Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege barasaba ivuriro

Bamwe mu baturage bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mu karere ka bugesera bagatuzwa mu mu murenge wa Julu barinubira kuba ntabikorwa remezo bihagije byabegerejwe ariko ikibahangayikishije ngo ni ukuba nta vuriro bafite hafi kuburyo biri kubagora cyane.

Umwe muri aba baturage batuye muri uyu mududugu avuga ko uburyo bakora urugendo rurerure bajya ku ivuriro riri mu birometero byinshi uvuye aho batuye bibangamira mu buryo bukomeye kuburyo aba barembye badashobora kwigeza kuri iri vuriri ahitwa kukabagore aho bagera bakoze urugendo rw’amasaha 3 n’amaguru.

Aba baturage batanenga igitekerezo cyo kububakira uyu mudugudu basaba ko bahabwa ivuriro mugihe cya vuba icyakora ngo igihe gishize bitarakorwa byabagabanyirije icyizere.

Nubwo hari abaturage bagaragaza icyizere gike kubikorwa bemerewe birimo ivuriro,hari abandi bavuga ko ibyo bemerewe bishoka bashingiye kubimenyetso bagaragaza birimo nko kuba hari aho akarere katangiye kwimura abantu hateganyijwe kubakwa ivuriro n’ikigo cy’ishuli.

Umuyobozi w’akarere ka bugesera Nsanzumuhire Emmanuel ntajya kure y’abafite icyizere cy’ibyo bikorwa remezo kuko yemeza ko bahereye kuguha aba baturage umuhanda ibindi nabyo bikaba biri muri gahunda ya vuba.

Uyu mudugudu utuwemo imiryango ibarirwa muri 62 yose yavuye ahazubakwa ikibuga cy’indege ,nubwo bashima ko bahawe amazu meza yo kubamo ndetse n’amatungo arimo n’inka ,basaba ko bakwegerezwa n’ibikorwa bindi birimo nk’amazi ivuriro n’amashuli kugira ngo bashobore kubaho mu buzima bwiza nk’abandi banyarwanda.

imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X