Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abaturage bafite ubutaka bwavumbuwemo amabuye y’agaciro nta nyungu yihariye bashobora guhabwa

Minisiteri y’umutungo kamere mu Rwanda iravuga ko abaturage bafite ubutaka bwavumbuwemo amabuye y’agaciro bagomba kumva neza ko nta nyungu yihariye bashobora guhabwa ivuye muri ubwo bucukuzi.

Iyi minisiteri ivuga ko amategeko agenga iby’umutungo kamere mu Rwanda agena ko umutungo kamere wose uri mu Rwanda ari u wa Leta.

Cyakora iyi ministeri ivuga ko ny’irubutaka bwagaragayemo amabuye y’agaciro ahabwa ingurane ikwiye biciye mu masezerano agirana n’uwahawe uruhushya rwo gucukura uwo mutungo.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bafite amasambu acukurwamo amabuye y’agaciro bifuza ko bajya bahabwa ku nyungu yihariye iva mu bucukuzi bw’aya mabuye y’agaciro.

Sebakera Donat,umuturage wo mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze; afite isambu iherereye mu murenge wa Cyuve,avuga ko ishobora kuba icukurwamo amabuye y’agaciro,akaba ashaka ko inyungu ziva mu bucukuzi bukorerwa mu isambu ye yabubonamo inyungu.

Icyifuzo cy’uyu muturage ntigishoboka na gato kuko minisiteri y’umutungo kamere ifite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ivuga ko umutungo kamere ugaragaye mu nsi y’ubutaka cyangwa hejuru ya bwo, bidasubirwaho ari umutungo wa Leta kuko ariko amategeko u Rwanda rugenderaho abigena.

Inyungu yonyine igaragara nk’iyihariye ny’irubutaka bwabonetsemo amabuye y’agaciro; ni uko ngo agaciro k’ibyo yishyurwa n’uwahawe uburenganzira bwo gucukura hongerwaho 5%.

Izindi nyungu zishobora kuva mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro zigaragarira mu mu musoro wihariye ku mabuye y’agaciro wiyongera ku misoro isanzwe.

Uwo musoro ngo ni 4% ku mabuye asanzwe na 6% ku mabuye yitwa ay’amabengeza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benga - 26/09/2016 saa 00:35

Nabahombejwe na za Sacco bagujije amafaranga yamafumbire ntacyo tuzabapimira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X