Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abamotari babangamiwe no kutamenya indimi z’amahanga

Bamwe mubakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mugi wa Kigali baravuga ko kutamenya indimi z’amahanga bibabera inzitizi mu kumvikana na bamwe mu clients babagana by’umwihariko abanyamahanga.

Aba bamotari bavuga ko bakunze guhura n’ikibazo cyo kutumvikana mu rurimi n’abagenzi cyane cyane abanyamahanga basura u Rwanda, ibi ngo bituma hari ibyashara bica mu myanya y’intoki za bamwe mu bamotari.

Aba bamotari basanga hari icyakorwa kugira ngo n’amafaranga y’abatavuga ikinyarwanda bayabone kandi banatange serivisi nziza ku banyamahanga, ibi ngo byashoboka ubuyobozi bw’amakoperative bibumbiyemo bubafashije kwiga indi z’amahanga.

Ubuyobozi bw’impuzamakoperative z’abatwara abagenzi kuri moto buvuga ko impamvu abamotari benshi batazi indimi z’amahanga bifitanye isano no kuba abenshi ari urubyiruko rutageze mu mashuri cyangwa urwayacikirije.

Uzasaba Alexis umunyabanga nshingwabikorwa w’impuzamakoperative y’abamotari mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko hari inyigo yatangiye gukorwa yo gushyiraho ama centre yo kwigisha indimi z’amahanga.

Ntabwo ari abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bagira iki kibazo cyo kutumvikana n’abanyamahanga kuko usanga hari n’abandi bagihuriyeho, bakaba bakangurirwa kwiga izi ndimi z’amahanga cyane ko u Rwanda rusigaye rugendererwa n’abanyamahanga cyane cyane inama nyinshi mpuzamahanga zisigaye zibera mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Theogene IBIRINONE - 25/10/2016 saa 12:13

Uramutse uje mu 10 ba mbere twakwakira kuko buri kwezi dutanga promotion ku bantu icumi!
Kanda hano umusubize

Theogene - 21/10/2016 saa 20:53

Dufite koperative nshya (C.T.M.I) mu Gatenga ku cyapa cyo ku Munyinya intego yacu ni ukwigisha abamotari:icyongereza,igifaransa,n'igiswahili.ababishaka mwaduhamagara 0788984133-0722268577-0788886162 twiteguye kubakira iwacu.Abamotari tubishyuza 5000frw gusa ku kwezi.
Kanda hano umusubize

mahoro - 24/10/2016 saa 10:45

Mwiriwe bavandimwe nababazagako nutari umumotari mushobora kumwakira nawe akaba yazakwiga indimi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X