Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi 110 mu butabera bakekwaho inyereza muri gahunda za VUP, Girinka n’ubudehe

Abayobozi 110 bakurikiranywe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bavugwaho kunyereza miliyoni zirenga 500 muri gahunda za VUP, Girinka ,Ubudehe na Nkunganire

Izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ubukene ariko ntibyagera ku kigero gishimishije nkuko byari byitezwe, ahanini bitewe na bamwe mu bayobozi bagiye bakora amakosa mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, bigatuma ahenshi abaturage zari zigenewe bakomeza gutakamba no kurira ayo kwarika kuko ntacyo zabamariye.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo gikomeye, guhera mu mwaka wa 2014/2015 ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gukurikirana mu nkiko abagize uruhare mu kudindiza ziriya gahunda, bamwe birukanwa mu kazi, abandi barafungwa.

Imibare ituruka mu bushinjacyaha yerekana ko mu myaka ibiri bumaze kwakira amadosiye aregwamo abantu bagera ku 110, yatikiriyemo miliyoni 492, 007,219 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kuzamura abakene binyuze muri Girinka, VUP, Ubudehe na Nkunganire.

Amwe muri yo yagejejwe mu nkiko ndetse abayaregwamo batangira kuburanishwa, andi arashyingurwa kuko yaburiwe ibimenyetso.
Mu myaka umunani ishize, gahunda ya VUP imaze gushyirwamo miliyari hafi 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko ni imwe muri gahunda zakoreshejwemo nabi umutungo wa Leta. Nkuko amadosiye ubushinjacyaha bwagejejweho abigaragaza, abakurikiranwa muri gahunda ya VUP nibo benshi kandi umubare munini wabo ni abayobozi bari bayishinzwe baremaga amatsinda ya baringa bakayatera inkunga.

Urugero nko mu Ntara y’Uburasirazuba, Miliyari 1.25 yibwe muri gahunda ya VUP, muri yo 80% ni ukuvuga miliyari imwe yatikiriye mu mishinga ya baringa.

Muri 2014/2015, hakiriwe amadosiye 11 y’abaregwa ibyaha bifitanye isano na VUP, umunani aregerwa inkiko naho abiri arashyingurwa kuko nta bimenyetso byabashije kuboneka. Dosiye imwe ntirafatwaho umwanzuro. Muri rusange dosiye 10 muri 11 ziregwamo abantu 34.

Mu mwaka wa 2015/2016, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 39 aregwamo abadindije VUP. Agera kuri 26 yaregewe inkiko, icyenda arashyingurwa mu gihe andi ane akiri mu iperereza. Ayaregewe inkiko arimo abantu 35.

Muri gahunda ya Girinka hagaragayemo ibibazo byinshi birimo ruswa, icyenewabo, no kuziha abatazikwiriye rimwe na rimwe umuyobozi akayiha umuntu mu buryo bwo kuyimuragiza.

Muri 2014/2015, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye umunani ya Girinka, aregwamo abantu umunani, buregera inkiko agera kuri atandatu naho abiri arashyingurwa.

Muri 2015/2016 hakiriwe amadosiye 17, hoherezwa mu nkiko atanu, agera ku 10 arashyingurwa. Ayoherejwe mu nkiko agizwe n’abantu 15 barimo abayobozi n’abaturage basanzwe.

Muri iyo myaka ibiri ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye atandatu y’abantu batandatu bakurikiranyweho kudindiza gahunda y’Ubudehe, n’andi madosiye umunani aregwamo abantu 12.

Aya madosiye ni ayo mu myaka ibiri gusa ariko hari amakuru avuga ko mu kuva gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene zatangira, abayobozi bagera kuri 270 bamaze gutabwa muri yombi, bamwe bagahabwa ibihano by’akazi abandi bagakatirwa n’inkiko.

Tariki ya 31 Werurwe 2016 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi 834 b’inzego z’ibanze ryabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy’abanyereza amafaranga agenewe gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Porogaramu za Girinka zirasobanutse, zifite akamaro, zirasobanutse uko bikwiriye kuba bikorwa , zirasobanutse ku bayobozi ariko kuki tuzisangamo ibibazo buri munsi?”

Akomeza agira ati “Hari akarere porogaramu ya Girinka itarageramo? Hari akarere iyo porogaramu itagira ibibazo? Karahari? Nimukambwire. Mbwira uti mu karere kanjye cyangwa ako nzi iyo porogaramu nta kibazo kijya kivuka.

Hari ako muzi? Kubera iki? […] Abo baturage mugenda mugafata inka zabo ntimuzibahe, ndabibona aho mba nagiye hose , umuturage aba agira ati ’ndakennye, ndapfuye, banyimye inka cyangwa ngo bari banshize ku rutonde ngiyeyo umuyobozi runaka yarayitwariye’.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ABDULKARIM MUGISHA - 1/09/2016 saa 18:24

BASHAKA KURYA IMITSI YARETA NKAHO BARIYE IBIVUYE MUMABOKOYABO
Kanda hano umusubize

karake - 31/08/2016 saa 22:51

ariko kuki mutugali ariho biba donc abayobozi butugali nibo bafatwa ese nibo biba bonyine cg nibo nsina ngufi??umva muge mwitonda muvaneho ikibimutera wa
Kanda hano umusubize

nduhijabandi - 31/08/2016 saa 20:28

Abayobozi bitonde kuko kuko bamwe bari kwitwaza imyanzuro ya perezida bakarenganya abantu babafunga babirukana mu kazi
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 14:30

Kandi abo ubanza ari intore, intiti n'abemeramana. Dore urupfu igihugu gipfushije rero! Ubwo abato bazatozwa nande? Bazatozwa iki? Ibipindi bya politiki n'amadini ntibiramba bavandi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X