Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi bashya bararahirira imbere ya Perezida Kagame

Kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2016, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu masaha y’igicamunsi Perezida Kagame akira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma n’abahinduriwe imyanya.

Mu baminisitiri bashya barahira hari Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

JPEG - 99.8 kb
Nyirasafari Esperence nawe ari mu barahira uyu munsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode; Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu wahinduriwe imirimo akagirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iyo Minisiteri.

Muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuye Rwamukwaya Oliver wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro.

JPEG - 61.4 kb
Munyakazi Isaac nawe ararahira kuri iki gicamunsi

Ku rwego rw’Intara, Munyantwari Alphonse yimuriwe mu ntara y’Uburengerazuba asimbura Mukandasira Caritas, Bosenibamwe Aimé wari Guverineri w’Intara y’Amajyarugu asimburwa na Musabyimana Claude wari Meya w’Akarere ka Musanze; Kazayire Judith, wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Odette Uwamariya wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse yasimbuwe na Mureshyankwano Marie Rose wari umudepite.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gakire - 7/10/2016 saa 10:22

ndashimira H E wacu paul kagame uburyo ahora adushakira ibyatugirira akamaro turagushyigikiye kdi tuzagutora 100% komerezaho mubyeyi mwiza uturera neza
Kanda hano umusubize

LAURENT - 6/10/2016 saa 13:08

SE BAHERAKUKI BASHYIRAHO ABANTU MU MYANYA,USIBYE KO HARI POLITIKI YA BEMEREWE NABANDI BAKIRAZIRA, MUBEMEREWE HARIMO NA MAHIRWE YABO NDETSE NIMANA,MBIFURIJE NOKUZABA INTORE ZEREKEZA MWIJURU.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X