Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abana benshi bavuka buri cyumweru mu nkambi ya MAHAMA

Abana batari bake bavuka buri cyumweru mu nkambi y’impunzi z’abarundi ya Mahama ndetse abenshi mu babyara muri aba ngo ni abana nkuko bitangazwa n’ababyeyi bo muri iyi nkambi, gusa ubuyobozi bw’inkambi bwo buvuga ko imibare ihindagurika.

Ababyeyi bo muri iyi Nkambi batangaza ko igituma aba bana batwara inda ari uko ababashuka biborohera cyane ko ngo usanga bafite Imibereho itabemerera kubona ibyo bakenera mu mibereho yabo.

Umwe mu bari muri iyo nkambi yagize ati “ ujya kubona ukabona muri ino minsi abana bato bahetse abandi, gusa biterwa no kuba hari ababashuka ndetse ugasanga hari n’uba yaraturutse I Burundi ari wenyine.”

Ni ikibazo gisa n’igihangayikishije kuko nkuko bivugwa n’abari muri iyi nkambi ngo usanga aba bantu badafite uko babayeho gufatika. Bavuga ko iyo amafunguro bateganyirizwa yashize usanga aba bana bashaka ukundi babaho.

Umuyobozi w’iyi nkambi uhagarariye Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza, bwana Ngoga Balzac yabwiye Ijwi ry’Amerika ko imibare ihinduka.

Yagize ati “ Imibare irahinduka kani birumvikana iyi nkambi irimo abantu benshi, abantu barenga ibihumbi 50, kandi bagizwe n’urubyiruko, barashyingiranwa kuba havuka abana benshi nta gitangaza kirimo.”

Mu minsi yashize hagaragaye ikibazo cy’imiryango yavugaga ko itabona uburyo bwo gutera akabariro kuko babaga banga ko abana babimenya kandi babana mu duhema dutoya.
Kuba mu tuzu duto urubyiruko rubanamo n’ababyeyi babo abatari bake babifata nk’imvano yo kuba aba bishora mu bikorwa by’ubusambanyi.

JPEG - 217.4 kb
Inkambi ya Mahama irimo abarundi benshi cyane

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umusazi ntwari - 1/08/2016 saa 12:55

blaze babite 3 mandat ya nkurunziza
Kanda hano umusubize

umusazi ntwari - 1/08/2016 saa 12:53

base babita 3 mandat ya nkurunziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X