Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarenga 70 bafungiye mu bitaro bya Nyagatare kubera kubura ubwishyu

Ubuyobozi bw’ibitro bya Nyagatare bwemera ko hari abarwayi bagera kuri 74 bahivurije ariko ntibemererwe gutaha kubera batabashije kwishyura serivisi z’ubuvuzi bahawe.

Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeza buvuga ko nubwo bwamaze kuvura abo bantu budashobora kubemerera bataha batabanje kwishyura serivisi z’ubuvuzi bahawe.

Aba barwayi ngo ni abagiye bagera kubitaro bamererewe nabi bagahabwa ubuvuzi bwihuse, nyamara ngo bakira bagasanga nta bwisungane mu kwivuza bafite.

Gusa bamwe muri aba baturage bafungiye muri ibi bitaro bavuga ko bishyuye ubwisungane mu kwivuza mu gihe kiri munsi y’ukwezi nyamara ibitaro ntibibemerere ahubwo bikabasaba kwiyishyurira 100%, bintu byabakomereye.

Bamwe muri aba bafunzwe bavuga ko ikibabaza cyane ari uko batanze ubwisungane mu kwivuza mbereho ukwezi nyamara bakaba bataremerewe kubwivurizaho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Ngabire nkunda Philippe avuga ko harimo abadafite Mituweli, harimo n’abazifite ariko bakaba barabuze 10% yo kwiyishyurira akavuga ko nta yandi mahitamo bafite kuko ngo nta bundi buryo bafite bwo kwirinda ibihombo bikabije.

Gusa aba bafungiwe mu bitaro bya Nyagatare barimo abafite ibibazo bibakomereye byo kutabona ababagemurira ndetse bo bakivugira ko ubuzima bwabo buri mu kaga kataboroheye.

JPEG - 62.2 kb
Ibitaro bya Nyagatare byagwatirije abarenga 70

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/08/2016 saa 21:18

oya umunyarwanda akenewe gukosorwa
Kanda hano umusubize

Manzi - 20/08/2016 saa 06:26

Iyi nayo ni vision 2020 se bahu ? Cg nirya ya Mobutu !!
Kanda hano umusubize

Mbanjimbere Josue - 19/08/2016 saa 22:16

NDABONA BABAREKURA BAKAJYA KUYASHAKA AHUBWO AHO KUBAHEZA MU BITARO BATARIMO KUYAKORERA.YEWE NJYE NDUMVA BIKAZE KABISA UBWO NIBITARO BIGIYE KUJYA BIHINDUKA GEREZA!
Kanda hano umusubize

kaniha - 19/08/2016 saa 20:51

Hhhhhhh ibitaro byabaye gereza arikose umuntu ko atungwa nigihugu cye aragitunga reta idashobora kwita kubatisoboye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X