Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abanyeshuri bagize amahuriro ane yo gukumira ibyaha bagiriwe inama y’uko banoza imikorere yabo

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yasuye abanyeshuri bagize amahuriro ane yo kurwanya ibyaha, maze ibagira inama y’uburyo banoza ibyo bakora kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Abanyeshuri bahuguwe ni abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabere n’abo mu rwa Muko.

Bahuguwe ku itariki 27 Gicurasi na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Ayo mahuriro ane y’abo banyeshuri agizwe n’abiri arwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, andi asigaye akaba arwanya ibiyobyabwenge.

Aganira na bo, IP Ntiyamira yababwiye ati:"Muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, kandi mwahisemo neza. Mwe musobanukiwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge mujye mukangurira urubyiruko rugenzi rwanyu kubyirinda."

IP Ntiyamira yahaye abo banyeshuri imfashanyigisho bazifashisha mu bikorwa byabo by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyo byaha.

Indirimbo n’amakinamico biri mu byo abo banyeshuri bacishamo ubutumwa bukangurira abantu muri rusange kwirinda ibyaha.

Na none kuri uwo munsi; abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Mwurire, ho mu karere ka Huye, n’abo mu rwa Cyamukuza, ho mu karere ka Gisagara, bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha.

Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byo abo banyeshuri biyemeje kurwanya biciye muri ayo mahuriro bashyizeho.

Uretse abanyeshuri, hari ibindi byiciro by’abantu bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha, ariko abanyeshuri baza ku isonga mu kugira umubare munini w’amahuriro menshi, mu gihugu hose hakaba habarizwa amahuriro yo kurwanya ibyaha agera ku 1000.

Ibindi byiciro byayashyizeho harimo abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, n’ababatwara kuri moto.

J.Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X