Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amabanga ya FDLR:Lt Col Gerard Ntibibaza yabeshyuje MONUSCO k’umubare w’abarwanyi FDLR ifite

Uwari umutegetsi w’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda yahakanye amakuru yatangajwe n’umuryango w’abibumbye ndetse n’ay’ingabo za Repubulika iharanira Demokarsi ya Kongo yatangazaga umubare w’ingabo uwo mutwe ufite.

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo MONUSCO zari zatangaje ko umutwe wa FDLR utarengeje ingabo 1500. Mu gihe ingabo za Congo FARDC nazo mu rwego rwo kwerekana ko ingabo zayo zikora akazi neza zavuze ko FDLR basigaye ari 340.

JPEG - 86 kb
Lt Col Gerard Ntibibaza yabeshyuje MONUSCO na FARDC

Gusa Lt Col Gerard Ntibibaza, watahutse mu Rwanda muri uku kwezi, yavuze ko imibare MONUSCO yatangaje yayishingiye gusa ku mabwire yumvanaga bamwe mu bakomando a FDLR. Yavuze ko nta munsi n’umwe MONUSCO yisgeze igera aho abarwanyi ba FDLR baba kuko ngo ari kure cyane. Ntibibaza yabwiye ktpress ko abarwanyi ba FDLR baba ku birometero 1500 uvuye ku muhanda.

Kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo gutaha mu Rwanda, uyu Ntibibaza yari ashinzwe ubutegetsi muri FDLR ndetse akaba yaragezwagaho amakuru yose (Data) y’uko abarwanyi bashya binjizwa mu gisirikare.

Lt Col Ntibibaza yavuze ko ubwo yavaga muri FDLR uyu mutwe wari ufite abarwanyi 5000. Abagera ku 3000 baba muri Kivu y’amajyaruguru, mu gihe abandi 2000 baba muri kivu y’amajyepfo, aha hombi hakaba hahana imbibi n’u Rwanda .

JPEG - 50.3 kb
Abarwanyi ba FDLR

Abagize uyu mutwe bashinjwa kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Abenshi mu bayobozi b’uyu mutwe bashakishwa na Leta ya Amerika ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo mu buholande.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emile nkumbuye - 27/07/2016 saa 15:21

Imahanga haravuna..ariko ntibyaba impamvu yo guteshwa agaciro cg kubeshyerwa ibyo umuntu atakoze.. icyaha ni gatozi. hari benshi batashye bataregwa icyaha na kimwe mu rwababyaye none abakiriyo ngo ni abajenosideri.. twibaze !!!!
Kanda hano umusubize

Bazimba - 27/07/2016 saa 13:13

Mujye mureka kubeshya kuko mwavuzeko FDLR mwayihumbahumbye..kereka niba muba mijijisha.Byaba byiza mutweretse imibare igihe bahumbahubwaga tukagereranya nuyu mubare utangwa uyu mwaka.
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 07:44

ahaaa birababababaje gusa
Kanda hano umusubize

patty mai - 27/07/2016 saa 07:23

Iyi photo ya kabiri ntabwo ari ya FDLR niya M23 ikiba kongo
Kanda hano umusubize

SHABAN - 27/07/2016 saa 09:03

ndemeranya nawe kbs iriya photo ntabwo ari iya FDRL
Kanda hano umusubize

ngorabahizi jean paul - 27/07/2016 saa 04:33

Ariko se umubare uvuze iki?? Batashye kombona kabananiye!!! So bareke gutesha isi n'Urwanda umutwe nibaze murwababyaye bafatanye nabandi kurwubaka. Kandi uguma atinda Kongo azarogereta!!????
Kanda hano umusubize

Nkundabatware Yozefu - 26/07/2016 saa 22:25

Ntimukavuge ngo abenshi ni abasize bakoze jenoside,mujye muvuga ngo kanaka na kanaka bâti muri FDLR barashakishwa kuko basize bakoze jenoside.Niba atari uko buri wese zzzjya yumva ko ariwe ushinjwa kandi wenda yari ataranavuka,bitume atagira ubushake bwo huyaha!
Kanda hano umusubize

Nkundabatware Yozefu - 26/07/2016 saa 22:25

Ntimukavuge ngo abenshi ni abasize bakoze jenoside,mujye muvuga ngo kanaka na kanaka bâti muri FDLR barashakishwa kuko basize bakoze jenoside.Niba atari uko buri wese zzzjya yumva ko ariwe ushinjwa kandi wenda yari ataranavuka,bitume atagira ubushake bwo huyaha!
Kanda hano umusubize

Bibakumana J.B - 26/07/2016 saa 20:48

Bazashyira Bazataha Kuko Imahanga Hahanda But....Rien N'est Faite Pas Sans Couse, Ubwo Hari Reason Pour La Quel Ibatera Kudataha We Should Wait.
Kanda hano umusubize

- 26/07/2016 saa 20:11

BIBESHYE BAKAZA NABI TWABACANAHO.
Kanda hano umusubize

MUGABO - 26/07/2016 saa 20:06

Uko bangana kose ntacyo bivuze kuko ikizwi neza ni uko nibataha mu Rwanda mu mahoro bazakirwa neza, ariko nibaza basenya iterambere abanyarwanda bamaze kugeraho ni ukubarasa Ku manywa y'ihangu, nabo kandi barabizi ko gutera u Rwanda bidashobora kubagwa amahoro. Ibyiza rero ni uko bataha naho ibyo kurwana byo ntacyo bazapfa bagezeho abantu se barwanye imyaka 22 ntacyo bageraho. Ntabwo warwanira kongera gukora genocide ngo uzigere utsinda.
Kanda hano umusubize

Eichmann Klaus - 26/07/2016 saa 15:47

Fdrl umubare wayo ntuzwi nawe ni ukugenekereza kuko isi yose abafite imywumvire nkayabo gusa 5000 wenda byo byaba byibera ikigali gusa nyo naba 59000 ntacyo bageraho kuko batazi icyo barwanira ntibaniyizi ntibazi nicyo barwanya abo rero ntabwoba bateye
Kanda hano umusubize

Bibakumana J.B - 26/07/2016 saa 20:42

You'ren't Unable To Know There Purpose,bcs You Don't Uncluded My Friend.
Kanda hano umusubize

sindinkayo ybert - 26/07/2016 saa 12:16

Murabeshya kuko Gerard yatahutse umwaka ushize none ngo ni muri uku kwezi?
Kanda hano umusubize

Frank - 26/07/2016 saa 12:16

Ariko se uko bangana kose batashye mu Rwanda ko ari amahoro imiryango irafunguye murwababyaye twe mwabuzaga imiryango yacu gutahuka nabasigaye mu gihugu murabatoteza twe rero twaje kurwanya abiyitaga ko aribo banyarwanda bonyine mwe nimuze rwose dusangire ibyiza by'igihugu cy'amavuko nimuza nabi muzabiryozwa
Kanda hano umusubize

Bagabo - 27/07/2016 saa 06:59

Duharanira uburenganzira bwo kuza twemye mugihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X