Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarimu barenga 100 ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye kumara umwaka batabona umushahara wabo

Abarimu barenga 100 bazwi ku izina ry’aba Tuttors bigisha mu Ishuri ry’iyakure rya Kaminuza y’u Rwanda ( School of Open and Distance Learning) , ariko bakorera ku masezerano y’igihe gito baravuga ko batazi aho umushahara wabo wagiye kuko bawuheruka mu kwa 11 umwaka ushize .

Bamwe mu barimu bazwi ku izina rya Tutors mu rurimi rw’icyongereza,baganiriye na Imirasire.com bavuga ko bakorera mu bigo bigera ku icumi bikorana na gahunda y’iyakure ya Kaminuza y’u Rwanda, birimo bine byitwa Regional Centers n’ibindi bitandatu byitwa provincial Centers.

Bamwe muri bo batashatse kwivuga amazina yabo babwiye imirasire.com ko batangiye gukorera ku masezerano y’akazi bagiranye na Kaminuza y’u Rwanda mu Ugushyingo 2015, ariko n’ubu bakaba batarahembwa na rimwe, aho bavuga ko ayo masezerano atigeze yubahirizwa.

JPEG - 22.4 kb
Prudence Rubingisa Umuyobozi ushinzwe imali n’ubutegetsi muri kaminuza y’u Rwanda

Bati“Amasezerano barayishe,amatike atujyana aho dukorera ni ikibazo kidukomereye, nta bisobanuro gusa akazi turagakora nk’uko bisanzwe icyo dushaka ni uko uburenganzira bwacu bwubahirizwa.”

Hari umwe wagize ati “Reba gukora umwaka wose tudahembwa kuva mu Ugushyingo kugera muri Kanama! Aho bigeze ni ugukurikirana uburenganzira bwacu kugira ngo duhembwe.”

Ubusanzwe muri iyi gahunda y’iyakure abarimu bahemberwa amasaha bakoze, aho bakora mu mpera z’icyumweru (weekend).
Uwakoze amasaha 20 asabwa gukora mu kwezi ahembwa ibihumbi 100 kuko buri saha ibarirwa ibihumbi bitanu.

Hari abayobora ibigo bitandukanye batubwiye ko habarurwa abarimu 140 bose hamwe kuko kuri buri kimwe haba hariho 14.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kuvugana ku murongo wa telefoni n’umuyobozi ushinzwe gahunda y’Iyakure ntibyakunda. Icyakora Iyamuremye Daniel, umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’iyakure muri Kaminuza y’u Rwanda we yabwiye itangazamakuru ko bose hamwe bagera ku 120.

Iyamuremye yemeje amakuru yo kudahembwa kw’aba barimu, ariko avuga ko ikibazo kiri gukurikiranwa.

Yagize ati “Ni byo koko bamaze amezi 11 batabona amafaranga. Njye nkora raporo y’uburyo bakoze ngaragaza ayo buri umwe agomba guhembwa bitewe n’amasaha bakoze ubundi nkayigeza ku bankuriye ariko ubwo nibo bamenya impamvu amafaranga ataboneka.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Ndabyumva barababaje,ni ikibazo ariko ibyo tubabwira ni uko Leta itambura bazahembwa. Iyo mbasobanurira uko ikibazo giteye mbasaba kwihangana, ndetse buri gihe iyo turi mu nama n’abankuriye mpora nibutsa.”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, Yabwiye itangazamakuru ko nawe yemeye koko ko aba barimu batinze guhembwa ariko ko ku wa Mbere w’iki cyumweru batangiye kubona amafaranga.

Ati “ Ni byo habayemo gutinda ariko ku wa Mbere barayabahaye. Ni abarimu bitwa ba tutors, ndetse ushatse wazaza nkakwereka igihe byakorewe.”

Abajijwe icyatumye batinda guhembwa, yirinze kugira icyo abivugaho,avuga ko gusa habayemo ikibazo atasobanuye neza icyo ari cyo.

Aba barimu baramunyomoje

Babiri muri aba barimu bamaganiye kure ibivugwa n’uyu muyobozi ko batangiye kwishyurwa ku wa Mbere w’iki cyumweru, kuko kugeza n’ubu ngo nta mafaranga barabona.

Umwe ati “ Oya ntayo rwose! Njyewe nakozemo guhera 2009 kandi igihe cyose mpembwe mpita mbona ubutumwa bugufi iyo amafaranga ageze kuri konti yanjye.
Undi ati“ Ibyo yakubwiye ntabwo ari ukuri yakubeshye, kandi byabaye nabikubwira sinabiguhisha.”

Aba barimu barimo abafite uburambe muri aka kazi kuva porogaramu y’Iyakure yatangira mu 2001, kikaba ari na cyo cyizere bagenderaho bagakomeza gukora.

Bafitanye na Kaminuza amasezerano y’umwaka n’igice azarangira tariki 31 Ukuboza 2016. Ubundi bo icyo bakora ni ugufasha abantu biga uburezi basanzwe bafite akazi.

Mu bigo icumi bakoreramo, ibyitwa Regional Centers umuntu yakwita iby’akarere harimo icya Kigali, Rwamagana, Butare na Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Ibiri munsi y’ibi (provincial Centers) birimo Kabgayi, Rubengera, Busogo, Nyamagabe, Rusizi na Byumba nk’uko Iyamuremye Daniel, umuyobozi w’agateganyo wa gahunda y’iyakure muri Kaminuza y’u Rwanda yabibwiye itangazamakuru.

Abiyandikishije kwiga muri gahunda y’iya kure mu mwaka wa 2013/2014 bari 2209 mu wa Mbere n’uwa Kabiri, mu gihe mu 2015/2016 bari 1620 mu wa Mbere n’uwa Kabiri. Biga imyaka itatu kugira ngo babone impamyabumenyi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X