Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amafaranga y’ishuri kubiga siyansi muri kaminuza y’u Rwanda yongeweho 1/2

Umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeli 2016, amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), haziyongeraho 50% ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’asanzwe yishyurwa.

Uyu ni umwanzuro w’inama y’Abaminisitiri yabaye muri Kamena, wavugaga uburyo bushya bwo gufasha Kaminuza y’u Rwanda kubona ingengo y’imari ikoresha; harimo no kongera amafaranga y’ishuri kubiga siyansi; akava ku bihumbi 600 akagera kubihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Kuri ubu abanyeshuri basabwa kwaka inguzanyo muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bakazishyura babonye akazi nyuma yo kwiga.

Abanyeshuri bigenga bazajya biyishyurira amafaranga yose y’ishuri ibihumbi 900 naho abanyeshuri barihirwa na Leta bazajya basaba inguzanyo y’ibihumbi 600, Leta ibongerereho ibindi bihumbi 300 batazishyura.

Prof. Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi yabwiye Royal FM ko izi mpinduka zatewe n’uko kaminuza yajyaga ihura n’ibibazo by’ubushobozi biturutse ku gutanga amafaranga menshi ku banyeshuri biga amasomo ya siyansi; asobanura ko uburyo bushya bwo kwishyura buzaziba icyuho cyabonekaga hagati y’amafaranga akenewe n’ibigomba gukorwa na Kaminuza.

Yagize ati “Iyo abanyeshuri bishyuye make tuba tugomba kuziba icyo gihombo. Nibyo tugomba kugira ahaturuka amafaranga hacu bwite ariko ntihahagije. Ahanini Kaminuza ikura amafaranga ni muri Leta.”

Avuga ko amafaranga ibihumbi 600 buri munyeshuri yishyura, yabasha kwigisha abiga amasomo y’ubumenyi busanzwe gusa ariko byagera ku biga siyansi nk’ubuganga, akaba make cyane.

Yagize ati “Mu buganga ibyo dutanga birenze miliyoni 1.5 kuri buri munyeshuri, bisobanuye ko duhomba. Guverinoma yadusabye kubibara, twarabirangije dutangiye kubikurikiza. N’ibihumbi 900 ni ibyo twabaye twumvikanye kuko bizasubirwamo mu Ukuboza uyu mwaka.”

Prof. Ijumba yongeraho ko hari ubundi buryo burimo kuganirwaho bwo kureba uko guverinoma yafasha abanyeshuri bigenga kwitabira amasomo ya siyansi.

Yagize ati “Birashoboka ko mu rwego rwo guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, guverinoma ishobora kureba uko yatanga inguzanyo zihariye ku banyeshuri bigenga ku buryo ariko agomba kugera ku bihumbi 900, gusa turacyabiganiraho.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guteza imbere amasomo arimo na siyansi, ni muri urwo rwego Prof. Eugene Ndabaga, ushinzwe uburezi n’igenamigambi muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye Royal FM ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga ntaho gihuriye no guca intege iriya gahunda, kuko n’ubundi siyansi isaba ishoramari rinini mu bijyanye no gushyira mu ngiro amasomo kuruta kuyiga mu ishuri.

Yagize ati “Amasomo yose akenera kwigira mu mashuri ariko kuri siyansi dukenera kubireba mu buryo burenze. Impinduka ni nziza kuko ku isonga hari za Laboratwari kandi Kaminuza iba igomba kubona amafaranga yo kugura ibinyabutabire byo kwifashisha.”

Ashimangira ko niba hakenewe abaganga benshi n’abenjeniyeri hagomba kongerwa ibibafasha kwiga, kuko amasomo ya siyansi biga no ku ruhando mpuzamahanga bizwi ko ahenda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Celestin Ntivuguruzwa, avuga ko izi mpinduka zizanozwa neza nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda irebye n’uko n’ahandi mu Karere bihagaze nkuko yabisabwe.

Iki kiguzi cy’uburezi ku biga siyansi ntabwo kiri hejuru cyane ugereranyije no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kuko nko muri Uganda muri Kaminuza ya Makerere, kwiga siyansi mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bisaba ibihumbi nibura 500 by’amafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu (Semester).

Muri Kenya, ugiye muri Kaminuza ya Nairobi usanga kwiga nk’ibijyanye no kubaga amenyo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bihagarara miliyoni 1.76 mu mafaranga y’u Rwanda mu mezi atandatu gusa (Semester).

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKURUNZIZA Damien - 12/08/2016 saa 18:58

Njye Nunva R E B Yatangaza Abemerewe Inguzanyo Kugirango Tubone Uko Dupanga.
Kanda hano umusubize

Ali Sam - 12/08/2016 saa 16:18

Ariko Hakiriho Nur Ko Ariko Byaribimeze Medecine Irusha Agriculture Nayo Ikarusha Sciences, Nayo Ikarusha Social Na Finance UR iraje ngo ihanantuye ibiciro none ni ibyo batangiye. cyangwa babihuje batiteguye? eseko hari ibigo cyangwa faculty byarihaga munsi ya 500 000 bagiye gufigisa kuri 600 000 batabyizeho haba harabayeho kwihuta cyane. plan mbere irakenewe na nyuma y'ibi bazakomeza bahindura muburyo butunguranye.
Kanda hano umusubize

RWAHAMA Epa - 11/08/2016 saa 19:15

Nibyo koko kwiga Kaminuza birahenda cyane kandi ku isi hose.Hali amasomo ahenda cyane.Tugomba gushimira LETA zifasha abantu kwiga.Niyo mpamvu dukora tugatanga imisoro.Isi itagize abantu bize,ntabwo yatera imbere.Ikibabaje nuko dukoresha nabi ubwenge imana yaduhaye.Urugero,abize sciences,cyane cyane abasohoka mu bigo bikomeye nka Harvard,Cambridge,Massachussetts Institute of Technology,nibo bavumvura biliya bitwaro bikomeye nka missiles,warplanes,atomic bombs zo kwica abantu imana yaremye no kuzasenya iyi si.Ikindi kibabaje cyane,nuko abashaka kwiga Bible ali bake cyane.Bahitamo kwibera mu byisi gusa.Nyamara Bible,igitabo rukumbi cyandikishijwe n'imana, niyo yonyine itwereka uburyo twabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Urupfu,ubusaza,uburwayi,ubukene,ubushomeli,intambara,akarengane,byose bizavaho burundu mu isi nshya dutegereje (2 Peter 3:13).Natwe twandika ibi,tuli abantu nkamwe.Twalize turaminuza.Nubwo dukora imirimo isanzwe,ariko tujya no mu mihanda tukabwiriza nkuko YESU abisaba muli mukristu nyakuli wese.Bisome muli Yohana 14:12.Iyo turimo kubwiriza,burya tuba dutegura imperuka nkuko wabyisomera muli Matayo 24:14.Nawe niba ushaka kubona ubuzima bw'iteka muli Paradizo,iga Bible uze udufashe kubwiriza,maze uzarokoke ku Munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).Niyo wapfa imana izakuzura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Wishukwa na biliya amadini yigisha ngo nupfa uzaba witabye imana.Sibyo,soma Umubwiriza/Ecclesiates 3:19,20.
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 21:51

Ubu bose bize bahugiye muri bibiliya wavurwa nande muvandi? Ikoranabuhanga ryava he? Amashanyarazi... Ibyiza bakora byo ntiwabibona. Iyaba wari uzi ukuntu bishimiwe muri Burera! Ahubwo nawe uzayite ushake umwuga ukubeshaho kuko benshi babyisomera babikeneye. Uracyari nko mu binyejana 5 inyuma pe!
Kanda hano umusubize

Muhirwa - 11/08/2016 saa 18:46

Umenyesha abantu ko bongerewe amafaranga y ishuri hasigaye 1mois ngo batangire ? Ko nunva aramategeko nkayo muri jungle ???
Kanda hano umusubize

- 11/08/2016 saa 18:30

hazige abana babakire abakene tuzakoropa
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 17:15

Kuzamuka kw'amafaranga birasanzwe, cyane cyane ko Abanyarwanda bihamiriza ko benshi bamaze kuva mu bukene. Jye ndibariza impamvu biba bitunguranye. Iyo kaminuza nzima idashobora gukora gahunda y'imyaka icumi cg itanu, biba bikomereye igihugu gutera imbere. Icyo kibazo ni bwo kigaragaye se? Bari bahugiye mu biki ubwo? Ubushakashatsi bumaze iki?
Kanda hano umusubize

eva - 11/08/2016 saa 14:43

NDABONA BAKOMEJE GUSHAKA FRW KU NGUFU KABISA!UBU SE AYA MAFARANGA BABONA YAZAVA HE KOKO?NDUMVA ARI DANGER
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X