Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abapolisi 400 bagizwe ba Ofisiye muri Polisi y’igihugu

Abapolisi 400 bagizwe ba ofisiye bahabwa ipeti rya AIP ( Assistant Inspector of Police) nyuma y’amezi 11 basoje amasomo yabo batorezwaga mu kigo cya Gishari giherereye mu ntara y’Uburasirazuba.

Abapolisi basoje amasomo ni 429 harimo ab’igitsina gore 55 n’abanyamahanga 14.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko Icumi muri bo bakomoka muri Sudani y’epfo,2 muri Uganda na 2 muri Namibia.

JPEG - 151.1 kb
Byari ibirori bibereye ijisho

Uyu muhango wanitabiriwe kandi na bamwe mu bagize imiryango y’abasoje amasomo.
Misitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheik Musa Fazili Harerimana, niwe mushyitsi mukuru witabiriye uyu muhango ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ba Polisi.

Ku nshuro ya mbere, uyu muhango urimo n’abanyeshuli baturutse mu bihugu bya Afurika harimo icumi bo mu gihugu cya Sudan y’epfo, babiri bo muri Namibia na babiri bo mu gihugu cya Uganda.

Ni amasomo aba bapolisi bari bamazemo igihe cy’amezi agera kuri cumi na kumwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/08/2016 saa 18:51

Aaaah!Badege niyihane kabsa!
Kanda hano umusubize

Johnson - 30/07/2016 saa 09:38

Umva nkubwire wowe wiyise Badege, jya usenga kandi ntukabe umunyedini kuko ngira ngo niba ubizi neza na Yesu na dini yagiraga. Mu gihe ukiri hano kuri iyi si ugomba gukurikiza amategeko y' ubuyozi bwawe kandi nutubaha abayobozi bawe ukigira ikigarasha nkuko utaripa tu. Hanyuma wowe bitewe nibyo wavuze hazabe umuganda rusange hanyuma wowe ufate bibiliya ujye mu mihanda wigishe nibwo uzabona akamaro kaba bapolisi numva waciye amazi.
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 31/07/2016 saa 16:59

Mbanje gushima IMIRASIRE.COM yongereye (to enlarge) sheet twandikamo.Ndasubiza uwitwa JOHNSON.Mubyo ushinja Badege,nta na kimwe kiricyo.Ntabwo yigeze "aca amazi polisi",ahubwo yavuze ko mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Peter 3:13,izayoborwa na YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,nta polisi izabamo kuko abanyabyaha bose bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33.Kandi menya ko na police ikora ibyaha byinshi,birimo ruswa no gusambana nkuko Badege yakubwiye.Niyo mpamvu imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu kuko bwananiwe,ikabusimbuza ubutegetsi bwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Nta na hamwe Badege yavuze ko asuzugura police,uramubeshyera.Kuba ajya mu mihanda akabwiriza,ntabwo bivuga ko asuzugura police.Ku byerekeye aho uvuga ngo YESU ntiyagiraga idini,menya ko ABIGISHWA be babaga mu IDINI yitwaga "INZIRA" ("The Way" in English).Bisome mu Ibyakozwe 9:2.Nyuma idini yabo yiswe "ABAKRISTU".Bisome muli Ibyakozwe 11:26.Menya ko abantu biyita ABAKRISTU b'iki gihe atali bo.Bible ivuga ko Abakristu nyakuri ali bake cyane.Bisome muli Matayo 7:13,14.
Kanda hano umusubize

BADEGE John - 29/07/2016 saa 18:05

Police officers 400 ni benshi.Bazabakwiza mu Rwanda hose.Nubwo ali benshi aliko,ntabwo bazakuraho ibyaha.Ahubwo bamwe mulibo nabo bazabikora (ruswa,gusambana,guhohotera,etc...).Ubwami bw'imana nibwo bwonyine buzakuraho ibyaha byose ku isi izahinduka Paradizo.Ku munsi w'imperuka uli hafi,imana izashyiraho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na YESU KRISTU (Ibyahishuwe 11:15).Buzabanza bumenagure (to crush) ubutegetsi bwose bw'abantu nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Noneho bwice abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bakorera imana,urugero nka baliya birirwa mu mihanda babwiriza ku buntu.Uhora ubabona bafite Bibles n'udutabo mu ntoki.Abiyita abakozi b'imana,nyamara birirwa barya amafranga y'abantu (icyacumi),ntabwo bazaba muli paradizo.Bible ibita abakozi b'inda zabo muli Romans 16:18.Kubera ko abakora ibyo imana yanga bose bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko twabibonye,nta Police,abasirikare,politicians,etc...bazaba mu isi nshya izayoborwa na YESU (Revelations 11:15). Kwaheli military and police barracks,imbunda,pharmacies,gereza,etc... Mushake ubutegetsi bw'imana nkuko YESU abidusaba muli Matayo 6:33,kugirango muzabe muli Paradizo yegereje.Mwikeka ko ubuzima gusa ali amafranga,akazi,amashuli.Turabisiga tugapfa kandi ntituzazuke kuko twiberaga gusa mu byisi.Ariko abashaka imana kandi bakayikorera (nibyo Bible yita kwizera imana),abo bazahembwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Niyo bapfa bazazuka ku munsi wa nyuma uli hafi (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Advisor - 1/08/2016 saa 09:22

Badege iyi wanditse ijambo (imana) abasobanukiwe duhita tubona wavangiwe kuko iryo jambo risobanura ikigirwamana. Ntanahamwe Imana nyama ijya yandikwa munyuguti nto never. So please, garukira Imana nya Mana kuko iyo uvuga ntacyo yahinduraho Isi ya none uretse kubizambya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X