Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarundi babiri barasiwe mu Rwanda n’ingabo z’u Rwanda

Abarundi babiri bacuruza intoryi bishwe barashwe mu ijoro ryakeye ku ruhande rw’U Rwanda ku rubibi bahana n’U Burundi, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igipolisi cy’U Burundi. Amakuru aturuka mu Burundi yavugaga ko barashwe n’imbonerakure zabarasiye mu gihugu cyabo hafi y’umupaka ariko umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda we aremeza ko ari RDF yabarashe

Radio BBC ivuga ko ku rubuga rwa twitter rw’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , yavuze ko ibyo byabaye mu gicuku ku isaha saa cyenda na 40 zo mu Burundi. Byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi.
Abagabo babiri bahasize ubuzima bakaba aribo, Fidele Niyonkuru w’imyaka 25 na Jeremie Nyabenda wari ufite imyaka 23.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abarashwe barashwe n’Imbonerakure zibaziza kuba bari bambutse umupaka w’igihugu cyabo bakajya gucuruza mu Rwanda igihugu bafata nk’umwanzi wabo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yanyomoje aya makuru avuga ko ari ingabo z’u Rwanda zabarashe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yemereye itangazamakuri ko iri sanganya ryabayeho biturutse ku kuba abasirikare b’u Rwanda babajije abo baturage bari bageze kuri batanu abo ari bo, abandi ntibasubiza.

Ibyo ngo byatumye ingabo z’u Rwanda zigira amakenga y’abo ari bo dore ko mu minsi ishize hari abajura bavuye i Burundi bagera muri ako gace bakaharasa umuturage w’u Rwanda ukuguru.

Ati “Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku bw’amahirwe make babiri barapfa.”

Mu kwezi kwa karindwi , Uburundi bwarabujije uruja n’uruza rw’imodoka ziva cyangwa zijya mu Rwanda.

Abahinzi b’intoryi n’inyanya bo mu ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’u burengerazuba bw’Uburundi bagize ibibazo bikomeye kubera icyo kibazo , kuko bacuruza ibicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi mu gihugu cy’U Rwanda.

Umubano hagati y’u Rwanda n’U Burundi wagiye uhura n’ibibazo kuva mu mwaka ushize, aho Uburundi burega U Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu mu 2015, rugaha nanone imfashanyo ya gisirikare hamwe n’imyitozo impunzi z’abarundi ziri mu nkambi zo mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ku ruhande rwayo ihakana ibi bivugwa ikavuga ko ibivugwa ari ibinyoma bya leta y’u Burundi no gushaka gutanga ubusobanuro bw’impamvu igihugu cyabo kiri mu bibazo bya politiki.

Leta y’u Burundi ntiratangaza amazina y’abishe bari bagabo babiri cyangwa se ivuge umutwe wabishe uwo ariwo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean d’amour - 3/09/2016 saa 11:51

Mbega! inkuru bamwe batumva ese ubwo irakomeye ku byumva?
Kanda hano umusubize

ndiyo sir - 3/09/2016 saa 05:18

murasetsa ntampamvu zo kutuvogera
Kanda hano umusubize

Gagali - 3/09/2016 saa 00:00

Muri EAC umuntu asigaye arasirwa kumupaka w'igihugu kiri muri EAC..Ahaaa
Kanda hano umusubize

Cerere - 1/09/2016 saa 12:53

Von we ko Uwabarashe yabyivugiye naho iby'imbonerakure byo n'iby'igipolisi cyo hakurya ni ukubishyira ku ruhande. Naho rero niba wumva bikubabaje, babwire barasa urusoro rumwe mu Rwanda imbwa zibanjame.
Kanda hano umusubize

teacher - 1/09/2016 saa 11:56

Mu kinyamakuru igihe bati ningabo zurwanda namwe muti nimbonerakure ninde ufite ukuri?
Kanda hano umusubize

Bagabo - 1/09/2016 saa 11:54

Umuturage kwambuka umupaka agahita araswa? Ya miryango mpuzamahanga noneho ni siyasa? Simperuka ngo EAC ni igihugu kimwe? Ngo inzovu ebyiri aho zirwaniye ibyatsi ni byo bihababarira koko! Ni uko mbona uko umukino nyirizina utinda ariko inzirakarengane zirimo kuhashirira!Icyi cyemezo na cyo ndagihinyuye! Ubuyobozi bukwiye gufata ibyemezo mu nyungu z'abenegihugu baba barabushyizeho. Uburundi niba bwikeka u Rwanda bwari bukwiye gushyiraho mecanisme zo gucungera umutekano ku mipaka ariko ntibubuze abaturage batobato guhaha kandi buzi ko ari byo bibatunze!
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 1/09/2016 saa 11:50

uburundi bumaze gusa nubwihebye gucuruza nibyo nibyo bazize?! ndumva bitoroshye
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 11:45

Mwoja muravuga ukuri kw'ibintu ,
Kanda hano umusubize

Mugisha - 1/09/2016 saa 10:53

Nurwanda rwabishe
Kanda hano umusubize

Jean d’amour - 3/09/2016 saa 11:57

Ntamwanya mfite mba ngushubije ndi mu kazi, winkereza rero.
Kanda hano umusubize

mpfumukeko - 1/09/2016 saa 10:36

Mbega ikinyoma cya Semuhanuka! Nsetse uyu muvugizi w'igipolisi.
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 1/09/2016 saa 10:33

Ariko komwivanga Urwanda birurebaho iki?niba abarundi Barashe bene wabo mugirango urwanda rubivugeho iki niba unyuranyije nitegeko riraguhana nawe uzambuke njia yapanya hariya kugisenyi mugicuku bazakwihorere? abarundi bakomeze birindire umutekano. kandi bamenyeko ntawuzawubacungira
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 1/09/2016 saa 10:33

Ariko komwivanga Urwanda birurebaho iki?niba abarundi Barashe bene wabo mugirango urwanda rubivugeho iki niba unyuranyije nitegeko riraguhana nawe uzambuke njia yapanya hariya kugisenyi mugicuku bazakwihorere? abarundi bakomeze birindire umutekano. kandi bamenyeko ntawuzawubacungira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X