Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abaturiye inkambi ya Kigeme mu mayira abiri

Abaturiye inkambi ya Kigeme irimo impunzi z’abakongomani baravuga babajwe no kuba barabwiwe ko bagomba kwimuka batabariwe ibyabo basabwa kutagira ikindi bakora ku mitungo babariwe ariko nanone ntibishyurwa ibyabo none amezi amaze kuba amezi nta kanunu k’amafaranga yabo.

Bamwe baturage baturiye iyi nkambi y’abanyekongo bavuganye n’umunyamakuru wa Imirasire.com bavuze ko basaruye imyaka yabo itarera nyuma y’aho babwiriwe ko bitarenze amezi abiri baraba bahawe ingurane z’ibyo bahinze. Kuva icyo gihe kugeza ubu barategereje none amaso yaheze mu kirere.

JPEG - 83 kb
Abaturiye inkambi ya Kigeme ngo ntibarahabwa ingurane z’ibyabo

Ibi babitangajwe nyuma y’aho amezi abiri bahawe yahindutsemo imyaka ibiri kandi nabwo nibabwirwe igihe nyacyo bazishyurirwa.

Umwe mu baganiriye na Imirasire.com utarashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we, yagize ati “Tumaze imyaka ibiri baduhagaritse ngo bagiye kutwimura, dusaba ingurane y’igihe gishize tudahinga irabura.Turi mu bibazo twe twegereye inkambi.”

Abandi baturage babiri baganiriye na Imirasire.com bavuze ko bafite impungenge z’uburyo bazishyurwa dore uretse kuba barahagaritswe kubibyaza umusaruro ntibabibariwe.

Undi muturage na we utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ikibazo twagize ni uko batatubariye n’ibyo kutwimura ntibikorwe, imyaka yacu twarayangije, ntitugihinga none inzara yaratwishe.Twatangiye guhanga urugo bundi bushya.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, buvuga ko impamvu yateye icyo kibazo ari uko byaje kugaragara ko inkambi ya Kigeme iri kujya mu kabande, bituma impunzi zagombaga kuhashyirwa zijyanwa mu ya Mugombwa iherereye mu Karere ka Gisagara.

Mugisha Philbert umuyobozi w’aka karere , yavuze ko gahunda yo kwimura aba baturage igihari ku bufatanye na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR).

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati “Igitekerezo cyo kwimura abaturiye inkambi kwari ukugira ngo igire ahantu hisanzuye no gukumira ibibazo bishobora kuba byavuka hagati y’impunzi n’abaturage basanzwe bahatuye mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye cyo kuba ibikorwa by’abaturage byakwimurwa kuko bitakorwa batarabona ingurane cyangwa amafaranga.”

Yongeyeho ati “Turakomeza kuvugana na MIDIMAR n’abandi bafatanyabikorwa ku buryo igihe ubushobozi bwabonekera ikibazo cyakemuka mu buryo burambye .”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeza ko aba baturage batuye mu Kabande ku buryo bisaba ko bimurwa, gusa na bo barabyemera bakavuga ko byaba byiza bahawe ingurane maze aho batuye hagaharirwa inkambi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fabrice bizb - 29/07/2016 saa 15:51

nabobaturage barababaye nkabo bari mumkambi bose mubashakire uburyo mwabarwamaho murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X