Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abana b’Abarundi Biga mu Rwanda babangamiwe n’icyongereza

Abanyeshuri b’abarundi baba mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama, baratangaza ko babangamiwe n’ururimi rw’icyongereza rukoreshwa mu masomo hafi ya yose.

Abarundi ubusanzwe ururimi rw’igifaransa nirwo rukoreshwa mu ndimi z’ubutegetsi n’uburezi. Nk’uko bari babimenyereye iwabo ngo igifaransa nicyo ingenzi mu myigire yose yabo bitandukanye cyane no mu Rwanda ho icyongereza aricyo gikoreshwa mu masomo hafi ya byose.

JPEG - 118.5 kb
Abana b’abanyeshuri b’abarundi baba mu nkambi ya Mahama

Ururimi rw’icyongerereza ruri mu ntambamyi zabangamiye cyane abana b’Ababrundi biga mugihugu c’u Rwanda bitewe ko batari bamenyereye kurwigiramo.

Ku ishuri rya Rusumo High School, abana bavuye mu nkambi ya Mahama, baremeza ko mu ntangiriro cyari ikibazo, ariko muri iyi minsi ngo cyabonewe umuti, bariga nk’abandi bakanarwanira imyanya ya mbere nk’abandi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X