Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amashyamba y’inturusu ashobora gucika bitewe n’indwara y’udukoko tuzwi nk’inda z’amashyamba

Bamwe mu baturage bafite amashyamba baragaragaza impungenge z’uko amashyamba y’ibiti bya Eucalyptus bizwi nk’inturusu ashobora gucika bitewe n’indwara y’udukoko tuzwi nk’inda z’amashyamba

Indwara y’inda z’amashyamba, isa n’itibasira agace aka n’aka nkuko igaragara mu bice byinshi.
Ibiti byibasirwa n’iyi ndwara ni eucalyptus, ibiti bizwi nk’inturusu. Amababi y’igiti cyibasiwe n’izi nda aruma kandi agatoboka ku buryo bishobora gutuma igiti cyuma.

Amashyamba y’ibiti bya Eucalyptus bizwi nk’inturusu ashobora gucika bitewe n’indwara y’udukoko; izi ni impungenge zigaragazwa n’abaturage, kandi minisiteri y’umutungo kamere mu Rwanda nayo ivuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze izi nda z’amashyamba ziterwa na virus yitwa Tomastoris Pereriinis.

Mu bushakashatsi urwego rw’amashyamba ruvuga ko rwakoze, ngo nta muti cg urukiko rw’inda z’amashyamba, cyakora ngo uburyo bwo kuzirinda ni ugukorera amashyamba nka kimwe mu byagabanya ikwirakwira ry’inda z’ishyamba.

Nta gice cyihariye kivugwa ko cyakwibasirwa n’inda z’amashyamba kuko zishobora kwibasira amashyamba yo mu duce dushyushya kimwe n’uko ngo zagaragara mu duce dukonja.

Cyakora ngo kubirebana n’ubuzima izi nda z’amashyamba ntacyo zitwara ibindi binyabuzima birimo n’abantu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

duck - 11/10/2016 saa 19:39

Uwo muntu wabakoreye ubushakashatsi yarabababeshye kandi namwe mushake umuti w'ikibazo mureke kutubeshya hari uburyo bwakoreshwa muguhangana n'izi nda mu mashyamba ni Chemical Control cg Biological control ariko Chemical si nziza yica nutundi dusimba ariko Biological Control yakoreshwa Urugero Calfornia/USA hari akandi gasimba bavumbuye bakohereza mu mashyamba bakita parasitoid Psyllaphaegus bliteus kandi kagaragaje umusaruro mwiza kuko gahagarika kororoka kwa ziriya nda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X