Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abatuye Umujyi wa Kigali barakemanga imikorere y’ abashinzwe umutekano

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko abakunda kugenda mu bice bihuriramo abantu benshi,barasaba ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda guhindura imikorere kuko ngo hari ahagaragara kudohoka kwa bamwe mu bakozi b’ayo makompanyi bazwi nk’abasecurite badakora akazi kabo uko bikwiye.

Abavuga ibi kandi babihuza ngo n’uko ibyaha by’ubugizi bwa nabi n’ibyiterabwoba bikomeje gutafa indi ntera ku isi.

Abakozi b’ibigo by’igenga bishinzwe umutekano mu Rwanda bazwi nk’abasecurite bakunze gutungwa agatoki n’abatari bake ko badohoka ku kazi kabo, by’umwihariko abashinzwe umutekano w’ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko n’amazu magari y’ubucuruzi.

JPEG - 118.4 kb
Abakorera ibigo byigenga bitandukanye bishinzwe umutekano barakekwaho kudohoka ku nshingano zabo

Aba ngo rimwe na rimwe ntibita ku gusaka abanjira muri ayo mazu n’ibyo binjiranamo kandi ngo bishoboka cyane ko bahungabanya umutekano muri ayo mazu.

Ahenshi hakunze kugaragara imashini zisaka imizigo abantu bafite zizwi nka scanner zidakora neza izindi zikaba zarapfuye burundu kandi ntihagire ibikorwa byo kuzisana bizikorwaho.

Izi mpungenge z’aba ndetse bahuriyeho n’abandi batari bake ziyongeraho ubushobozi bw’ibikoresho bikemangwa.

Urugero rutangwa aha n’amazu y’ubucuruzi akomeye arimo imari kandi akagendwamo n’abantu benshi ariko ngo akarindwa n’abashinzwe umutekano bitwaje inkoni.

Uretse kongera imbaraga mu kugenzura abakozi no gukorana bya hafi n’inzego za Polisi n’izigisirikare bigaragazwa na bamwe mu bafite ibigo byigenga bicunga umutekano ngo hari n’ingamba zo kubaka ubushozi mu bijyane n’ibikoresho.

Urugero rutangwa aha ngo ni uko mu gihe cya vuba hari bimwe mu bigo bizaba byujuje ibyangombwa byo kwemererwa gukoresha imbunda mu kazi ko gucunga umutekano.

Hari abasanga impungenge z’abakemanga imikorere y’ibigo by’igenga bishinzwe umutekano zikwiye kumvwa vuba dore ko bahuza izo mpungenge n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi ndetse n’iterabwoba bikomeje gufata indi ntera mu bihugu byinshi byo ku isi kandi abakora ibyo bikorwa akenshi bibasira ahahurira imbaga y’abantu benshi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmy - 27/08/2016 saa 08:43

Mu by'ukuli mu by'ukuli mu Rwanda dufite umutekano ku rwego rwo hejuru ni byiza.ariko hali ikibazo gikomeye cyane ku bakozi bazwi ku Izina rya ba Security aba Bantu bahembwa amafaranga make cyane kandi ugereranyije 99%,barakodesha,hali n'ama company ahembera iminsi 45,ubwo se umu securote wamugeranya n'umusilikare gute? cyangwa umu Police?ndabaha urugero umuntu ahembwa 45000 akaba mu nzu akodesha 20000 iyo n:iya make cyane hano I Kigali,ahubwo bariya ba Security baragerageza ikindi binjiza amafaranga menshi mu ma company yabo,ubwo se ahubwo babaho gute?ese bishyura amazu ntibarye?cyangwa bararya bakaba hanze?
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 27/08/2016 saa 08:43

Mu by'ukuli mu by'ukuli mu Rwanda dufite umutekano ku rwego rwo hejuru ni byiza.ariko hali ikibazo gikomeye cyane ku bakozi bazwi ku Izina rya ba Security aba Bantu bahembwa amafaranga make cyane kandi ugereranyije 99%,barakodesha,hali n'ama company ahembera iminsi 45,ubwo se umu securote wamugeranya n'umusilikare gute? cyangwa umu Police?ndabaha urugero umuntu ahembwa 45000 akaba mu nzu akodesha 20000 iyo n:iya make cyane hano I Kigali,ahubwo bariya ba Security baragerageza ikindi binjiza amafaranga menshi mu ma company yabo,ubwo se ahubwo babaho gute?ese bishyura amazu ntibarye?cyangwa bararya bakaba hanze?
Kanda hano umusubize

Otto von Eichmenn klaus - 26/08/2016 saa 12:22

Naho baragerageza wahembwa 36800 ukajyahowivuna ejo ahubwo abo. baSecurity nibo bazavamo ibyihebe kubera intica ntikize bahembwa. frw ntakijyanye nibiciro kumasoko banyiri companys nibongere umushahara bo bivugira ko babeshywa ko bahembwa nabo babeshyako bakora company nizo zibyica nkana
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 00:01

Ko mbonase uyagize menshi hari abahembwa 25000 bakora bataruhuka.
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 02:39

Mubambwirire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X