Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amadini yashimiwe uruhare rwayo mu kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashima amadini ku ruhare rwayo mu kurwanya ibyaha bigisha abayoboke bayo kuba intangarugero.

Mu rwego rwo guteza imbere ubwo bufatanye no kubushimangira Polisi y’u Rwanda igirana ibiganiro n’abayoboke b’amadini atandukanye cyane cyane urubyiruko maze ikabaha ubumenyi ku buryo barushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Guhugura abayoboke b’amadini atandukanye bigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kurwanya ikibi mu muryango nyarwanda; kandi byabyaye umusaruro ushimishije.

Ni muri urwo rwego ku itariki 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’ urubyiruko rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rugera kuri 438 ruri mu ngando mu karere ka Nyanza ku bubi bw’ibiyobyabwenge.

Urwo rubyiruko ruturuka mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Polisi y’u Rwanda yarwigishije ubwoko bw’ibiyobyabwenge kandi irusobanurira ingaruka zo kubyishoramo.

Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyanza, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana yabwiye urwo rubyiruko ati:"Zimwe mu ngaruka urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ruhura na zo harimo gutwara inda zitateganyijwe no gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi. Ni yo mpamvu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo bigomba kurwanywa kandi buri wese akumva ko bimureba."

Yakomeje ababwira ko uretse gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga ibiyobyabwenge biteje ikibazo muri rusange kubera ko bituma abantu bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko.

IP Bizimana yabwiye kandi urwo rubyiruko ati:" Nk’uko bivugitse ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’uwabinyoye. Uretse kumutesha ubwenge; ubinywa nta buzima aba afite. Mugomba kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yarusobanuriye ko urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize ati:"Akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turabasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange."

IP Bizimana na none yagize ati:"Abanyamadini bagira uruhare rukomeye mu gushimangira ihame ry’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage,turabasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo hagerwe ku mutekano usesuye."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

boniface - 3/08/2016 saa 13:58

Amadini afatanije na polisi yacu barandura burundu ibyaha kuko usanga abayobozi ba madini bahura nabayoboke babo icyarimwe bakabigisha gukora ikiza banga ikibi ibi bizafasha igihugu cyacu kugera ku mutekano urambye n'iterambere.
Kanda hano umusubize

alpharwabukamba - 3/08/2016 saa 07:19

Amadini afite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha!!cyaneko abayobozi nabo bashobora kubagereraho icyarimwe
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 2/08/2016 saa 18:06

POLICE nibyo koko irwanya ibyaha.Ariko nayo kimwe n'amadini,bakora ibyaha bikomeye.Abapolisi barya ruswa,bagasambana,bagahohotera abantu,etc...Pastors nabo barya amafranga y'abantu,nyamara YESU na PAWULO badusaba gukora umulimo w'imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Imana yonyine niyo izakuraho ibyaha,umunsi izashyiraho ubutegetsi bwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44. Bible idusaba gushaka ubwo butegetsi bw'imana,aho kwibwira ko abantu bakuraho ibibazo dufite (Matayo 6:33).
Kanda hano umusubize

kamoso rene - 2/08/2016 saa 08:42

murkoze cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X