Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abasirikare b’u Rwanda baguye mu mirwano muri Soudan y’epfo

Itangazo ryasohowe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Soudan y’Epfo rivuga ko zimwe mu ngabo z’u Rwanda n’izo mu Bushinwa zishinzwe kugarura amahoro mu Soudan Y’Epfo zasize ubuzima mu mirwano yahuje abashyigikiye Riek Machar n’abashyigikiye Salva Kiir.

Iri tangazo nkuko ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa bubitangaza ngo rivuga ko umubare nyakuri w’abitabye Imana utaramenyekana gusa ngo hari inkomere nyinshi zavuye ku ntamabara yatangiye ku itariki 7 Nyakanga 2016.

Umnuryango w’Abibumbye waboneyeho kwihanganisha imiryango y’abanyarwanda n’abashinwa yaburiye ababo muri iyo mirwano.
Intambara yavutse kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo abasirikare barinda Perezida Salva Kiir barasanaga n’aba Visi Perezida Riek Machar, abagera ku 150 bahita bagwa aho.

JPEG - 84.2 kb
Ingabo z’u Rwanda zikunze kujya kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye

Abo bayobozi bombi bahise bahurira mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu basaba ko ituze ryagaruka. Agahenge kabonetse kugeza kuwa Gatandatu, ariko kuri iki Cyumweru havuka indi mirwano yumvikanagamo intwaro ziremereye, hafi y’ibirindiro by’ingabo zegamiye kuri Visi Perezida Riek Machar.

U Rwanda rufite abasirikare 1845 muri Sudani y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Intambara iri muri Soudan y’Epfo yatumye abaturage benshi bata ingo zabo, abenshi bari mu buhunzi mu nkambi ziri muri icyo gihugu. Amakuru aturuka I Juba avuga ko abaturage 271 bo muri Soudan y’Epfo baguye mu mirwano yabaye ku wa gatanu gusa.

JPEG - 49.9 kb
Abaturage babaye impunzi kubera intambara z’urudaca muri S.Soudan

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eva - 13/07/2016 saa 11:11

Abantu babimenye neza ko ntamusirikare wu Rwanda wigeze ugwa muri iyo mirwano.
Kanda hano umusubize

Theogene N - 12/07/2016 saa 09:57

Rwose Juba niho turi ntamusirikare w'u Rwanda wahaguye bose ni bazima keretse umusirikare w'u Bushinwa niwe wapfuye
Kanda hano umusubize

MUTAZAA - 12/07/2016 saa 20:36

ntanduru ivuga ngo ivugire ubusa buriya amahanga aba yabibonye ababuze ababo mwihangane
Kanda hano umusubize

Anthony - 11/07/2016 saa 22:38

turashima cyane ubutwari ingabo zacu zikora mumurimo ukomeye wo kwita kubantu Bose baza babagana bafite ibibazo bitandukanye n,imyunvire itarimwe arko bakabyitwatamo neza cyane .turabemera imana igibashyigikira. ibyo mbivuze mbashima nkumwe mubahawe ubufashwa n,ingabo zacu njye nabandi twese twari twahahugiye.
Kanda hano umusubize

Anthony - 11/07/2016 saa 22:28

twe turashima ubutwari bwigabo zacu mumurimo utoroshye namba bakora mukwita k,umutekano wabaza babagana Bose .kdi mukinyabupfura n,ubunyamyunga.imana yonyine izabibahembere .kuko ibyo mbivuze nk,umuntu uri mubahawe ubufasha nabandi nkajye twahahugiye.
Kanda hano umusubize

Yohani - 11/07/2016 saa 22:23

Ese mwe muvugako ata musilikare wurwanda yaguye muriyo migwano musumvya Ban Ki Moon ubushishozi ?
Kanda hano umusubize

Nicayenzi - 12/07/2016 saa 11:00

Ahubwo se burya Ban ki moon agira nibura ubushishozi buke?
Kanda hano umusubize

Kabarisa Emmanuel - 11/07/2016 saa 21:08

Ayiweee Imana Ibafashe
Kanda hano umusubize

a - 11/07/2016 saa 19:07

Nta musirikare w'u RDA wahaguye ariko bakomeretse namwe mwibeshya abasomyi.Kdi isasu ntiritoranya iyo rije rikagusanga mu nzira rirakwahuranya.Mujye mubanza mumenye niba inkuru mugiye gutanga ari ukuri.

man power - 11/07/2016 saa 17:24

Museveni nasubizeyo ingabo niwe uzi ibya sudan yepfo sinumva abasilikare ba UN babarasa nka basivile kugarura amahoro bishaka imbaraga baba shyirireho ibihano sarva kir na rik machari nibo bateza umutekano mucye
Kanda hano umusubize

mupenzi K - 12/07/2016 saa 09:59

nta musirikare w'u Rwanda wahaguye keretse uwa Chine
Kanda hano umusubize

mupenzi K - 12/07/2016 saa 10:07

nta musirikare w'u Rwanda wahaguye keretse uwa Chine
Kanda hano umusubize

kay - 11/07/2016 saa 14:43

ariko njye ibyo numvise nuko hapfuye umushinwa hagakomereka n'abandi benshi barimo abanyarwanda nta munyarwanda numvise wapfuye ikindi izi ni balle perdu ntbwo UN iri mu mirwano
Kanda hano umusubize

sebakara ezra - 11/07/2016 saa 11:55

Ibi birababaje cyane.Muli South Sudan ni amoko arimo gusubiramo (Dinkas and Darfouris). Ibi birerekana ko UN ntacyo ishoboye.Niyo gusakuza gusa ngo yagiye kuzana amahoro.Ntabwo abantu bashobora kuzana amahoro ku isi.Ahubwo nibo batera ibibazo. Namwe murebe intambara zirimo kubera mu isi,UN irebera (South Sudan,Syria,Irak,Yemen,Afghanistan,Libya,RDC,etc...).Biriya bifaranga imenagura ijye ibyihera abakene.Amahoro azazanwa n'imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,ishyireho ubutegetsi bwayo buzayoborwa na Yesu hamwe n'abantu bazajya mu ijuru.Ikindi kandi imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa,isigaze gusa abantu bake bayikorera.Abo bazaba mu isi nshya izahinduka paradizo nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Ibi bibazo byose dufite imana izabikuraho ku munsi w'imperuka.
Kanda hano umusubize

- 11/07/2016 saa 21:36

wewe uvuze neza cane.
Kanda hano umusubize

Jabo Klaus - 18/07/2016 saa 15:34

Nanjye nemera Imana ariko mbona imitekerereze nk'iyo ari yo ituma abantu bihunza inshingano zabo bagategereza ko Imana izaza kubakorera ibyo yabahayeho ubushobozi. Ntimukibeshye burya abantu nibo bafite inshingano yo kugarura amahoro kuko ni na bo bateza intambara. Mbese ntiwasomye ko Imana yababwiye ngo "Muhindure isi nziza"? Ntiyari kubabwira ityo izi ko izahindukira ikaza kubibakorera. Ese nko mu Rwanda mu 1994 iyo abantu baza kwiyicarira bagategereza ko Imana imanuka byari kugenda gute? Aho ntibyari kumera nk'abantu bigeze gufata umuntu arwaye aho kumujyana kwa muganga bakamushyira mu cyumba cy'amasengesho mpaka apfuye, bagakomeza kumusengera ngo Imana imuzure, bakagomba kumwamururwaho na polisi?!
Kanda hano umusubize

Jabo Klaus - 18/07/2016 saa 15:35

Jabo Klaus - 18/07/2016 saa 15:39

Mengi - 11/07/2016 saa 11:35

Abo baturasiye abana mujyaneyo bataliyani nyinshi tubarangize.
Kanda hano umusubize

pedro - 11/07/2016 saa 11:26

Oh! ntibacike intege bakomeze akazi bacunga umutekano w'abaturage. abapfuye nabo baruhukire mu mahoro
Kanda hano umusubize

santo - 11/07/2016 saa 17:40

Nta musirikare w'urwanda wahaguye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X