Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abishe umuzunguzayi w’ i Nyabugogo bakatiwe

Abagabo batatubashinjwaga kwica Uwamahoro Theodosie wari ufite imyaka 27 wakoraga akazi ko kuzunguza ibicuruzwa muri gare ya Nyabugogo, bakatiwe igifungo cy’imyaka icumi buri wese.

Tariki ya 7 Gicurasi mumasaha ya saa munani z’amanjywa nibwo muri gare ya Nyabugogo humvukanye inkuru y’akababaro yavugaga ko umuzunguzayi umwe wacururizaga nyabugogo akubiswe akitaba Imana kandi akaba asize abana bato.

Ni amakuru yababaje abatari bake barimo abazunguzayi, abashoferi, abacomvuwayeri n’abandi bantu benshi bari ahabereye ibyo.

Ndayisenga Sembeba Joseph, Kaneza Eric na Turabumukiza Venuste bakorera sosiyete Agruni ishinzwe ibikorwa by’irondo n’isuku i Nyabugogo, bakekwagaho kwica uwo mugore Polisi yahise ibata muri yombi ibakekaho kuba aribo bamwishe.

Ejo ku wa 26 Nyakanga 2016,nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Uwamahoro bikamuviramo gupfa.

Bireguraga bavuga ko bashinjwa icyaha cyo gukubita batabigambiriye kuko bo bavugaga ko bamwambuye ibicuruzwa yari afite bikagwa hasi nyuma agahita atangira kubakubita nabo bagatangira birwanaho.

urukiko rwatesheje agaciro ubwiregure bw’aba bose kuko ruvuga ko rufite ubuhamya simusiga butangwa ‘abari aho muri gare ubwo aba bagabo bakubitaga Uwamahoro kugeza apuye.

Urukiko rwashingiye ku byemezo bya muganga wahamije ko Uwamahoro yasanganywe ibikomere byinshi byamuviriyemo gupfa, rubakatira igifungo cy’imyaka icumi buri wese.

JPEG - 20.9 kb
Abashinjwa kwica umuzunguzayi bakatiwe imyaka 10 buri wese

Rugano P

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/07/2016 saa 12:09

Ariko man we ibyobira cyabaho nibabafunge burundu yumwihariko yooo bamutesheje abanabe koko?
Kanda hano umusubize

MurekeyMurekezi Arsene Stromae - 28/07/2016 saa 21:42

Nyakwigendera Imana Imwakiremubayo!!
Kanda hano umusubize

MurekeyMurekezi Arsene Stromae - 28/07/2016 saa 21:39

Abobagabo nibakurikiranwe bikomeye,Ni FDLR zitwihishemo!kwica umuntu ntasoni ntabwobigishwamateka izonjiji?Bakwiye gufungwaburundu%
Kanda hano umusubize

emmanuer - 28/07/2016 saa 11:00

imyaka icumikweri yooooo mbegurwanda ndumiwe
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 21:28

NIKO SHA UWAKWICA NYOKO WABYERA URWANDA RUFITE UBUTABERA RWOSE
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

- 28/07/2016 saa 04:23

Igitekerezo cya njye niyobabakatira 20
Kanda hano umusubize

pazos - 27/07/2016 saa 19:08

Abo basenzi ko babakatiye mike kwica umuntu ngo imyaka icumi ubwose icyaha gikomeye ni ikihe . iyo babafunga burundu igihugu cyabayemo jenocide yakorewe abatutsi twagombye kubaha ubuzima bw umuntu. none ngo izo mbwa ngo bazikatiye imyaka icumi. kabisa ndumiwe
Kanda hano umusubize

edward - 27/07/2016 saa 18:27

IMYAKA 10 KU CYAHA CYO KWICA UMUNTU!?!?!NAHO SE INYOROSHYACYAHA BASHINGIYEHO NI IZIHE RA?AHAAA...
Kanda hano umusubize

kwizera - 27/07/2016 saa 14:46

Ko mubafunze se imfubyi yasize muzigenera iki ???????
Kanda hano umusubize

VAL - 27/07/2016 saa 17:12

Imyaka 10 nimike
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X