Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abarya inyama z’ingurube barasabwa kugira ubushishozi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kirasaba abahaha inyama y’ingurube benshi bita akabenzi, kujya babanza kwaka ibyangombwa uzicuruza byerekana ko zujuje ubuziranenge.

Inyama y’ingurube benshi bakunze kwita akabenzi imaze kwamamara hirya no hino mu mazu acururizwamo inyama, benshi bita boucherie.

JPEG - 80.4 kb
Inyama z’akabenzi ni izo kwitonderwa

N’ubwo ari inyama ikunzwe na benshi, ntibibuza ko bamwe mu bayikunda bo mu mugi wa Kigali, bagaragaza impungenge zuko bayigura ibaze nyamara batazi aho yabagiwe, bityo bakaba bagaragaza impungenge ku buziranenge bwazo.

Eric Nsabimana we yabwiye itangazamakuru ko iby’ubuziranenge ntacyo bimubwiye hakaba hari n’abandi babyumva kimwe na we bakurikije uburyohe bwayo, bakumva ntakibazo bibateye.

Uwitwa Ntezabarezi Jean Bosco, umwe mu bacuruzi b’inyama bajya kuzirangura mu ntara bakazizana mu mugi wa Kigali, avuga ko inyama ziba zipimye, ku buryo nta muntu wakagombye kugira impungenge, akomeza avuga ko bazirangura ku kamonyi ndetse no kuri base kuko mu mugi wa Kigali ntabagiro rihaba.

Ikigo cyigihugu gishinzwe ubuhinzi nubworozi RAB, gihamya ko mu mugi wa Kigali nta bagiro ry’ingurube rihari, ariko cyamaze impungenge abakunda inyama y’ingurube ko zizajya zibanza gupimirwa mu ntara na baveterineri bo mu Mirenge .

ikigo gikomeza gisaba ba rwiyemezamirimo gushora imari mu bubazi bw’ingurube kuko ngo byafasha mu kongera ikizere cy’ubuziranenge bw’inyama kandi gisaba ko abakiriya b’inyama bagomba kuzajya babanza kubaza abazicuruza icyangombwa cyerekana ko zapimwe .

Benshi bakunze guhurira kukwemeza ko akabenzi ari inyama iryoha, gusa ntibibuza bamwe nabo kuvugako badashobora kuyirya uko byagenda kose, kuko ngo bivugwa ko inyama y’akabenzi yo yateguwe nabi ishobora no kugira ingaruka k’uwayiriye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/11/2016 saa 13:27

mwe muravuga! twe inaha mu ducartiers two mubyaro duziza n'uruhu rwayo
Kanda hano umusubize

hageho.ahantuhazwigatunganyirizwahazwi.gusa.benzi.iraryoha
Kanda hano umusubize

Aliah - 14/11/2016 saa 20:46

Harinda Imana kuko ibyo turya byose ntibiba byujuje ubuzinenge gusa byo kuzirya cyane bitera indwara yomumutwe kubwonko
Kanda hano umusubize

Harerimana Jean - 14/11/2016 saa 05:12

Iyi nkuru ntabwo isobanuye ibyo twari twiteze tukibona umutwe w inkuru!! Igishya muri iyi nkuru ni ikihe? Kuburyo yakwitwa inkuru koko?
Kanda hano umusubize

yamungu abdarh - 11/11/2016 saa 19:55

yemwe.abarya ingurubekuberikibatozireka?
Kanda hano umusubize

Dusenge Salomon - 11/11/2016 saa 18:36

Ahaa Ntawamenya Twebwe Muntara Dupfa Kurya Kd Ntawe Izonyama Ziragiraho Ikibazo.Turabakunda Irusizi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X