Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abaturage b’umujyi wa Kigali baravuga ko ibyiciro by’ubudehe byabagizeho ingaruka

Mu gihe serivisi nyinshi zirebana n’imibereho y’abaturage zikomeje gutangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, hari abaturage bakomeje kugaragaza ko ibi byiciro byabagizeho ingaruka ku birebana no kwivuza.

Hari abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza biturutse kuri ibi byiciro by’ubudehe ,gusa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ,ivuga ko hari amakosa yagiye abaho mu kubashyira mu byiciro by’ubudehe, ariko ibyinshi ngo biri gukosorwa nubwo ngo hari abaturage bashaka kwishyira mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bafite amikoro.

Ubwisungane mu kwivuza ni imwe muri serivisi za Leta, itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe abaturage bashyizwemo ,ariko uku kwishyura ubwisungane, ni cyo benshi bagaragaza nk’uburenganzira basa n’aho batagifite nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.

Uretse abavuga ko bibuze cyangwa bagize ibibazo bitarakosoka ngo biyishyurire ubwisugane, hari n’abagaragaza ko ubuzima bwabo buba buri mu kaga, igihe yo bahuye n’uburwayi bakeneye kwivuza bibagora, barihirwaga mituelle none ngo bakuwe mubarihirwaga mu buryo batazi, kugeza ubu ngo nta bwisungane mu kwivuza bagira.

Mu nama yabaye n’abayobozi b’umujyi wa Kigali mu kurebera hamwe uko izi gahunda zigamije guteza imbere abaturage zihagaze ,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, yavuze ko bitari bikwiriye ko abaturage bageza iki gihe bagikosoza ibyiciro by’ubudehe, kugeza ubu mu gihe biba bigomba guhinduka mu myaka 3.

Ngo uretse ko amakuru y’imibereho y’abaturage agenda ahinduka,ariko hatirengagijwe amakosa yabaye,iyi minisiteri ivuga ko habayeho kwibeshya mu gukoresha mudasobwa,nk’aho wasangaga hari abisabira kujya mu cyiciro cy’abishoboye kuko bashyizwe mu batishoboye hari n’abahimbiwe ko bishoboye kandi batishoboye .

Gusa ariko ngo hari umubare munini w’ababa bashaka gushyirwa mu bakene kandi bishoboye.

Imibare igaragazwa n’uturere dutandukanye tugize umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari abaturage benshi bajuririye ibi byiciro by’ubudehe , ndetse beshi bakabihindurirwa, nko muri Gasabo abasaga ibihumbi 6 bose barabijuririye,Kicukiro hajurira abasaga ibihumbi 10 Nyarugenge hajurira abasaga ibihumbi 20, gusa kugeza ubu hari abakivuga ko nta n’i byiciro barimo , kandi uko biri kose bagomba kwishyura ubu bwisungane mu kwivuza .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X