Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abatuye umujyi wa kigali ngo bahangayikishijwe n’ubucucike bukabije

Abaturage batuye umujyi wa kigali, baratangaza ko bari mu bucucike bukabije kandi bafite impungenge ko bushobora kwiyongera.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko muri 2040, abawutuye bazaba ari miliyoni eshanu bavuye kubasaga miliyoni imwe bawutuye muri iki gihe.

Imyubakire ikurikije igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi no gushyira imbaraga mu gutunganya imijyi ya kabiri(secondary cities); bifatwa nk’igisubizo ku bwiyongere bukabije bw’abatura muri uyu mujyi wa Kigali.

Nubwo umujyi wa Kigali ufatwa nk’umujyi uhiga iyindi mu gutera imbere, bijyana no kuba ufite isuku , kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mijyi , hari abawutuye bavuga ko bahangayikishijwe n’uko uyu mujyi ukomeje guturwa n’abantu benshi bigatuma n’ubuzima bwawo buhenda.

Abawutuye bavuga ko bitera Ibikorwa by’urugomo. kandi bakomeza bavuga ko amazi n’amashanyarazi bidahagije , basanga ubwiyongere bw’abatura uyu mugi ari imwe mu mpamvu zikomeye z’ibyo bibazo bahura nabyo.

Leta y’u Rwanda yongera kugaragaza ko izashyira imbaraga mugutunganya imijyi ya kabiri igera kuri 6 izunganira umujyi wa Kigali.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko kwita kuri serivisi z’ibanze zitangwa mu mijyi bifatwa nk’ishingiro ry’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu ntego z’iterambere rirambye isi yihaye, iya 11 igaragaramo ubushake bwo kwita kw’iterambere ry’imijyi ikaba myiza kandi ikitabwaho mu buryo burambye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbonireba - 9/11/2016 saa 08:46

Nibyo kigali yubatswe nabi ariko byagera GITEGA, MUHIMA, KATABARO MURI KIMISAGARA, KARABAYENA KAMENGE KWA NIRERE UYOBORA MUNANIRA YA KABIRI byo bikaba agahomamunwa arya akantu ubundi agatanga uburenganzira bucece , uwamwimurira mu kiyovu cya abakire aho kugirango abaturage bazicwe n'amanegeka no kubaka none ugasakara huti huti.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X