Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarokokeye I Jali barishimira urwibutso rwatunganyirijwe ababo bazize Jenoside

Abarokokeye Jenoside ku musozi wa JALI baravuga ko bishimiye kuba ababo kuri ubu baruhukiye mu rwibutso rutunganije kuko bihesha agaciro n’icyubahiro abo babuze muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ivuga ko ingabo z’abafaransa zari zikambitse ku musozi wa JALI zagize uruhare runini mu kurimbura no gutoteza abatutsi bari bahahungiye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, umusozi wa JALI wahungiweho n’abantu batandukanye bamwe baturutse mu GATSATA, KABUYE ndetse n’abandi baturukaga ku cyahoze ari komine MBOGO.

Bari bizeye ko barokoka kuko hari ikigo cya gisirikare cy’ingabo za EX FAR ndetse n’ibirindiro by’ingabo z’abafaransa.

Mu mwaka w’1997 abaturage bo ku musozi wa JALI barisuganije huti huti kugirango bashyireho urwibutso rwo gushyinguramo ababo. Uru rwibutso ntirwari rutunganyije neza ariko kuri ubu ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi REG bamaze kuzuza urwibutso rutunganije ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 25.

Uru rwibutso rwa JALI rwuzuye rutwaye miliyoni 32 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.Kugeza ubu CNLG ivuga ko mu gihugu hose hari inzibutso zigera kuri 214.

Mahame Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

maliro - 2/10/2016 saa 12:18

Bari bizeye ko barokoka kuko hari ikigo cya gisirikare cy’ingabo za EX FAR ndetse n’ibirindiro by’ingabo z’abafaransa NTABWO ALIBYO. NTANGABO ZUBUFARANSA ZALI I JALI MULI ICYO GIHE. ABAFARANSA BANYUMA BAVUYE MU RWANDA MULI 1993,DECEMBER. MUSHOBORA KUBAZA NEZA, KUKO HALI ABINJIYE MULI RDF CYANGWA SE POLICE, BAHOZE BAKORERA I JALI. NTANGABO ZA EX-FAR ZAHABAGA.HALI ABA GENDARMES, NABO KANDI BAHAVUYE MULI ZA FEVRIER 1994, BAJYA MU MUJYI HAGATI NA KACYIRU. UMUNAMAKURU, UPFA KWANDIKA IBINTU, ATABANJE GUTOHOZA BIHAGIJE, NAWE NI INTWARO YA KILIMBUZI MUZINDI.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X