 saa 14:01

yewe! twese byatuyobeye umuhanda uvugwa kuko nanjye ndahaturiye abashinwa bskataje gushyiramo kaburimbo!
Kanda hano umusubize

mbabazi - 8/11/2016 saa 14:00

yewe! twese byatuyobeye umuhanda uvugwa kuko nanjye ndahaturiye abashinwa bskataje gushyiramo kaburimbo!
Kanda hano umusubize

niyo - 8/11/2016 saa 13:48

UTURUKA RUBAVU UKANYURA KU RUGANDA RWA BRALIRWA(NYAMYUMBA)- RUTSIRO( KIVUMU-KIGEYO- ISOKO RYA NKORA- MUSASA- MURUNDA). UYU MUHANDA ABATURAGE BAWUGENDAGAMO NA BUS NDETSE N'IMODOKA ZITWARA IKAWA ZIVA MU NGANDA ZIHARI ZITANDUKANYE.
Kanda hano umusubize

Nyundo - 8/11/2016 saa 11:48

Uwo muhanda uvuga ku barimo kuwushyiramo kaburimbo !!!! Hari undi muhanda se Rutsiro-rubavu?
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 14:22

NTITWUMVA ICYABUZE NIGIHE BAHEREYE BAWUKORA
Kanda hano umusubize

Nyundo - 8/11/2016 saa 11:44

UYU MUNYAMAKURU ARAVUGA UWUHE MUHANDA???? NONE SE URI GUSHYIRWAMO KABURIMBO NI UWUHE??? hABA HARI UNDI SE??? MUDUSOBANURIRE
Kanda hano umusubize

niyo - 8/11/2016 saa 13:43

YEGO HARI UNDI MUHANDA UHUZA RUTSIRO NA RUBAVU. UYU MUHANDA UNYURA IRUHANDE NEZA RW'IKIYAGA CYA KIVU. UHEREYE AHO URUGANDA RWA BRALIRWA MU MURENGE WA NYAMYUMBA HO MURI RUBAVU UGAKOMEZA MU KARERE KA RUTSIRO UNYUZE MU MURENGE WA KIVUMU HO MU KARERE KA RUTSIRO. UYU MUHANDA NINYABAGENDWA CYANE KUKO N'UMUHANDA W'UBUKERARUGENDO KUKO UCA KU MAZI KANDI HAKABA N'INGANDA NYINSHI Z'ITUNGANYA I KAWA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X