Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amajyepfo: Abayobozi b’uturere n’imirenge basabwe kuzegura

Izabiriza Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo arasaba abayobozi b’uturere tugize iyi ntara ndetse n’imirenge kuzegura niba imibare yagaragajwe mu kwesa imihigo itazamutse cyane cyane ku bwisungane mu kwivuza( Mutuelle de Sante).Akaba asaba abayobozi guhagurukira ikibazo cya mituweli, ku buryo imibare y’ubwitabire izamuka, ubona atabishoboye agasezera.

Icyegeranyo kigaragaza uko buri rwego rugize Intara y’Amajyepfo rwitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza cyateye ubuyobozi kwibaza byinshi no kwerurira abaherekeje abandi.

JPEG - 61.1 kb
Bamwe mu bayobozi b’uturere tugize intara y’Amajyepfo

Ubuyobozi bw’intara bwasabye ko abayobozi b’uturere bemera ko bazahindura imibare bitashoboka bakareka akazi.

Bamwe biyemerera ko ibyo biyemeje nibatabigeraho bazasezera ku bushake bagacyura ishema ryabo.

Icyegereranyo Intara yagaragarije abagize inama y’inteko rusange y’Intara yitabiriwe uhereye ku muyobozi w’umurenge kugeza ku ntara, kigaragaza ko uturere 4 tw’iyi ntara ari two duherekeza 30 tugize Igihugu cyose.

Akarere ka Nyaruguru ni ko gaherekeza utundi ku mwanya wa 30 n’amanota 44.2% by’ubwitabire, naho Ruhango ikaba iya 29 n’amanota 48.9%, Nyamagabe ikaba iya 28 n’amanota 58.3%, Muhanga ikaba iya 26 n’amanota 59.2%.

Huye isanzwe izwiho kwesa imihigo iza ku mwanya wa 21 ku rwego rw’Igihugu ikagira amanota 67.5% , naho Nyanza yo ikaza ku mwanya wa 24 n’amanota 62%.

Uturere tugerageza tw’iyi ntara ni Akarere ka Gisagara kari kuri 80.6 % gafata umwanya wa mbere mu Ntara kakisanga ku mwanya wa 5 ku rwego rw’Igihugu ndetse n’aka Kamonyi gafite 69.5 % kakaba aka 2 mu Ntara kagahita kaba aka 14 ku rwego rw’Igihugu.

Haganirwa kuri iki cyegeranyo cyanagaragarije imirenge uko ihagaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara yasabye abayobozi kumva ko ibi bigomba guhinduka, uwumva adashobora gukora neza ngo iyi mibare izamuke agasezera akazi.

Izabiriza Jeanne yagiye ahagurutsa by’umwihariko bamwe mu banyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge ababaza niba bumva iyo imibare izahinduka.

Ati “Iyo umuyobozi mobilization (ubukangurambaga) yamunaniye mu by’ukuri kuyobora biba byamunaniye.”

Izabiriza yakomeje agenda ahereza mikoro umuntu wese ufite imibare iri hasi amubaza mu by’ukuri icyateye iyo mibare n’ikizakorwa gitandukanye n’ingamba zihoraho.

Yabajije umwe muri bagitifu imibare yumva ishoboka yakwizeza avuze 80%, Izabiriza ati “Ubwo niba wumva ko utazabishobora waba unategura gusezera.”

Avuga ko bitumvikana ukuntu Akarere ka nka Kamonyi kakunze kuyobora utundi mu kwitwara neza mu gutanga mituwere kasubiye inyuma, ati “Abantu bazi Intara y’Amajyepfo nk’abantu bagenda bemye none bigenze bite ?

Kuri ibi kandi, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Brig Generali Ruvusha Emmanuel na we yasabye ko abayobozi bakwiye kumva ko bidakwiye ko umuyobozi umwe yimurwa maze ngo intara yashimwaga ihite isubira inyuma.

Yabwiye ba gitifu ko bakwiye kureka gusubiramo ingamba zafashwe ahubwo abasaba ko bakongera gutekereza ahubwo uko izo ngamba bazifashisha mu gushyira mu bikorwa ikigamijwe.

Yasabye abayobozi kumva ko usibye no guharanira imibereho myiza y’abaturage bakwiye no guharanira ishema ryabo.

Ati “Ba nyakubahwa ba meya, mbese muragira ngo bajye bavaga ngo byose byakorwaga n’umuntu umwe? Guverineri agende muhite musubira inyuma? Habemo impinduka nto ibintu bihinduke?”

JPEG - 99.4 kb
Bamwe mu bayobozi batandukanye bakurikiye ibiganiro

Ku ruhande rw’abayobozi b’uturere, Habitegeko Francois uyobora Nyaruguru iri ku mwanya wa nyuma yagize ati “Nyakubahwa ES (Gitifu w’Intara) iyi ni imibare itesheje agaciro ariko ndumva tugiye kubihindura kandi imibare izazamuka, tugiye kubihagurukira, ariko ubundi birababaje ntabwo ibi twabyihanganira tugiye gukorana kugira ngo iyi mibare tuyisohokemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza we yavuze ko yihaye igihe gito akabereka ko byose bishoboka atabishobora akisezerera.

Yagize ati “Aho nakoze hano nize sinigeze ngira ubuswa cyangwa ngo nengwe niyemeje ko bitarenze Ugushyingo nzazamura iyi mibare iduhesha agaciro, kandi nintabishobora nzisezerera ku mugaragaro ari njye wisezereye ntahane ishema ryanjye.”

Avuga ko ikibazo agiye kurwana na cyo ari imyumvire kuko ngo abenshi b’i Nyamagabe bibwiraga ko imiryango itari iya Leta izabishyurira ati, “Ariko tugiye guhangana n’iki kibazo, tuzabishobora kandi dufite na bagifu bashya.”


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

inama - 31/10/2016 saa 16:52

ikibazo cyugarije Urwanda ni AMAPFA mu baturage , Leta nifashe abaturage bakemure ikibazo cyimihingire bihaze mubiribwa bahinge neza , buhire, kandi banoze gahunda ya nkunganire igere kubahinzi bose babishoboye. ikindi bayobozi mwigishe abaturage kujya muri Cooperative zitandukanye zibyara amafranga babone aho bazajya bakura uno musanzu wa MUTUELLE nibindi bakenera. Muyobozi w'intara wibereka ko kwegura ariwo muti, ahubwo nibatekereze kandi nawe ubafashe ubagire inama zicyo bakora gifatika apana mobilization gusa kwegura si umuti. mwigire abaturage imishinga ibyara inyungu ihoraho kandi isaba igishoro cyamake Leta ibatere inkunga, nibi byiciro byubudehe mubitekerezeho neza mubikorere ubugororangingo.
Kanda hano umusubize

inama - 31/10/2016 saa 16:50

ikibazo cyugarije Urwanda ni AMAPFA mu baturage , Leta nifashe abaturage bakemure ikibazo cyimihingire bihaze mubiribwa bahinge neza , buhire, kandi banoze gahunda ya nkunganire igere kubahinzi bose babishoboye. ikindi bayobozi mwigishe abaturage kujya muri Cooperative zitandukanye zibyara amafranga babone aho bazajya bakura uno musanzu wa MUTUELLE nibindi bakenera. Muyobozi w'intara wibereka ko kwegura ariwo muti, ahubwo nibatekereze kandi nawe ubafashe ubagire inama zicyo bakora gifatika apana mobilization gusa kwegura si umuti. mwigire abaturage imishinga ibyara inyungu ihoraho kandi isaba igishoro cyamake Leta ibatere inkunga, nibi byiciro byubudehe mubitekerezeho neza mubikorere ubugororangingo.
Kanda hano umusubize

Hita - 30/10/2016 saa 14:21

Cyumba we byaramuyobeye
Kanda hano umusubize

humble musani - 30/10/2016 saa 13:37

Mubyukuri abaturage ntibanga gutanga mituwere bayafite,kuko benshi ntibabona n'amafunguro,bityo rero nibabanze bazamure abaturage kuko bugarijwe n'ubucyene bukabije.
Kanda hano umusubize

Haaa - 29/10/2016 saa 18:38

Haaaa, nta kindi mugamije gukomeza guhohotera umuturage wagowe mumushakamo amafaranga n'inzara imumereye nabi. Mukeka se ko mukunda abaturage kurusha uko bikunda? Ngaho nibahiigre kugurisha amatungo yacu no kudufunga kubera inyungu zanyu. Rwanda we umuturage yakugoreweho.
Kanda hano umusubize

Dodos - 29/10/2016 saa 18:20

Ntimubarenganye nimwe mutuma batekinika nkuko bakanzwe .bagahitamo gutekinika ibyiciro none byajya bibakoraho. Babashyiraga mu byiciro batigondera mituweli batabibona? Mubirukane rero nibo bihaye gutekinika
Kanda hano umusubize

Dodos - 29/10/2016 saa 18:18

Uyu muyobozi ararenganya ba Gitifu. Baraboshya bagatekinika ibyiciro bya bwa budehe ngo bagaragaze ko imirenge yabo cg uturere dukize barangiza ugasanga wawundi baroshye mu cya gatatu ntabona n'ibyo arya ngo yabona mituweli.muzababwire ko gutekinika no kwiyemera byica imibare bigatuma ibintu bizamba.reba nawe ucuruza inyanya ku kameza ari mu cyiciro kimwe na mwalimu na meya n'umucuruzi uranguza muri matewusi.njye mbona mwazategereza ibarura rusange mukazarigenderaho mugushira abaturage mubyiciro bigakorwa bigahabwa abayobozi bakabiha abantu naho bo baratekinika niyo ndwara abayobozi barwaye kandi nabo baba bagirango birengere bateguzwa umugani.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 29/10/2016 saa 18:14

Ariko rero ibya mituelle mubyitondere bikorwe my bwitonde mudahungabanyije abaturage ahubwo mujye mubasobanurira akamaro kayo kugira ngo bitwazitwa gutwaza igitugu. Erega mwibuke ko abantu benshi Nazi ko mituelle ari illuminate kandi ntawamenya. Mureke tubikore mu bwitonzi
Kanda hano umusubize

kwizera - 29/10/2016 saa 11:51

Reka begure, izo nkomamashyi. Kumva ntamuyobozi numwe watinyuka kuvugira abaturage. Nkatwe twari dutunzwe na caguwa, none ngo murayiciye ntanikiyisimbura muduhaye. Muhore ahubwo abo baturage muvuga bazajya baza mu nama bambaye ubusa.
Kanda hano umusubize

Theogene Harindintwali - 29/10/2016 saa 10:56

Uburyo ubuyobozi bwashyizeho nibwo bubangamye kuri Miguel iyo wimutse aho utuye ntibakorohereza ukazereza mû nzego dose ushaka kuyitanga ugaheba jyakira ngo subira iyo wibarurije ndetse uwurwaye akaba yapfa kuko yabuze uwakira Miguel ye njye mbona iyi système y'a Miguel yubate nabi. Ikindi kimbabaza kuba umuntu yaratanze amafranga ye ntashobore kwivuza ngo abantu bari kurutonde rwe banditse hamwe ntibayitanze ako ni akarengane.
Kanda hano umusubize

Marie Merci - 29/10/2016 saa 06:15

Abenshi rero nibabe biteguye kwegura kuko ntacyo bazahindura.Kndi bazaba barenganye kuko ni ingaruka zo gutekinika.Dore ikibazo gihari kndi bazi banavuga ariko badashobora gutangariza aho mu nama.Umwe muri ba mayors wacyuye igihe yafashe abaturage avuga ko abakene bavuye kuri 38% hagasigar 8%.Ibyo yabikoranye ubugome n'ubushake kuko ntibyashobokaga.Aba baturage yagize abakene bahabwaga inkunga ya mutuelle na Leta bikazamura umubare (%)! Ubu rero ntibarihirwa.None se nihe ba Gitifu batari bwegure?Ibyo uyu mu mayor yakoze byagize n'ingaruka ku frws akarere gahabwa muri VUP.Nayo yabaye make kuko nta bakene bahari.Ngaho namwe nimwiyumvire?Rutsinga Jacques yatobye Kamonyi kubera itekinika rye!
Kanda hano umusubize

Ijwi ry’umuturage - 29/10/2016 saa 03:39

Ikibazo gitera iyo mibare ihagaze ityo ni ibura ry'ibiribwa riherekejwe n'ibura ry'amafaranga mu baturage, Ibyo bigakurura inzara ikabije mu ntara y'amagepfo by'umwihariko no mugihugu muri rusange. Buyobozi rero mwifatwa n'ubwoba ngo mwiyemeze Ibyo mutaeashobora kuko igishoboka mushoboye ari ugutekinika imibare ngo mwikize umuyobozi w'intara bityo muramire imbehe yanyu. ariko nabyo sinzi ko mubishobora. Inama rero : Buri Muyobozi na buri mukozi w'akarere n'umurenge niyigomwe umishahara we w'ukwezi kumwe, mutangire abo baturage badashoboye kwitangira bityo imibare yanyu izamuke. Ibyo birabafasha kuramira iyo mbehe n'ibura. kuko biragaragara ko ikibazo atari mobilization yananiranye, ahubwo ari icyo umushinyaguzi yise Amapfa y'igihe gito. si non, mureguzwa.
Kanda hano umusubize

Augustin - 28/10/2016 saa 21:37

Rwose nk'imparirwamihigo za Nyamagabe duhagurukire hamwe twerekane urugero rw'ibishoboka kuko uriya mwanya ntudukwiye!
Kanda hano umusubize

kiki - 28/10/2016 saa 21:11

Aha nuko mutazi ubukene buri hanze aha
Kanda hano umusubize

Bagabo - 28/10/2016 saa 20:08

Burya ntawanga aheza arahabura! Uburyo abaturage bavuga ibigwi mituweli ntawe utayishyura afite uburyo! Ubu se uyu mu executif arimo gushumuriza abayobozi abaturage abakangisha kwirukanwa kuko atazi inzara irimo guca ibintu mu gihugu!
Kanda hano umusubize

Mukakazigaba Elevanie - 28/10/2016 saa 20:05

Natwe abanyakamonyi uyu mwanya mu rwego rw'igihugu ntituwumenyereye,n'aya manota tugiye gukora iyo bwabaga tubihindure,imbaraga zo guhindura imyumvire turazifite kuko ni imwe mu nshingano zacu. Ntacyo twageraho abo tuyoboye bativuza. Oya ,turahagurutse.
Kanda hano umusubize

Hakora - 28/10/2016 saa 19:00

Amahane ,ubusambanyi yewe!!!
Kanda hano umusubize

Hakora - 28/10/2016 saa 18:59

Cyumba we rwose ntakigenda,ubanza arimo gukingirwa ikibaba!!
Kanda hano umusubize

umuhoza - 28/10/2016 saa 18:17

Ariko njyewe abayobozi muratsetsa. ubutindi buri kunuma, umuntu ari kujya muburiri ntanirizi anyoye,ubuse umuntu niwe wanze gutanga amaf yo.kwivuza? Uravuga 80% mu kwa 11 uzabatangira se? Ubukene ni ikibazo
Kanda hano umusubize

ubwisungane - 28/10/2016 saa 17:49

Ni agahomamunwa kubona hakiri uturere tutaranagera no kuri 50%.ubwo se nka Nyaruguru arumva ibyo atahinduye mbere abaturage bagifite umusaruro wibyo bari bejeje aravuga ko agiye kubikora ubu ubundi ntiyarazi ko bimureba uturere 5 twa nyuma muntara ndetse n'imirenge 10 ya nyuma abayobozi baho bazasezere nibatagira igihinduka(85%) kuri izo tariki bumvikanye.
Kanda hano umusubize

- 28/10/2016 saa 16:38

Gicumbi ho abagitifu bakora nibo beguza abadakora bagahembwa ex cyumba koko nuwo kuguma kubuyobozi bakeguza abandi
Kanda hano umusubize

AM - 28/10/2016 saa 15:17

twese dufatanye tuzamure mitiweli kuko ningirakamaro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X