Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ambasaderi Karega yanenze imyitwarire mibi yaranze Gen.Kayumba Nyamwasa

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo Vincent yanenze imyitwarire mibi yaranze Gen Kayimba Nyamwasa ubwo yari akiri mu Rwanda. Uyu mutegetsi avuga ko atigeze atanga igitekerezo cyubaka ahubwo ibyo yari ahugiyemo byari ugucamo ibice ingabo.’

Nyuma y’imyaka isaga 6, Kayumba Nyamwasa ahunze igihugu ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Vincent Karega, unaruhagarariye muri Angola, Botswana, Mozambique, Atangaza ko uyu mugabo yari azwiho guceceka, gucamo ibice abasirikare, kwigwizaho imitungo n’ibindi.

Amb.Vincent Karega avuga ko nyuma y’ihunga rya Kayumba, ubu akaba arinzwe muri Afurika y’Epfo bidasobanuye ko icyo gihugu ari ubwihisho ntavogerwa ku banyabyaha bava mu bindi bihugu.

JPEG - 33.4 kb
Ambasaderi Vincent Karega arahamya ko Gen Kayumba Nyamwasa atitwaye neza mu gihe yari akiri mu Rwanda

Ibi akaba yabitangaje ubwo umunyamakuru yari amubajije impamvu benshi bahunga u Rwanda bagahita bafata inzira igana muri Afurika y’Epfo, gusa ku bwa Karega avuga ko benshi mu bayobozi b’icyo gihugu (Afrique du sud) babaye impunzi, bahezwa kubera uruhu rwabo no guharanira uburenganzira bungana n’ubw’abandi.

Ngo kuva bagera ku butegetsi biyemeje kurengera izindi mpunzi zose za politiki ziri gutotezwa mu bihugu zikomokamo bagendeye ku masezerano ya Vienna n’ibyo biyemeje ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Akomeza avuga kuri Kayumba; ko nk’ umuntu wabaye mu nama nyobozi ya RPF kuva mu mwaka w’1995-1998, nta munsi n’umwe yigeze yumva Kayumba hari icyo anyuranya nacyo wenda ngo yitwe utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo ngo yari azwiho guceceka cyane nk’umusirikare w’ikinyabupfura ureka abadipolomate n’abahanga bakajya impaka.

JPEG - 25.3 kb
Gen Kayumba Nyamwasa ngo yaranzwe n’imyitwarire mibi mu Rwanda

Ati: “Nta muntu wigeze amubaza igihe yabereye utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda cyangwa niba yarigeze yegura muri RPF ngo atangize uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi maze nyuma agatotezwa”.

Yongeraho ko no mu myiherero ya gisirikare, ntaho Kayumba yagaragaye anenga ahubwo ko yari azwiho ibikorwa byo kwikubira yitwaje icyo yari cyo.

Ati: “Mu myiherero ya gisirikare ijwi rye rinenga ntirizwi, ahubwo yari azwi ku bintu bihishe, itonesha, kunyereza amafaranga, kwigwizaho ubutaka, inzu zinyuranye yitwaje umwanya afite, gucamo ibice abasirikare ngo abashe kubayobora no kwikuza mu buryo buri wese adapfa kubona”.

Muri iki kiganiro kihariye Amb.Karega yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko hari abantu nka Kayumba bakoze ibyaha mu Rwanda, muri Afurika y’Epfo bakigira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari kotswa igitutu.

Gusa ngo Kuba Kayumba yarabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru, umuntu ukomeye mu butasi, Umudipolomate wo ku rwego rwo hejuru mu rugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu no mu myaka 16 y’ubuyobozi bwa RPF mu Rwanda ngo ntabwo bimugira icya rimwe umuntu unenga ubwo butegetsi (Rwanda).

Gen Kayumba yabaye umugaba w’ingabo z’u Rwanda, yanahagarariye inzego zose z’iperereza mbere yuko agirwa intumwa y’u Rwanda (ambasaderi) mu Buhinde. Generali Kayumba yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa Kabiri 2010.

Kayumba Nyamwasa ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rwamukatiye adahari gufungwa imyaka 24 no gukurwaho impeta za gisirikare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tempels - 13/06/2016 saa 12:59

utazi ikimuhatse areba imboro yase igitsure
Kanda hano umusubize

- 13/06/2016 saa 12:51

utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure
Kanda hano umusubize

JP - 12/06/2016 saa 12:18

umva rero bavandimwe muve kubyo umugati ?mureke n,ibya general. kuko bose HE bose arabazi kandi yarabayoboye imikorere ya karega arayizii n,iyuwo mugabo arayizi. gusaa ... inda izarikoraaa
Kanda hano umusubize

- 12/06/2016 saa 08:25

Mwese mwivugire ,tujye tureka kuba bias aba bagabo icyo bapfuye nibo bakizi
Kanda hano umusubize

muvisha fidel - 12/06/2016 saa 07:45

hahahah. ba sokuru bark abahanga.ngo akarimi ntacyo gapfana numuntu,ngo ninyama yigenga,ngo umugabo mbwa aseka imbohe, nibindi....sha nubwo nubu mwoja kumunzani nani robo kubigwi nibyubahiro warusha gen.
Kanda hano umusubize

muvisha fidel - 12/06/2016 saa 07:42

hahahah. ba sokuru bark abahanga.ngo akarimi ntacyo gapfana numuntu,ngo ninyama yigenga,ngo umugabo mbwa aseka imbohe, nibindi....sha nubwo nubu mwoja kumunzani nani robo kubigwi nibyubahiro warusha gen.
Kanda hano umusubize

Jojo. - 11/06/2016 saa 20:32

Ariko njye ndayoberwa iyo umuntu yihanukiriye ngo Kayumba Kayumba Kayumbaaaa ngo yakoze ibi byiza ibi byiza ariko ningurube iba isa neza bayogeje yarangiza ikivuruguta mu byondo. yego turemera yakoze neza arangije ariyangiza. nta keza ke kuko yivuruguse. Naho Karega ibyo avuga nukuri pe.
Kanda hano umusubize

Jojo. - 11/06/2016 saa 20:20

Ariko njye ndayoberwa iyo umuntu yihanukiriye ngo Kayumba Kayumba Kayumbaaaa ngo yakoze ibi byiza ibi byiza ariko ningurube iba isa neza bayogeje yarangiza ikivuruguta mu byondo. yego turemera yakoze neza arangije ariyangiza. nta keza ke kuko yivuruguse. Naho Karega ibyo avuga nukuri pe.
Kanda hano umusubize

Uwamungu - 11/06/2016 saa 18:36

Ngo nari umugabo ntihabwa intebe,kayumba yakoresheje igihe cye kandi azongera akore kuko aracyahumeka kandi na karega nawe agerageze gukoresha igihe afite kuko atazi icyo iminsa imuteganyirije areke gushaka amanota yo gutona yitwaje mugenzi we bakoranye kandi barasangiye umukati.
Kanda hano umusubize

sebakana - 11/06/2016 saa 18:35

Sha uko byagenda kose umuyobozi uri mu gihugu asumba uri hanze, president kagame arabasumba kuko yemeye kubana n'abanyarwanda ,ntabwo umuntu wahunze twamuha agaciro cyane gusumba uwemeye kugokana n'abanyarwanda mu buzima butoroshye, nyakubahwa Imana niyo ihemba kandi yaranditse ibyo wakoze izabiguhembera kandi ni byiza. Imana iguhe umugisha n'umuryango wawe
Kanda hano umusubize

ntwari - 11/06/2016 saa 13:54

ubutwari nubwo uwarangije urugamba. ibyambere sibyo njye naha agaciro.kuba nyakubahwa H E Kagame atihanganira ibisambo nabikuza nibyo bibatera kwangara.nonese ibyo yakoze kurugamba bimuha uburenganzira bwo kuba udakorwaho? mutekereza ko H E. yanga uwitwaraneza uzi icyo akora? yagombaga gutuza akubaha igihugu nabagituye numuyobozi wacu.ibindi akubahiriza inshingano ze ntidukwiye kumutaho umwanya.yaritaye nawe ubwe.ibyo karega avuga abivuga agihe jyikwiye ntiyatinze. kdi agomba kwerekana uko ibintu biri. bavandimwe mujye mukunda igihugu cyanyu.buri wese aba ashaka kuba umutwe ntibikabarangaze mujye muhitamo neza kdi ingirakamaro
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 12:27

karegawe umanika agatiwicaye wajyakukamanura ugahagarara witondesha siwamurushaga ubutoni ibwami tujye ducabugufi duteze igihugucyacu imbere gusebanya tubireke kukontahobyatugeza murako basomyi bacu binkuru.
Kanda hano umusubize

H.FIDELE - 11/06/2016 saa 11:19

MWESE PE HABURE NUMWE USHYIGIKIRA KAREGA!!!?
Kanda hano umusubize

Karenzi - 11/06/2016 saa 11:18

Karega we, vuga uziga ni umwana w'umunyarwanda kandi ngo bucya bucyana ayandi .... ese wowe ugirango haricyo urusha abandi bose bahinduwe IBIGARASHA ?!?!?
Kanda hano umusubize

venus - 11/06/2016 saa 09:42

Yewe karega bungabunga uwo mugati wawe naho ubundi nawe bawugukuyeho ejo twakumva ibinyuranye nibyo uvuga kuri kayumba
Kanda hano umusubize

peter - 11/06/2016 saa 09:16

ikigaragara kayumba arakunzwe. Kumusenya mu mafuti ntawe byahiriye.
Kanda hano umusubize

alias rwakagaju - 11/06/2016 saa 08:51

Ngo Umugabo Mbwa aseka imbohe. buriya aratekereza akumva Mandela yarafunzwe kubera ububwa. yewe karega, tuza kuko utazi icyo iminsi iguteganyirije kuko ejo uzabona.
Kanda hano umusubize

Harigihe cyawe karega - 10/06/2016 saa 19:40

KKarega uvuge uziga kuko Ruriye abandi rutakwibagiwe iyaba utekereza neza wamenyako utarushaga Kayumba ubutoni kukuruta kd wibukeko utazesa imihigo niyo Afande kayumba yesheje Kayumba yarumugabo.
Kanda hano umusubize

Harigihe cyawe karega - 10/06/2016 saa 19:40

KKarega uvuge uziga kuko Ruriye abandi rutakwibagiwe iyaba utekereza neza wamenyako utarushaga Kayumba ubutoni kukuruta kd wibukeko utazesa imihigo niyo Afande kayumba yesheje Kayumba yarumugabo.
Kanda hano umusubize

Kiki - 10/06/2016 saa 19:02

Vuga uziga muvandi!
Kanda hano umusubize

karangwa - 10/06/2016 saa 17:07

Vuga uziga isi ntisakaye ,bucyabwitwa ejo,kandi urabizi neza ko utamurushaga ubutoni ibwami.
Kanda hano umusubize

Abra - 10/06/2016 saa 16:54

Abajya kuba nka Mitali mbabona kare. Mitali arihanukiriye yandagaje kizito yeeeeeeeeeeeeeeee, mu kanya gato katageze kuri two months numva ngo yaciyeho. Na Karega rero niyitonde ejo nawe atazahabwa urwa menyo asigaye agenda yububa. Gusa nubwo yavuga ibingana iki nuwamuha ikinyejana cyose ntashobora kugera ku bigwi bya Gen kayumba. Nunge mu ry'abandi gushaka umugati nuku rwose.
Kanda hano umusubize

modise - 10/06/2016 saa 14:55

Burya umunyarwa yari umuhanga umuntu wihanukiye akavu ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, nawe se uyumugabo atangira ataka Generali, ko yacishaga make, akaba inyangamugayo, aribwira ko kurekura icyubahiro cye yabitewe nububwa se? Cyangwa uburira umubyizi mukwe haruko abatagize, anejejwe se no kwitwa inturo yari injangwe yinywera amata? Karega abone bagiye kumunzani wicubahiro yarusha Kayumba ibiro byo kubahwa haba muguhugu cy mugisirikare? Nuko nyine narumugabo idahabwa intebe kandi iguye itabura uyigera amajaja, agahwa Kari kundi kakabagahandurika, Karaga ararega iki Kayumba?
Kanda hano umusubize

intare - 10/06/2016 saa 14:32

karega ntateze gukorera iki gihugu nka kayumba.
Kanda hano umusubize

kamanayo - 10/06/2016 saa 14:19

kkkkkk umugati nyine urarikora.
Kanda hano umusubize

Gatoya - 10/06/2016 saa 12:52

umugabo mbwa aseka imbohe .twitondere kuvuga abandi kuko twese ari ukugurizanya.
Kanda hano umusubize

WEBARE EPA - 10/06/2016 saa 12:42

Muvuge nyine kuko ufite umugati w'igihugu.Mwese iyo babambuye umugati muba abarakare. Impamvu ufite uwo mwanya nuko Kayumba hamwe n'abandi bemeye kumena amaraso. Mwese mwigira beza kubera umugati mufite.Muba mwanga kuwutakaza
Kanda hano umusubize

Lambert - 11/06/2016 saa 17:53

Urugamba abarurwanye ni benshi ndugu yangu kuko hari abitanze mu buryo bushoboka batanga bike bari batunze hari mu rwego rwa diplomatie n'ibindi nyinshi.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 10/06/2016 saa 11:28

Karega se ko yari yaratinze ku vuga kuri kayumba?ntabindi yibagiwe we se?
Kanda hano umusubize

- 11/06/2016 saa 07:50

Vuga uziga !
Kanda hano umusubize

Martin - 11/06/2016 saa 14:36

Bivugiresha noneko aho inzovu zirwaniye ishishi zirahababarira rubanda rugufi nirwo rubigwamo bigaramiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X