Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gitega bishyuriye abantu 30 mutuelle de santé

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gitega bishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 30 itabufite iri muri uyu murenge. Ibi ni ibyatangajwe Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016 na Chairman w’uyu muryango mu rwego rw’umurenge Uwamungu Daniel ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu birori by’inteko rusange muri uyu murenge.

Ibi birori byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Cyahafi byatangijwe n’ibirori n’imbyino ndetse n’indirimbo by’umuryango FPR Inkotanyi.

JPEG - 137.8 kb
Uwamungu Daniel Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gitega

Mu ijambo rye Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gitega Uwamungu Daniel yagarutse kubyo umuryango wa FPR Inkotanyi wagezeho mu mwaka ushize ndetse anagaragaza icyerekezo cy’umuryango FPR Inkotanyi mu minsi iri imbere.

Ubwo yavugaga ko byerekeranye n’ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye, umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gitega utangiye ubwisungane mu kwivuza abantu 30.

JPEG - 145.9 kb
Uhereye ibumoso ni Uwamungu Daniel Chairman w’umuryango FPR mu murenge wa Gitega na Kalisa Idrisa Vice Chairman mu karere ka Nyarugenge

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Uwamungu Daniel yagize ati “Twe twasanze ari ngombwa ko icyo gikorwa gishyirwa mu bikorwa by’umwihariko tugitera inkunga kugira ngo abaturage bacu babashe kwivuza cyane cyane tugahera kuri babandi bari bafite ibibazo.”

Ibyagezweho

Umwaka ushize umuryango wa FPR wageze kuri byinshi bitandukanye bishingiye ku nkingi 4.

Muri ibyo harimo ko umuryango FPR Inkotanyi wagize uruhare mu gukurikirana ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kurwanya akarengane.

Umuryango nanone urateganya gukora ibikorwa byinshi birimo umuryango ibarura ku rugo ku rundi bareba ibibazo abaturage bafite birimo ikibazo cy’abadafite ubwisungane mu kwivuza harebwe icyo babafasha ndetse hanashakishwe abaterankunga bashobora kubafasha.

Dore amwe mu mafoto yaranze ibi birori


Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aime DUSINGIZIMANA - 18/09/2016 saa 16:47

Gitega irasobanutse peeee!!!!!! baracyeye, hadekoye neza, Twageze kuri byinshi n' amafoto arivugira.
Kanda hano umusubize

Rutikanga Théogène - 18/09/2016 saa 13:48

Ibyo nukuri intego yacu kugitega nugukomeza kubumbatira ubumwe namahoro namajyambere. Twiyubakira igihugu. Tirashimira RPF Inkotanyi irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame kubyiza byose tumaze kugeraho
Kanda hano umusubize

Karambo - 18/09/2016 saa 12:25

Batangiye kubura aho abfunda imitwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X