Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida mu 2017 yagabanutse Miliyari 1

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora Charles Munyaneza aratangaza ko ingengo y’imali izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika yavuye kuri miliyari esheshatu zirenga ijya kuri miliyari 5 na miliyoni 500.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko amafaranga akoreshwa mu matora yagabanutse ugereranyije no muri 2010 ubwo amatora ya perezida yatwaye miliyari zisaga esheshatu.

Munyaneza yasobanuye ko byatewe no gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu matora, gukoresha abakorerabushake no kubika neza ibikoresho by’amatora.
Ati” Mu 2010, ingengo y’imari yakabakabaga miliyari 7. Ntabwo kuri ubu turi kugura ibikoresho byose kuko nk’urugero udusanduku tw’amatora tuzakoresha ni utwakoreshejwe mu matora y’abadepite yo muri 2008.”

JPEG - 127.4 kb
Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora ( NEC)

Yasobanuye ko guverinoma izatanga 95 by’ayo mafaranga yose, anavuga ko azakoreshwa mu gutegura Abanyarwanda b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ati” kuri ubu turi gutegura ibikoresho byo gukangurira abaturage kwitabira amatora.
Turateganya amahugurwa ku byiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga , abanyamakuru, abashinzwe umutekano, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, n’indorerezi z’amatora ngo tubamenyeshe akamaro bafite mu kuyategura.”
Munyaneza yanavuze ko hagiye gushyirwaho ingengabihe y’amatora.

Ati” Itariki y’amatora yenda gutangazwa; nk’uko bisanzwe itegeko rya Perezida riyigena ryenda gusohoka. Muri uyu mwiherero turarebera hamwe itariki ishoboka tuyohereza uri guverinoma izemezwe mu nama y’abaminisitiri. Duteganya ko iyo tariki izatangazwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

Kuri ubu abantu miliyoni 6.6 bari kuri lisiti y’itora, biyongereyeho miliyoni 1.4 ugereranyije n’abari biyandikishije mu matora yo muri 2010. Mu matora ya Perezida yo muri 2003 hatoye miliyoni 3.9.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC avuga ko bazavugurura lisiti y’itora mu Gushyingo k’uyu mwaka, Gicurasi 2017 no muri Nyakanga hagati mu mwaka utaha.
Yongeyeho ko buri muturage ashobora kureba niba ari ku rutonde akoresheje mudasobwa ye cyangwa telefoni igendanwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kim - 30/08/2016 saa 22:58

arkse dodo , ubundi urabona cg nawe ntaho utaniye naba bangarwanda bavugango yatorwa 15%, ubwoc urasha twese aduhe akazi , yewe ntako atagize nawe ihangane bizaza wangu twese nukwihangana
Kanda hano umusubize

Kalisa - 30/08/2016 saa 15:59

Ndabakunda abanyarwanda iyo basingiza umuntu uri ku butegetsi. Habyarimana ntimwamuririmbye gacye. Ureke gato uzarebe ibyo muzandika Kagame amaze kuvaho. Abanyarwanda bazamenya kuvugisha ukuri ryari? ariko ndabarenganya ni umuco wa gihake ukibarimo!!!
Kanda hano umusubize

umucyo - 30/08/2016 saa 08:52

Cyakora uri Ikibasumba mu bwenge buke n'ubushishozi buke. nta nisoni ufite ngo ngwiki? wowe se urimo abanyarwanda bangahe? tuzamutora muziyahure abatamushaka dore ko mwananiwe kureba n'ibibari hafi birababaje niba hari abagitekereza nkawe batabona aho twavuye n'aho tugeze yewe abanzi b'igihugu ni benshi koko ntituzasubira inyuma humura Mzee wacu turamushyigikiye kandi tuzamutora ni hahandi hanyu.
Kanda hano umusubize

munyaneza - 30/08/2016 saa 08:49

Intore izirusha intambwe H.E Paul Kagame 98/100 turamwemera. iyaba byashobokaga NGO ago mafaranga NGO akore ibindi mu guteza imbere rubanda rugufi . nta mpamvu yo guhinyuza abanyarwanda twongera gutora.
Kanda hano umusubize

DODO - 29/08/2016 saa 20:39

NATAGABANYA UBUSHOMERI KUBANTU TWIZE TUWELIVE (12YBE) AHEBE IJWI RYANJYE!
Kanda hano umusubize

cyane - 29/08/2016 saa 15:53

Kuki tutabirangirije mu itegekonshinga? Izo miliyari zizaba zizira iki koko kandi azasubiraho?
Kanda hano umusubize

DjNem-G - 29/08/2016 saa 14:33

ikibasumba mukuvuga amafuti nta soniii ugatinyuka
Kanda hano umusubize

ikibasumba - 29/08/2016 saa 13:32

Mbabwije ukuri dutoye buriwese uko abyifuza ntabwo H.E yarenza 15/100. Ntabwo nkeneye ko iyi comment yanjye muyitangaza kuko niwowe mbambwira.
Kanda hano umusubize

james - 29/08/2016 saa 21:27

Wowe ikibasumba ntuzi ibyo uvuga kuko usibye natwe abatuye iki gihugu cyacu uwaha na batuye iyisi bamutora % kuko ngo uwambye ikirezi ntamenya ko kera tuzamutora nushaka ako gahinda kazakwice kuko uri inyanga birama ntukunda amahoro,iterambere, ukuri, igihugu nibindi byiza. uzi neza H.E ntashidikanya ibyo atugejejeho kandi naho tutamukunda imana yo mwijuru iramuzi izi nimpamvu yamuduhaye rero ndagusaba kuvana code mumutwe ukareba aho tuvuye naho tujya maze ukava ibuzimu ukajya ibuntu ukareka amaranga mutima ntibindi ntavuze. Rata nshuti yabeza humura harabaha agaciro ibyo ukora ubwitange ugira nubutwari bwawe turagukunda turagusengera imana izakuduhere ijuru gusa kuko ibindi byo yarabiguhaye nge ndumuturage udakeneye ikindi usibye amahoro gusa uwampa nkamahirwe nkamwihera inka kuko niyo ifite kinini ivuze nibwo nakumva nshize agahinda we love u ntore izirushintambwe nkotanyi yamarere rudatinyurugamba abandi bananiwe mbese sinzi icyo namuvugaho
Kanda hano umusubize

james - 29/08/2016 saa 21:27

Wowe ikibasumba ntuzi ibyo uvuga kuko usibye natwe abatuye iki gihugu cyacu uwaha na batuye iyisi bamutora % kuko ngo uwambye ikirezi ntamenya ko kera tuzamutora nushaka ako gahinda kazakwice kuko uri inyanga birama ntukunda amahoro,iterambere, ukuri, igihugu nibindi byiza. uzi neza H.E ntashidikanya ibyo atugejejeho kandi naho tutamukunda imana yo mwijuru iramuzi izi nimpamvu yamuduhaye rero ndagusaba kuvana code mumutwe ukareba aho tuvuye naho tujya maze ukava ibuzimu ukajya ibuntu ukareka amaranga mutima ntibindi ntavuze. Rata nshuti yabeza humura harabaha agaciro ibyo ukora ubwitange ugira nubutwari bwawe turagukunda turagusengera imana izakuduhere ijuru gusa kuko ibindi byo yarabiguhaye nge ndumuturage udakeneye ikindi usibye amahoro gusa uwampa nkamahirwe nkamwihera inka kuko niyo ifite kinini ivuze nibwo nakumva nshize agahinda we love u ntore izirushintambwe nkotanyi yamarere rudatinyurugamba abandi bananiwe mbese sinzi icyo namuvugaho
Kanda hano umusubize

mutungu - 29/08/2016 saa 11:44

jye HE Paul Kagame natiyamamaza ntimuzanteshe umwanya ngo njye gutora!! mbaye mbibabwiye hakiri kare. reka nikomereze akazi kange. ndi nyarucari wo hepfo iyo , ariko akamaro ke ndakazi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X