Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Agahimbazamusyi ku isonga mu bikura abana mu ishuri

Mu gihe inzego zitandukanye zikomeje kuvuga ko zihanganye n’ikibazo cy’abana bava mu ishuri bamwe bakajya ku muhanda ,hari bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko agahimbazamusyi kari ku isonga mu gutuma abana birikunwa ku mashuri . Ministeri y’uburezi ntivuga ko ako gahimbazamusyi kadafite umumaro ,ariko uwariwe wese uzagira uruhare mu gutuma umwana yirukanwa mu mu ishuri kubwo kutakabona ibi ngo azabyirengera.

JPEG - 32.6 kb
Dr. Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’uburezi

Ikibazo cy’abana bata ishuri kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye kuko abenshi bahita bayoboka iy’umuhanda ,ibi biraba mu gihe Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye ngo yoroshye uburyo bwose bwatuma abana bose bagana ishuri, harimo no kwigira ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye mu kitwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Ariko agahimbazamushyi karaza ku isonga mu bituma abana birukanwa mu ishuri igihe batakabonye nk’uko aba babyeyi bamwe babigaragza.

Minisiteri y’uburezi ntivuga ko agahimbazamusyi kadafite umumaro ariko ngo kagomba gushyirwaho ku bwumvikane aho bishoboka ,Ariko Minisitiri Dr.MUSAFIRI MALIMBA Papias uyiyobora avuga ko atazihanganira na gato uwariwe wese uzagaragarwaho no gutuma umwana atiga bitewe n’aka gahimbazamusyi

Ubusanzwe ibigo bishyiraho aka gahimbaza musyi bivuga ko biba bishaka kunganira mwarimu ku mushahara ahembwa avuga ko utajyanye n’ibiciro biri ku isoko, kagashyirwaho ku bwumvikane bw’ababyeyi ariko bamwe mu babyeyi bavuga ko ababyi bagira uruhare mu kugashyiraho ari abari muri commite mu gihe kandi ahanini ntawe utishoboye wasanga muri iyo kimite ,ariyo mpamvu ishyirwaho ryako rihora ritavugwaho rumwe .

JPEG - 32.6 kb
Dr. Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’uburezi

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSENGIYUMVA Denys - 4/06/2016 saa 08:31

Wowe uvuga ko mwarimu bamwongereue umushahara, ahembwa angahe ngo menye niba ufite gihamya? Gusa umwana ntakwiye kwirukanwa azira agahimbazamusyi ariko icyo nzi ni uko umushahara we utajyanye n'isoko.
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA Denys - 4/06/2016 saa 08:30

Wowe uvuga ko mwarimu bamwongereue umushahara, ahembwa angahe ngo menye niba ufite gihamya? Gusa umwana ntakwiye kwirukanwa azira agahimbazamusyi ariko icyo nzi ni uko umushahara we utajyanye n'isoko.
Kanda hano umusubize

thereza - 3/06/2016 saa 18:57

Mwarimu ejobundi bamuzamuriye umushahara ntareke umwana yige!
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA Denys - 4/06/2016 saa 08:37

Wowe uvuga ko umushahara wazamuwe mbwira ayo ahembwa menye ko ufite Gihamya. Gusa umwana ntakwiye kuzira agahimbazamusyi ariko rwose umushahara wa mwarimu ntujyanye n'isoko.
Kanda hano umusubize

Buyuki - 2/06/2016 saa 16:49

Opposition babandi mwita ibigarasha bamaze imyaka irenga 2 babivuga banabisobanura.Ese kuki burigihe mutagirwa inama.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X