Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Amerika isabwa kwima inkunga ibihugu bikoresha abana mu mirwano

Umuryango Human Rights Watch wita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu urasaba Perezida Barack Obama guhindura imikoranire n’ibihugu bihohotera uburenganzira bwa muntu. Uyu muryango wo muri Amerika usaba bwana Obama gutegeka guverinema zose z’ibihugu bibona inkunga ya gisilikare y’Amerika, guhita bihagarika gukoresha abana mu mirwano.

Kuri uyu wakane, uwo muryango wongeye gusaba ibyo wari warasabye mbere, ubwo deparitema ya leta y’Amerika yatangazaga raporo yayo y’umwaka ku icuruzwa ry’abantu, ishyira ku rutonde ibihugu bitungwa agatoki mu kuba bikoresha abana mu gisilikare.

Inyinshi muri izo guverinema ziri ku rutonde muri raporo yatangajwe na deparitoma ya leta y’Amerika. Umwe mu bayobozi ba Human Rights Watch, Jo Becker, yagize ati: “Perezida Obama agomba gukora ku buryo ibihugu bikoresha abana mu gisilikare bimenya neza ko bigeye gutakaza inkunga ya gisilikare y’Amerika.”

Ibihugu biri ku rutonde ni Birimaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Iraki, Nijeriya, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Siriya na Yemeni. Iraki yongewe kuri urwo rutonde bwa mbere muri uyu mwaka, mu gihe Afuganisitani yo yakuweho.

Perezida Obama agomba gufata icyemezo bitarenze ukwezi kwa cyenda kuri ibyo bihugu biri ku rutonde ku bireba ingengo y’imali y’umwaka wa 2017.

Pierre Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niragire Jean Claude - 4/07/2016 saa 01:08

IBYOBIHUGU,BIREKE,GUSHORA,ABANA,MUMIRWANO KANDI NIBOBAYOBOZI BEJOHAZAZA
Kanda hano umusubize

Niragire Jean Claude - 4/07/2016 saa 00:58

Ibyobihugu.Bishyira,abana,mumirwano,nibyisubireho Umwana Akeneye,kurerwa Akabaho Neza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X