Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abasirikare bane bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi batorotse

Abasirikare bane mu ngabo z’Uburundi bari bamaze imyaka itanu barimo bakurikirana amasomo mu ishuri rya gisirikare ry’i Addis-Abeba mu gihugu cya Ethiopia, banze gutahuka mu Burundi, nyuma y’uko amasomo amasomo bakurikiranaga yari amaze kurangira.

Mu gisirikare cy’Uburundi, ari nabo bari bohereje abo basirikare muri ayo masomo batangaza ko bose hamwe bari cumi na barindwi Leta y’Uburundi ikaba itangaza ko yari yamaze kuboherereza amatike yo gutahuka mu Burundi, ariko cumi na batatu bonyine muribo nibo babashije kugera mu Burundi..

JPEG - 15.7 kb
Col.Gaspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi avuga ko bamaze kohererezwa amaticket

Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi asobanura ko abo bane banze gutaha bafatwa nk’abatorotse igisirikare, kuko batigeze batanga impamvu zibateye kudatahuka mu gihugu cyabohereje kwiga.

Amakuru atangwa n’abegereye abo basirikare bane avuga ko banze gutaha mu Burundi, ngo kuko bafite impungenge ku mutekano wabo, bikavugwa ko aba batatu bamaze kwandikira yango w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR basaba ko bohabwa ubuhungiro.

Abo basirikare babwiye HCR ko badashobora kwemera gutaha mu Burundi, kuko batinya ihohoterwa rishingiye ku bwoko rikorerwa abasikare b’ubwoko bumwe, bakavuga ndetse ko banababajwe n’ukubona iryo hohoterwa rikorerwa abasirikare, rigakorwa n’abasirikare bagenzi babo.

PNG - 611.9 kb
Bamwe mu ngabo z’u Burundi banze gusubira mu gihugu batinya ivangura

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AUKA - 19/08/2016 saa 17:51

WOBA USIGAYE URUMWE UKITEGA UWO MUBISHA YANKA INCABWENGE?NIBIGUMIREYO BASANGE ABANDI
Kanda hano umusubize

bihwehwe - 19/08/2016 saa 07:26

Erega ubwoba ni bubi rwose abo ntabwo ari abasirikare ahubwo ni abanyabwoba.
Kanda hano umusubize

AUKA - 19/08/2016 saa 17:47

BURYA UZOMENYA KO ARI ABANYABWOBA NI WASHIKIRWA!
Kanda hano umusubize

Hahahaha! - 19/08/2016 saa 07:20

ariko mwabarundi mwe mwumva amaherezo arayahe? jye uko mbona reta yanyu ijyeze hahandi nk iya Habyarimana Kinani Yar ijyeze Rwose Ubundi Igasunduka ? Amahoro Akaboneka Niterambere Ryihuse Kandi Ndabo Biri Haaaa fi Cyane Rwose.
Kanda hano umusubize

Habineza - 18/08/2016 saa 21:59

ijambo Genocide hali abalifiteho inyungu bashatse ko i BURUNDI yahaba,nyamara mbona bidashoboka kuko abasilikare b'i Burundi ali abahutu cg abatutsi abenshi mulibo ni abasobanukiwe uwo mutego,kubera amasezerano ya Arusha igislikare gihagaze neza,baliya bitwa ko bahunga ni abafite imitwe yoroshye bagendera ku bitekerezo by'abanyapolitiki bashaka iy'ubusamo ngo bagere kubyo babuliye mu matora.Abarundi mukomeze mube maso mwibaze niba imvugo za Louis Michel naband hali inyungu abarundi bafitemo.
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 19:55

Nibgire Imana Ibafash
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 10:56

kuki genocide ya korewe abatutsi mu rda itigishije bariya barundi koko?!Numvagako ntawarukwiye kuba agitekerezako azarimbura ubwoko badahuje,yumva ko azabijyeraho,Imana gusa ibahumure kumaso,nahubundi baragowe abagitekereza ibya amako.Tx
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 08:07

Nibaz Ntanakimwe Cank Bahambije Abandi Mugwand
Kanda hano umusubize

stev - 17/08/2016 saa 20:10

Ndabona uwitwa UWAYO sinzi ikibazo afite nonese wagize ngo abo basirikare ntibabona ibyo bagenzi babo bahura nabyo mwagiye mureka guhishira amabi nonese wagize ngo famille zabo ntizibaha amakuru ari mugisirikare cyabo. Ngo bicwa nande? uzabaze abahunze bazakubwira neza.
Kanda hano umusubize

KADETE NISHIMWE - 18/08/2016 saa 06:30

ABO BASIRIKARE BARAHENZWE N'ABADASHAKA KO MU BURUNDI HINGANZA DEMOCRATIE NYAKURI BANIYOMBARE NTAHO BARAJA NUKURIKANURA
Kanda hano umusubize

hassan - 17/08/2016 saa 18:48

Rekandababwire. Imana. Isumbingabo. Kandi. Umwansi. Aguciricobo. Imana. Ikagucira. Icanzo. Ayomahoromakemwipfurizuburundi. Mugumamukokeza. Intambaramuburundi. Imana. Irababona. Useka. Ikibiwasamyekikarongoreramukanwakawe. Imanihorihoze!!!!!
Kanda hano umusubize

hassin - 17/08/2016 saa 22:58

Hassan imbonera kure zirakora iki mugihugu ? Hari umututsi uzi mumbonera kure ? ... haribyinshi wakwibaza bibera muburundi byerekana imitegekere yubugome
Kanda hano umusubize

uwayo - 18/08/2016 saa 07:29

ubwirwa n'iki ubwoko bwazo ese si abasore ba CNDD FDD nonese batoranya abarwanashyaka bahereye ku moko
Kanda hano umusubize

Gilbert - 17/08/2016 saa 17:56

Erega mugabo wivuga nabi, akariho karavugwa. Kuba avuze ko bari kwaka ubuhungiro ntakosa alone kereka niba uvuga ko aribyo yihimbiye.
Kanda hano umusubize

- 17/08/2016 saa 16:58

Abasirikare batinya urugamba se konarugamba ruruta urwo
Kanda hano umusubize

mbanduyimfura - 17/08/2016 saa 15:28

Ibyo ni amatiku.Ariko abifuriza ikibi u Burundi ntacyo muzabona
Kanda hano umusubize

- 19/08/2016 saa 01:34

Ntaco bazobona???oya abifuriza ikibi uburundi bamaze gutsinda kuko bwaguye mukaga already
Kanda hano umusubize

uwayo - 17/08/2016 saa 15:23

ni gute ivuga ngo 13 gusa nibo batashye muri 17 bari bategerejwe kuri wowe 13 ni bake ugereranije na 4 batatashye ikindi nibaza ese hari gihamya gihe ko hicwa abasirikare b'ubwoko bimwe ubwo bwoko ni ubuhe bicwa nande nibwirako twakabaye twirinda kwinjira mu bibazo by'ikindi gihugu mugihe ba nyir'ubwite batabidusabye kuko ibyo bibazo by'amoko ntabiri mu Burundi keretse hagize unyereka ko abari baragiye mu gisirikare basezerewe kuko nziko bajyamo bashingiye ku moko
Kanda hano umusubize

- 18/08/2016 saa 00:41

Nonese umu cndd okindi wakavuze niki! Nonese abakoze jenoside y'Abatursi mu Rda nubu ntibahakana ko ntayabayeho. Nonese abatutsi musangiye igihugu ntimwavamaze. Ushaka kumenya ukuri wese ntabona jenoside murimo gukorera abatutsi musangiye igihugu! Muzabyicuza.
Kanda hano umusubize

Sano - 18/08/2016 saa 12:54

Ntimukavuge Mucyo Nonese Abapfa hiryanohino ntibyumvikana mbwira Bikomago ntiyapfuye Aba General Bagapfa Mugihugu kweri kuburyo bukomeye Koko uriya wabaga Centre Afraca Agapfa nu Mwana we ngo wowe ukavuga ngo ntantambara iri Burundi sibyiza kumena Amaraso
Kanda hano umusubize

didiye - 17/08/2016 saa 12:22

inyamaswa idacyenga yishwe numututizi
Kanda hano umusubize

- 17/08/2016 saa 12:03

uwagatwe gato yokarinda ikiguma!
Kanda hano umusubize

NIKUZE CLEMENTINE - 17/08/2016 saa 14:12

Uburundi nibureke ivangura kuko ntacyo rimaze uretse gusenya maze abo banyagihugu basubire murwababyaye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X