Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amakontineri ya caguwa yaheze muri MAGERWA, Leta ntishaka ko asohokamo batishyuye imisoro mishya

Leta yatangaje ko idashobora guhindura itegeko kugira ngo abacuruzi ba caguwa basonerwe imisoro y’ibicuruzwa byabo biri Magerwa byananiwe kuvamo kubera imisoro mishya basoreshejwe bakananirwa kuyishyura.

Ubwo MINICOM na MINECOFIN baganiraga n’abafite inganda zikora imyenda barimo abadozi baciriritse n’abafite inganda nini, abakora inkweto ndetse n’abacuruza caguwa mu rwego rwo kureba aho urugamba rwo kugabanya caguwa rugeze, umwe mu bacuruzi ba caguwa yatangaje ko n’ubwo ari icyemezo kiza cyo kwihesha agaciro, iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa byihuse ku buryo byabagizeho ingaruka zirimo igihombo gikabije.

Uyu mucuruzi avuga ko itegeko rizamura umusoro kuri caguwa barimenyeshejwe tariki ya 16 Kamena 2016 babwirwa ko ibintu bizinjira mu gihugu kuri 30 Kamena bizasoreshwa umusoro usanzwe ariko ko kuva tariki 1 Nyakanga bazasora umusoro mushya nyamara ibi babimenyeshwa ngo hari ibyo bari baramaze gutumiza biri mu nzira.

JPEG - 76 kb
Uhereye ibumoso ni Ambasaderi Claver Gatete, Francois Kanimba na Emmanuel Hategeka

Yagize “byaratugoye kuko iyo wamaze gupakira ibicuruzwa…ntabwo tuba dupakiye ubwato twenyine haba harimo ibintu byinshi cyane, amato akagenda aparika bagakuramo ibintu mu bihugu bitandukanye, ubwo rero dufite ibintu byari byarapakiwe byarageze mu bwato dutekereza kuri tarifu ya kera…ubu itegeko rigiye ho uyu munsi ntabwo uwaba yarakoze ikintu mu cyumweru gishize yaba yari azi ko iryo tegeko rizajyaho uyu munsi.

Uyu akomeza avuga ko “ibyo bintu byari byaratumijwe byageze hano tunanirwa kubideduwana kuko kontineri imwe niba twayisoreraga hafi miliyoni 6 wenda ukongeraho na miliyoni 4 za TVA, urebye byikubye inshuro 25 kuko ahantu wari uziko usora miliyoni 6 bahita bagusaba miliyoni zigera kuri 200 icyo gicuruzwa ntabwo washobora kugicuruza”.

Uyu avuga ko ibi bicuruzwa byabo byaheze muri MAGERWA naho bakaba barimo kwishyuzwa amafaranga menshi, akifuza ko bafashwa bakoroherezwa kubisorera.

Yagize ati “nk’abantu bacuruza caguwa bafite n’ibintu muri MAGERWA aho twishyuzwa menshi, twifuzaga ko mwadufasha nk’uko n’ubundi musanzwe mufasha Abanyarwanda, nk’uko mutureberera mutuganisha aheza ibyo bintu twari twaratumije tutaramenya ko iryo tegeko ririho, mukatwemerera tukabisorera kuri tarifu isanzwe, dufite ikibazo cy’igihombo cy’ibyo bicuruzwa bikiri mu bubiko, mudufashije rero mukatwumva nk’Abanyarwanda…kuko n’iri shoramari muduhamagarira gukora tuzarikoresha ayo mafaranga nyine afatiriwe ari aho ngaho”.

Agaruka kuri iki kibazo, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Clever yavuze ko iki ari icyemezo cyafashwe mu rwego rw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bityo ko nka Leta y’u Rwanda ntacyo bagikoraho kuko itegeko riba ryatorewe mu bunyamabanga bw’uyu muryango.

Yongeyeho ko Leta itagura ibyo batumije, ndetse ngo nta n’ubwo ifite ububasha bwo guhindura itegeko.

Yabisobanuye muri aya magambo “mwaranyandikiye ndabasubiza, ibyo bisobanuro rero ntago amagambo yacu cyangwa icyo twakora kirenze amategeko yashyizweho ku rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba, ntabwo Leta yakwicara ngo igure ibyo mwatumije, ntabwo twahindura itegeko kuko ntitubifitiye ububasha, kandi ibyo twarabisobanuye, natwe dufite imbibi z’ibyo Leta ikora n’ibyo itemerewe gukora, sinzi icyo mushaka ngo Leta ikore aho twicaye ubu ngubu kuko ntiyahindura itegeko”.

Minisitiri Gatete avuga ko aba bacuruzi kuba baragize ibibazo Leta itabyishimiye kuko ari bibi, ariko ngo nka Leta nta na kimwe mu bijyanye n’amategeko ifite icyo yafasha kuri iki kibazo.

Yongeyeho ko ibi byasobanuwe kenshi havugwa ibyo Leta igiye gukora mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibitumizwa hanze ndetse ngo bari banazi ko iki cyemezo kizatangira mu kwezi kwa Nyakanga ngo hakaba hadakwiye kugira urwitwazo rubaho.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba we yavuze ko mbere yo gushyira ho iyi misoro babanje kugenzura ibiciro bya caguwa bagasanga amafaranga yongereweho atariyo yatuma abantu bareka ubucuruzi.

Yagize ati “kuri twebwe twabonye ko niba ari umwenda waguraga ibihumbi 5000, iriya misoro imaze kujyaho ukazamuka ukajya ku bihumbi 6500 atari ikibazo cyatuma abantu bareka ubucuruzi bwabo…umwenda waguraga ibihumbi 15000 ukagura 18000 ariko tukaba tuzi ko ari ukugira ngo abafite inganda zacu hano batangire babone uko bajya ku isoko”.

Kanimba asanga aba bafite ibintu muri MAGERWA aho kugira ngo bikomeze bigumemo bazagere n’aho babaca andi mafaranga adasanzwe, bakwiye kwiyambaza amabanki bakorana nayo bakabikuramo bakagurisha kuko ngo nibatinda inganda zikamara kuba nyinshi zigemura ku isoko bazagira ikibazo cyo kubigurisha.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayisaba celestin - 18/09/2016 saa 21:08

ngewe mbona iyo myenda ya caguwa bazagenda bayinda buhoro buhoro ,kuko bahise bayica directe byatuma abanyarwanda twambara ubusa ,iyongiyo iri myuri majerwa nibarwke icuruzwe kugira ngo hagabanuke igihombo kuri ba nyirayo,kandi na nyuma yaho leta ikajya igena ingano y,imyenda ya caguwa itumizwa mugihe inganda zo mu rwanda zitari ziyubaka,letya izagene ingano y,imyenda yajya itumizwa mumahanga
Kanda hano umusubize

ndayisaba celestin - 18/09/2016 saa 21:05

kabebe - 12/09/2016 saa 09:31

ababacuruzi nabagira inama yogutakakambira kagame kuko niwe mbona ushira mugaciro kabanyarwanda
Kanda hano umusubize

kabebe - 12/09/2016 saa 09:31

ababacuruzi nabagira inama yogutakakambira kagame kuko niwe mbona ushira mugaciro kabanyarwanda
Kanda hano umusubize

ayisha - 11/09/2016 saa 18:18

icyo gitugu kirakabije.ese iki gihugu kigira aba deputes .societe civile? imiyoborere ya gisirikare ikora mu ntambara ariko ntikora mu majyambere Ubwo abashomeri bagiye kwiyongera n'inzara itari itworoheye
Kanda hano umusubize

ayisha - 11/09/2016 saa 17:50

icyo gitugu kirakabije.ese iki gihugu kigira aba deputes .societe civile? imiyoborere ya gisirikare ikora mu ntambara ariko ntikora mu majyambere Ubwo abashomeri bagiye kwiyongera n'inzara itari itworoheye
Kanda hano umusubize

ema - 10/09/2016 saa 19:31

Ubuse koko reta ngo ntiyabona uko igira abaturage bayo abo bo muri EAC bagiye kutugenera uko tuyobora igihugu cyacu ngewe numva guhombya abo banyarwanda atari byiza mukubaho kwange caguwa yarambabaje cyane pe byandiye ahantu
Kanda hano umusubize

LAURENT - 10/09/2016 saa 16:40

Kuba caguwa icitse mu Rwanda nta kibazo,ahubwo nuko kubishyira mubikorwa bizabagora abaturanye na goma rdc,basanzwe babicora bikagaruka kubutaka bwu Rwanda, à moins cher,nkuko nibitoke biva kongo bigatarwa na banyarwanda bakajya kubagurisha imineke mubitoke byabo iyo nindi phenomene yo gutura ku mupaka,naho inganda Kanimba avuga zizanatanga ni mirimo,ziza ryari? Aho ntibashaka kugira ngo rubanda rugufi rubure icyo kwambara,ubu se abanyamerika tuzabakira nitutambara imicuzo yabo ngo babone amadolari.U Rwanda gufata iyambere nibisanzwe kuko nta nzitizi ruhura nazo nko mibindi bihugu,pas d'opposition,abiyita secteur privé nta jambo,droit de consommateur ntayo,ariko urumva ko sosiyete sivire nyarwanda turayizi nta gatege.Leta igomba kubahiriza ayo mategeko bashyizeho umukono nibyo,ariko ifite ninshingano zo kurengera inyungu za baturage,nireke ibyo byaje itegeko ritarajyaho bafate ingamba nyuma,narindi ko nibindi bihugu bigize EAC bitarafata ingamba,two guhora tuvuga ngo irivuye ibwami.Wasanga na EAC ari ?
Kanda hano umusubize

LAURENT - 10/09/2016 saa 16:38

Rukara - 10/09/2016 saa 16:17

Ibinjye simbyumva neza.Itegeko se ryabaye retroactif noneho? Ese muriryo tegeko byanditsemo? hano harimo ubujura bukabije.leta nayo wagirango irikeneye nyamara.
Kanda hano umusubize

kongwe - 10/09/2016 saa 16:09

Ese ubu koko abakene tuzabaho koko ni ugushaka amagunira tukirarira ngo turakize
Kanda hano umusubize

ndahimana - 10/09/2016 saa 13:23

byatangajwe kare ariko Niba hari cyakorwa bakorohe nza kugirango bive murayo madep
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X