Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarobyi bo muri Cyohoha batangije gahunda ya girinka Murobyi

Abagize koperative Isano ikorera uburobyi mukiyaga cya Cyohoha ya ruguru mu karere ka Bugesera bashyizeho gahunda ya girinka murobyi igamije kunganira uburobyi.

Simba Aloys umuyobozi wa Koperative Isano, ikorera uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru, aravuga ko mbere y’uko iki kiyaga gikurwamo amarebe n’ibindi byatsi barobaga ibiro icumi by’amafi ku munsi, none kuri ubu bakaba basigaye baroba ibiro bisaga ijana ku munsi.

PNG - 660.1 kb
inka zatanzwe muri Girinka Murobyi ku nshuro ya mbere

Ati “Ibi byatumye iyi koperative igera ku iterambere ku buryo ubu yamaze gutangiza gahunda ya Girinka Murobyi, gahunda biteganijwe ko mu mwaka utaha izaba yageze ku barobyi bose. Ku ikubitiro ikaba yaroroje abarobyi 60 ariko uyu mwaka urashira tworoje ijana”.

Ku ruhande rw’abarobyi bibumbiye muri iyi koperative borojwe inka muri gahunda ya Girinka Murobyi, bemeza ko ubundi iki kiyaga kitaratunganywa ngo amazi abe meza kandi yiyongere bityo amafi abe menshi, iterambere ryabo ryari inzozi nk’uko bivugwa na Ngayaberura Emmanuel.

Ati “None kuba tugeze ubwo dutangiza gahunda nk’iyi bizarushaho kuduteza imbere, cyane ko izi nka zizacyemura ibibazo bahuraga nabyo bityo bikunganira uburobyi bwacu”.

Rwabukwandi Augustin agira ati “abana banjye bazabona amata kandi nzabona ifumbire maze mbashe kweza kuko ubundi nayibonaga ifumbire nyiguze”.

PNG - 642.5 kb
Simba Aloys Perezida wa Koperative y’abarobyi

Guverineri w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette, ashimira iyi koperative kuba iri gushyigikira gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika.

Ati “ Ndasaba abarobyi bahawe inka kuzifata neza kugira ngo zizagere no ku bandi baturage binyuze mu kwitura, kuko bizatuma mubasha gutera imbere”.

Koperative Isano yatangiye mu mwaka wa 2007 ibona ubuzimagatozi mu mwaka wa 2009, iza kugenda ihura n’ibibazo byanatumye isa n’ihagarara, nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA gitangiye gutunganya ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru ikaba aribwo yaje kongera gukora neza, ku buryo imaze no kwigurira imodoka ifite agaciro ka milliyoni 17, yaniyubakiye kandi n’inzu ifite agaciro ka milliyoni zisaga 20, kuri ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango 324.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bosco - 24/08/2016 saa 22:04

iyi koperative ndayishimiye bakomerezaho kandi nizindi ziyigireho .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X