Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abanyamakuru bakwiriye gukorana neza n’abanyapolitiki " Mukabunani"

Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda Mukabunani Christine arasaba abanyamakuru gukorana neza n’abanyapolitiki birengagije inyungu bashobora gukura mu nkuru.

Abanyapoliti n’abanyamakuru bo mu Rwanda bahuriye mu biganiro bigamije kunoza uburyo bakorana, bagamije inyungu rusange z’igihugu.

Abahagarariye izi mpande zombi bavuga ko nta na rumwe rukwiye gushyira imbere inyungu bwite zarwo ahubwo batahiriza umugozi umwe kugira ngo bubake igihugu.

JPEG - 72.2 kb
Mukabunani Christine umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

Mukabunani Christine, ni umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,yatangaje ko abanyamakuru bamwe usanga bareba inyungu bari bukure mu nkuru bigatuma babogama.

Ati “Abanyamakuru akenshi batwarwa n’inyungu za politiki runaka, ugasanga bitewe n’icyo bari bukure mu nyungu bari buhabwe, bagatangaza inkuru babogama. Icyo twifuza ni uko abanyamakuru n’abanyapolitiki bakwiye gukorana neza nta ruswa cyangwa kubogama. Amakuru aba akwiye gutangazwa harimo ubunyamwuga.”

Ku rundi ruhande ariko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko ubu bufatanye mu kubaka igihugu bushyigikiwe n’itegeko ry’itangazamakuru ryavuguruwe.

JPEG - 52.8 kb
Abanyamakuru n’abanyapolitiki bari mu biganiro

Yagize ati: “Itegeko rishya rigenga uburenganzira bwo guhabwa amakuru ndetse n’abaturage guhabwa amakuru y’ibyo abayobozi babakorera, riza rishimangira ubwo bufatanye, kuko ubufatanye bushingira mu kumva inshingano n’uburenganzira buri wese afite. Ibyo biduha icyizere cy’uko inzira twatangiye yo kubaka igihugu itangazamakuru n’abanyapolitiki babifitemo uruhare, igenda yera imbuto.”

Nta bushakashatsi bwihariye bugaragaza intera abanyamakuru bo mu Rwanda bagezeho mu gutara inkuru za politiki, ariko ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru bugaragaza ko abanyamakuru benshi bagifite ubumenyi budahagije mu gutara inkuru zihariye mu rwego runaka.

Iki ngo ni cyo cyerekezo cyifuzwa ku banyamakuru, cyo guhabwa ubumenyi buzatuma baba impuguke mu byiciro bitandukanye.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 7/09/2016 saa 12:02

Impamyabumenyi ni zo zizakemura ikibazo rero? Umunyamakuru ararengana ahanini kuko ajyana n'aho byerekeza, ndetse n'ubushobozi ahabwa. Mukabunani we hari ibyo ashobora kuba yitiranya no kubogama, sinamurenganya.
Kanda hano umusubize

cyane - 7/09/2016 saa 11:52

"..." Mukabunani
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X