Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abanyarwanda bagiye kugezwaho pasiporo ya EAC n’iya AU

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aravuga mu minsi abanyarwanda baratangira guhabwa pasiporo nshya 2 imwe ya EAC n’indi ya AU. Zose zikazafasha abanyarwanda gutembera muri EAC ndetse no mu bihugu byose bigize AU nk’abanyagihugu.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ ubutwererane Louise Mushikiwabo aratangaza ko imyanzuro yafatiwe mu nama ya 27 isanzwe y’abakuru b’ ibihugu na za guverinoma za Afrika yafashe imyanzuro ikomeye izageza uyu mugabane ku ntambwe wifuza.

Ibi ministri Louise Mushikiwabo yabigaragaje kuri uyu wa kabiri i Kigali mu kiganiro n’ itangazamakuru aho yanavuze ko kuba iyi nama yaragenze neza bishyira u Rwanda ku rwego rwo hejuru mugutegira inama mpuzamahanga kandi zikomeye.

PNG - 431.2 kb
Pasiporo ya AU

Inama isanzwe ya 27 y’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma ba Afrika i kigali yashojwe ku wa mbere, ngo isigiye ikizere gikomeye abanyarwanda mu mitegurire y’ inama mpuzamahanga zo ku rwego rwo hejuru ndetse Ministri w’ ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko imyanzuro ikomeye yafatiwemo itanga icyerekezo gishya kuri Afrika gishimangira intego z’ uyu muryango ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yarahawe inshingano zihariye muri iki cyerekezo.

Mu byo iyi nama yasigiye u Rwanda nk’imyanzuro myiza izatuma bakomeza kwiteza imbere harimo gufungura amarembo kuri buri munyarwanda biciye mu rwandiko rw’inzira rushya rugiye gutangwa.

Mu gihe umuturage w’ igihugu cya Afrika azaba afite uru rwandiko, nta visa ngo bizajya bimusaba kwinjira mu kindi gihugu cyo kuri uyu mugabane.

Uru rwandiko ruzafasha umuturage kubasha gutembera no gukora ubucuruzi mu bihugu bitandukanye bya Afurika nta nkomyi yo kubura viza ya buri gihugu cya Afurika.

Uru rwandiko rukoze mu ikoranabuhanga kandi ngo rutezweho kwagura ubucuruzi n’ ubuhahirane hagati y’ ibihugu ba Afrika. U Rwanda ruri mu bihugu bigera kuri 13 bya Afrika byemerera abanyafrika kwaka visa binjiye mu gihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/08/2016 saa 08:17

None mudusobanurire kuki mubindibihugu nka uganda tanzaniya kenya kubona pasiporo ntamananiza kandi bitwara igihe gitocyane twebwe harubwo utangayawe ntuyibone ukaba uraho mbye.doreko uyatanga mbere. ngo ibisobanuro ntibyumvikanye twebwebwe nibata byoroshya ntacyo biza tumarira.murakoze
Kanda hano umusubize

Peter - 23/07/2016 saa 08:11

nonese izopassport tuzazihabwa nkindangamuntuse? mudusobanurire
Kanda hano umusubize

DOLDEN CONTIBUTOR - 21/07/2016 saa 15:49

KAGABO RWOSE NTABWO UKURIKIRA , BURIYA SE IRIYA IRIMO KWEREKANWA URABONA ARI IYA ABAPEREZIDA 2 WAVUZE KOKO , NIBA NARAKURIKIYE NEZA IRIYA NAMA ABAPEREZIDA BOSE N` ABAMINISITIRI B` UBUBANYI N` AMAHANGA BOSE BAGIYE BAZITWAYE . KEREKA UTARASHOBOYE KUGARAGAZA UMWIRONGDORO WE WUZUYE . IKIBAZO CYA AMATSIKO MBAZA !!!!!! BIMAZE IKI GUTUNGA PASSEPORT YA EAC UGATUNGA N` IYA AU . KANDI BOSE BEMERA FREE MOUVEMENTS OF GOODS AND SERVICES??????????? HATARIHO GUSESAGURA BYABA BYIZA HASHYIZWEMO INGUFU AMAFARANAGA YO GUKORA IYA EAC AGASHORWA MURI AU , TUKAREKA GUTATANYA UBUSHOBOZI MAZE TUGAHABWA Iya AU YONYINE .
Kanda hano umusubize

miduriko - 21/07/2016 saa 12:37

ko mutadusobanuriye se icyo kuyihabwa bisaba? amafranga angahe? , kuba warufite isanzwe wenda... muri make inzira yo kuyibona imeze ite muskie?
Kanda hano umusubize

Damas - 21/07/2016 saa 10:09

None se passport twari dusanganywe ubu zahise zita agaciro. Mudusobanurire niba nazo zizakomeza gukoreshwa.
Kanda hano umusubize

Damas - 21/07/2016 saa 10:08

None se passport twari dusanganywe ubu zahise zita agaciro. Mudusobanurire niba nazo zizakomeza gukoreshwa.
Kanda hano umusubize

Kagabo - 21/07/2016 saa 09:49

Kuki mubeshya abaturage? Passeport za AU kugeza ubu hatanzwe ebyiri. Derby wa Tchad na Kagame . Kugira ngo iriya passeport izagere ku muturage sinzi niba Mushikiwabo azaba atarabaye Gogo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X