Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi barishimira ko bagejejweho amazi mu ngo zabo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda barishimira ko bagejejweho amazi mu ngo zabo. Ibi ngo bikazakemura ikibazo cy’ingendo ndende bajyaga bakora bagiye gushaka amazi, rimwe na rimwe ugasanga bituma n’abana babo basiba amasomo.

Igikorwa cyo kugeza amazi meza mu baturage bo mu murenge wa Runda mu kagari ka Gihara, cyatangiriye mu ngo icumi z’abagore batishoboye aho bahawe amazi ku buntu.

Ibi ngo bikaba byari muri gahunda yo kwizihiza umunsi wahariwe umugore wo mu cyaro.

Guhabwa amazi meza mu ngo z’aba baturage, ngo ni igisubizo kuri aba baturage, dore ko bavuga ko bagorwaga cyane no kujya kuvoma ahantu kure ndetse ugasanga bahurira ku mugezi ari benshi bagakomata cyane. Gusa ngo byari n’imbogamizi ku myigire y’abana bitewe n’uko byatumaga basiba ishuri bagiye gushaka amazi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi nabwo bwashimiye cyane WASAC kuba yarafashije abaturage ibagezaho amazi. Ibi ngo bije gushyira mu bikorwa imihigo aka karere kasinyanye na Perezida wa Repubulika.

Mu kagari kab Gihara ko muri uyu murenge wa Runda niho hamaze kugezwa amazi ndetse akanagezwa mu ngo zimwe na zimwe, gusa ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hakiri ibice bimwe na bimwe bikibangamiwe n’ibura ry’amazi harimo no ku bitaro bya Remera rukoma.

Gusa ibi bibazo nabyo WASAC ivuga ko bigiye gukorerwa inyigo byihuse bityo bikazakemurwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frank - 26/10/2016 saa 11:00

Turashimira Wasac yahaye amazi abaturage ba Gihara natwe abatuye umurenge wa Gacurabwenge akagali Nkingo mumudugudu wa Nyamugali turatakambira ubuyobozi bwakarere na Wasac kuduha amazi kuko icyo kibazo kiratubangamiye cyane kdi Mayor wacu turamwizeye azabikora rwose turasaba inzego bishinzwe kubimufashamo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X