Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abaturage batangiye kwibaza kuri ejo habo nyuma yo gufungirwa uburobyi mu kivu

Abaturage batuye mu kirwa cya Nkombo giherereye mu murenge wa Nkombo uri mu kiyaga cya Kivu ubarizwa mu karere ka Rusizi, baribaza uko imibereho yabo iraba imeze mu mezi abiri ikiyaga cya Kivu gifunzwe n’ubuyobozi bw’intara y’u Burengerazuba.

Muri ibi bihe ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba bwafunze bwahagaritse ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ngo umusaruro urusheho kwiyongera, abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo batunzwe n’uburobyi baravuga ko imibereho irushijeho kubagora.

JPEG - 111.8 kb
80% by’abatuye ikirwa cya Nkombo batunzwe n’ibikomoka mu kivu

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire .com bavuga ko ubusanzwe abaturiye iki kirwa babeshejweho n’uburobyi nta bakunze gukora indi mirimo.

Uwitwa Gasamagera avuga ko afite agahinda ko kuba ntaho afite azakura ibitunga umuryango we ugizwe n’abana batatu n’umugore dore ko ubusanzwe yari atunzwe no kuroba akajya kugurisha ibyo yarobye I Kamembe cyangwa akajya I Kongo.

Undi nawe wavuganye na Imirasire.com utarashatse kwivuga amazina avuga ko nta sambu afite yo guhinga kandi ngo niyo yayigira yibaza icyo yaba arya mu gihe ari guhinga ategereje ko imyaka yahinze yera.

Uyu mugabo ubusanzwe yari atunzwe no kuroba gusa akaba yibaza uko araba ariho n’umuryango we kuko nawo wari utunzwe n’uburobyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Jean de Dieu Rwabigwi avugana na Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko nawe afite impungenge y’ibizatunga abaturage ayoboye muri aya mezi abiri.

Gusa amara impungenge aba baturage avuga ko abazagira ibibazo cyane umurenge uzabafasha. Ubu buyobozi bukaba buvuga ko bugiye gushishikariza abaturage ibikorwa byo gushakishiriza mu yindi mirimo.

Ikirwa cya Nkombo gituwe n’abaturage basaga 17000 kandi 80% byabo batunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X