Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abakozi 200 b’uruganda rwa C&H Garment baramukiye mu myigaragambyo

Nyuma yo gusezeranywa kuzajya bagaburirwa ndetse bakanahabwa umushahara w’ukwezi wa 45,000 abakozi boherejwe na WDA mu rwego rwo kwimenyereza umwuga w’ubudozi Abakozi b’Uruganda rw’Abashinwa rukora imyenda rwa C&H Garment ruherereye mu gace k’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatatu babyukiye mu myigaragambyo banga gukora, bavuga ko badashobora gukora uruganda rutarabishyura amafaranga bumvikanye.

Abakozi bigaragambije ni aboherejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), bakaba baroherejwe tariki ya 10 Nyakanga baje gufata amahugurwa mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”

JPEG - 39.9 kb
baramukiye mu myigaragambyo

Bamwe muri aba bakozi baganiriye na Imirasire.com bavuze ko baza gutangira aka kazi bahawe inshingano zo gufasha uruganda gukora imyenda myinshi muri gahunda ya Leta yo kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze y’igihugu hatezwa imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Bavuga ko bari bemeranyije n’uruganda kujya bahembwa ibihumbi 45 by’Amanyarwanda, Ku mafaranga bagombaga guhabwa ibihumbi 30 yagombaga kujya atangwa na WDA mu rwego rw’ubufasha mu kubatunga n’itike y’urugendo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakozi bagombaga guhembwa amafaranga y’ukwezi kwa Kanama, gusa ngo batunguwe n’uko bahembwe amafaranga adahuye n’ayo bavuganye.

Umwe utashatse kwivuga amazina yagize ati: “ Twaje aha ngaha batubwira ko bazaduha training(amahugurwa) mu gihe cy’amezi atandatu, bakajya baduha ibihumbi 45 yo kudufasha.

Batubwiye ko bazadukuraho 5000 yo kurya kugeza ubu ntitwigeze turya, twagiye guhembwa dusanga twese baradukase, hari uwahembwe 12000,5000, 20000, 500 ndetse hari n’abatayabonye. Mutubarize impamvu kuko guhera ejo banze ko tubavugisha.”

Amakuru agera ku mirasire.com avuga ko bagiye gushaka ubuyobozi ngo basobanurirwe ku kibazo bafite maze bagaterwa ubwoba babwirwa ko bakora akazi abatagashaka bakambura umwambaro w’akazi bagataha.

Hari kandi na bamwe muri aba bakozi ngo bahamagawe babwirwa ko birinda kuzamura ikibazo maze bizezwa kwishyurwa, bakongezwa umushahara ndetse bagahabwa n’inshingano zisumbuyeho.

Ushinzwe abakozi muri urwo ruganda Hitimana Said yabwiye abanyamakuru ko babafata nk’abanyeshuli baje kwimenyereza umwuga w’ubudozi mu gihe cy’amezi 6 boherejwe na WDA nyuma bakazahabwa akazi.

Abajijwe ku kibazo cyo kuba batarahawe amafaranga yabo yuzuye, kuba barakaswe amafaranga y’ifunguro ntibarihabwe, kuba badahabwa ubwishingizi no kuba bishyuzwa 2000 y’umusoro yagize ati: “ Habayeho amakosa, turimo gushaka uburyo bayasubizwa, ubwo bazaga baje ari benshi hari ibikoresho bike ndetse tubona kubagaburira bigoye bituma tubacamo ibice, ndimo kuganira n’ubuyobozi bukuru kugira ngo iyo nsimburamubyizi yabo bayihabwe mu gihe batakoze.

Aba bahabwa aya mahugurwa bavuga ko batigeze bamenyeshwa gahunda zose zahindutse gusa Hitimana ntiyemeranya na bo ahubwo ashimangira ko n’ubwo batabibatangarije benshi babibonaga.

Yagize ati: “ Sinavuga ko batari babizi kuko hari benshi bazaga kumbaza bati ubuse ko mwaduciyemo ibice tuzahembwa gute? Nabo bari bazi ikibazo gusa umuti w’ikibazo ni uwo guhabwa ibyo bemerewe, ku wa Gatandatu tuzakorana inama."

Hitimana avuga ko kuba abakozi bigaragambije bitazateza ikibazo ku ruganda ndetse akemeza ko bitazahungabanya gahunda ya Leta ya Made in Rwanda kuko bagiye kubikosora.

Abakozi bari guhabwa aya mahugurwa muri uru ruganda ni 300 muri bo abagera kuri 200 nibo bari ku marembo y’uru ruganda bigaragambya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruratwa - 15/09/2016 saa 07:15

Iyi myigaragambyo ndayishyigikiye abaturage bagomba guharanira uburenganzira bwabo.
Kanda hano umusubize

sudi - 14/09/2016 saa 20:58

Ahaaaaa, mwalimwabona ababirenganiramo nabaturage. Mufate abaturage muntara zose zigihugu batunzwe na caguwa ndetse na leta ikinjiza agatubutse none ngo atop. Mwitege ibibazo gusa ibifi binini byo bihahira muma big shop ntocyo bibabwiye.
Kanda hano umusubize

jo - 14/09/2016 saa 20:42

Ibyo byose ningaruka zo kudaha agaciro abintege nke. Nonese ubwo inganda zigiye kuzajya zizana abanyeshuli bakore akazi badahembwa ngo ni training!!!! Nta training ya mezi 6 ibaho ahubwo iyo umuntu akoze training amezi 6 aba yabaye umukozi. Ubwo 6 narangira bazabasezerera bazane abandi muri training uruganda rwunguke leta isoreshe umuturage ahombe
Kanda hano umusubize

dido - 14/09/2016 saa 18:45

ubuse ibintu bitanjyiye akakanya nibimara kuba made in rwanda noneho bizamera bite ndabona bizaba bibj kurushaho kuko ntamuntu wakwihanganira kwicwa ninzara kandi akora ibyo leta nibikemure hakirikare
Kanda hano umusubize

ayisha - 14/09/2016 saa 16:53

umwana apfa mw'iterura .ubwo se abadahemba abakozi bazakora imyenda ingahe? ifite iyihe quality? mbona duhubuka cyane
Kanda hano umusubize

eva - 14/09/2016 saa 16:07

Ubu se abantu batangiye bamburwa koko ibi bintu bizashoboka?iyi made in Rwanda ka tuyitege amaso icyo nzi ni uko tuzabyicuza guhagarika ibiva hanze natwe tutari tayari yo gukora ibintu neza!abantu bambura abakozi se ubu bazakora iki koko?
Kanda hano umusubize

bitwenge - 14/09/2016 saa 15:54

TURABIGENZA DUTE????? INGANDA ZIKORA IMYENDA ZINANIWE RUGIKUBITA. CAGUWA IRAHAGARITSWE!!!ABATURAGE. BAGIYE KUBA NKA. ADAMU NA EVA UKO BARI BAMEZE MBERE YO KWIGOMEKA KUMANA! HARUMUGABO WAKORAGA KWA KINANI WITWAGA NZABANDORA?
Kanda hano umusubize

kj - 15/09/2016 saa 07:06

erega nibagarure caguwa ntacyo yaridutwaye twambaraga tukaberwa kandi kuri macye,ariko ahantu ajya mwisoko kuva kumafranga 200kuzamura ukabona umwenda caguwa yari nka mituel yaridufatiye runini,ari umukire numukene yayibonagamo.ariko dufite icyizere dukurikije ibyo nyakubahwa minister kanimba yatangaje kuzubarirashe.rw ko yaba igiye kugaruka,kuko twari dutangiye kwibaza icyo twakora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X