Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abantu bataramenyekana bacukuye imva ishyinguyemo abazize Jenoside


Abantu bataramenyekana bacukuye imva ishyinguyemo Imibiri ya Mukankusi Consolata umubyeyi wa Jacky na Murekatete Jeanette umukobwa wa Mukankusi Consolata bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi byabereye mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Prisca yemeje aya makuru anavuga ko Akarere ka Nyamagabe kemeje amakuru y’icukurwa ry’imva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Mbazi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 2 Kamena 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawayezu Prisca, aravuga ko “abakoze iki gikorwa cy’ubugome” bataramenyekana.

JPEG - 51 kb
Imva basanze yacukuwe

Nyuma yo kumva aya makuru, uyu muyobozi n’abayobozi bagenzi be bihutiye kujya aho iyo mva iri, basanga koko icukuye, ariko ubwo yavuganaga n’itangazamakuru bari batarareba mu mva.

Ati “Turahageze bacukuye koko, ariko ntabwo turamenya niba hari imibiri batwaye ariko bacukuye kabisa, icyo turi mu kubona ni imyenda ariko ntabwo twamenya niba batwaye imibiri ingana iki ariko imyenda iracyarimo…”

Abajijwe niba hari imibiri igaragara imusozi yaba yataburuwe mu mva, yagize ati “Turabona imyenda ariko ntabwo umuntu yabihamya muri rusange urabona ko ishobora kuba ikirimo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ataramenya abari bashyinguye muri iyo mva, ahamya gusa ko ari inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa hari amakuru yabyutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, y’abantu bavuga ko imva yataburuwe ari iy’abantu babo, umwana w’umukobwa na nyina.

Ubwo butumwa buragira buti “Niko bantu banjye, ubyutse ugasanga imva ari iy’ababyeyi bawe warabashyinguye ukaruhuka hanyuma imbwebwe zikabataburura nijoro nyuma ya 20 ans wakora iki?Ibi byabaye mu Murenge wa Mbazi i Nyamagabe.

JPEG - 17.5 kb
Nyakwigendera Mukankusi Consolata n’umukobwa we Murekatete Jeannette

Uyu Mubyeyi ni Mukankusi Consolata na Murekatete Jeanette umukobwa we. Nimwibaze umwana wabo umwe wasigaye Jacky uko amerewe.”

Uyu ni we mubyeyi n’umwana we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bashyinguye muri iyi mva yacukuwe n’abantu bagishakishwa na Polisi
Ni imva iri mu isambu ahantu hadatuwe.

JPEG - 56.3 kb
Ni uku imva yari irangaye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buravuga ko bugiye gukorana inama n’abaturage bakaganira kuri iri sanganya ribaye mu gihe byari biteganyijwe ko muri uyu Murenge wa Mbazi bari kuzimurira mu rwibutso rushya imibiri yashyinguwe ahatari mu rwibutso, tariki 18 Kamena 2016.
Ntibiramenyekana niba imibiri yataburuwe cyangwa niba ikirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawayezu Prisca, aravuga ko ari bwo bwa mbere hagaragaye igikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Murenge wa Mbazi muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayisenga Emmanuel - 6/06/2016 saa 11:38

Nukuri abo Bantu bakwiye guhanwa kuko bakoze amarorerwa.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 11:10

Jacky wihangane ukomere. Abawe si hariya bari bari mu ijuru. Abakora biriya baba bicira urubanza .bishe bazi ko hari amahoro bizabagezaho, nyuma barushaho kuyabura, none bakomeje ubugome bwabo, baropngera ubukozi bw'ibibi ku bundi. Witonde kuko ni wowe bashaka, ariko humura imfubyi ni agati k'Imana. Komera ku Mana yawe ingororano zawe zirateguye.Uyiringiye bntakorwa n'isono, izo nkozi z'ibibni nizo zizakorwa n'isoni niba zitihannye
Kanda hano umusubize

venant.kalisa - 6/06/2016 saa 09:04

MBEGA IBINTU BITEYE AGAHINDA ?BIGARAGARE YUKO BAGIKOMEJE UBUGOME BWABO NUKU GUSA NIBAFATWA BAZAHANWE BYINTANGA RUGERO
Kanda hano umusubize

manzi - 4/06/2016 saa 09:35

Abantu baracyafite ubugome bugeze aho babashakishe bazahanwe byintangarugero ariko ntihagire ababirenganiramo iyo ningengabitekerezo irenze
Kanda hano umusubize

LILIANE UMUTONIWASE - 4/06/2016 saa 09:08

ARK MANA WEE MBEGA ABASHINYAGUZIGUSA UWO JACK NAKOMERE DISII
Kanda hano umusubize

Nkurikiyintwali Donat - 4/06/2016 saa 07:42

Mbega ubugome ! Mana kuki hari abantu bagira ubugome budashira? ubu koko nk'uyu unshinyagurira igihugu cy'u Rwanda yibaza ko Imana itamubona? naho atamenyekana ubu ariko amenye ko uwububa abonwa n'uhagaze mfite agahinda kenshi mu mutima kuko inyamanswa muntu itava ku izima ngo ireke ubukome nsigaye mbona aho umugore yica umugabo we , umwana yica umubyeyi we umugabo akica umugore we. Mbega Isi? where are are we going to?
Kanda hano umusubize

J Claude - 4/06/2016 saa 06:08

Birababaje kdi biteye n'agahinda ubuse kko nyuma y'imyaka ingana gutya hari abagifite imitima y'ubunyamaswa bungana gutya.yebabawe Isi irarwaye ubwa wa muhanzi
Kanda hano umusubize

alice - 3/06/2016 saa 23:34

Jacky ihangane humura turikumwe
Kanda hano umusubize

alice - 3/06/2016 saa 23:34

Jacky ihangane humura turikumwe
Kanda hano umusubize

Lara - 3/06/2016 saa 21:09

Ariko se ubugome abantu babitse mu mitima buzashira ryari? Ngaho nimwibaze namwe nk'iri shyano! Kwanga abantu bene aka kageni!? Ibi bintu birarenze.Ndababaye pee.
Kanda hano umusubize

Lukas - 3/06/2016 saa 20:57

Ibi biragayitse cyane, ndabyamaganye cyane, uziko ndebye ipica ngahungabana? Mana y'i Rwanda garagaza aba bagizi ba nabi kuko imigambi yabo ndabizi ntuyishimiye. Tabara abanyarwanda ntitugasubire mu biganza by'abagome!
Kanda hano umusubize

Kk - 3/06/2016 saa 18:58

MBEGA ABANYARWANDA!!!! UZIKO MWATUMA UMUNTU YANGA IKI GIHUGU!!! KUTUYOBORA BISABA IMBARAGA ZIDASANZWE....
Kanda hano umusubize

james - 3/06/2016 saa 23:01

abakoribi ntamahoro bazoronka
Kanda hano umusubize

Mugabo - 3/06/2016 saa 18:54

BIRABABAJE CYANE, BITEYE NAGAHINDA.
Kanda hano umusubize

LILIANE UMUTONIWASE - 4/06/2016 saa 09:09

MANA WEE BIRABABAJE PEE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X