Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza yandikisha amano

Umugabo ufite ubumuga bwo kutagira amaboko washoboye kwiga yandikisha amano arangije icyiciro cya kaminuza cya Masters.

Uwo ni Jean Twagirimana wo mu Rwanda. Avuga ko abafite ubumuga barushijeho gufashwa bashobora kuba bahangana mu buzima busanzwe n’abadafite ubumuga.
Twagirimana atuye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

JPEG - 48.5 kb
Twagirimana Jean kuba afite ubumuga ntibimubuza kugira ibyo akora bimugirira akamaro

Umusore w’imyaka 31 yavukanye ubumuga bw’amaboko yombi adashobora kugira icyo ayakoresha, habe no gufata ikaramu.
Yagize ati:

"Nyuma yo kubona ko mfite ubumuga bw’amaboko ababyeyi bitabaje abahanga mu byiciro bitandukanye bababwira ko ubwo amaboko adashobora gukora ariko izindi ngingo zishobora gukora. Banyigisha kwandika nkoresheje amano. ni muri ubwo buryo bantoje gufata ikaramu mu mano. Ntangira kwiga ndanatsinda, kugeza kuri uru rwego ndacyakoresha amano."

JPEG - 47 kb
Twagirimana Jean ni umuhanga mu gukirigita mudasobwa

Akoresheje amano, abasha guhindaguranya impapuro z’ikaye, akanayakoresha mu kwandika.

Mu mashuri makuru yize umwuga wo kwigisha ndetse no mu cyiciro cya mbere cya kaminuza; ariko ngo yaje kubona ko bidahagije.

"Amasomo nari nagiye gukurikirana ni amasomo y’uburezi budaheza; uburezi bw’abantu bafite ubumuga. Nahisemo kuba nakurikira aya masomo kubera ko nabonaga ko hari byinshi nkeneye kumenya naba ntarabonye ndetse maze kubona ko na barumuna banjye nyuma bagifite ibibazo nk’ibyo bashobora kuzanyura muri aya masomo."

Si byose akoresha amano. Hari ibyo ashobora kwikorera birimo kuba yakoza mu kanwa akoresheje uburoso bw’amenyo, kwambara inkweto cyangwa kuzikuramo ndetse no kurya ariko byo ngo yakwirisha iyo ari mu rugo iwe gusa.

JPEG - 28.8 kb
Iyo yandikisha amano agaragaza umukono mwiza nk’uwandikisha intoki zisanzwe

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo ntibyamworoheye kubera ko aho agiye hose agomba kugira undi muntu umuherekeza mu kumufasha kumukorera ibyo we adashoboye.

Avuga ko nta vangura yigeze ahura na ryo ko ariko hagombye kubaho ubuvugizi bukomeye bwakorerwa ababana n’ubumuga mu buryo bwo kubafasha ku isoko ry’umurimo.

Yasobanuye agira ati:
"Haracyarimo imbogamizi kuko kenshi usanga dukeneye ibikoresho bitandukanye n’ibyo abandi baba bafite mu kazi mu buzima busanwe.Ubwo bufasha ntibuba buhari. Haracyari imbogamizi kuba abantu batari baramenya ibikoresho abantu bafite ubumuga bakeneye kugira ngo babashe kwinjira mu kazi."

Jean Twagirimana avuga ko abafite ubumuga bashoboye gufashwa mu myigire yabo bashobora guhangana mu nzego zitandukanye bikabarinda gusabiriza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samuel Tuyishime - 1/09/2016 saa 03:52

" Lord, the God of Israel, there is no God like you in heaven above or on earth below you who you keep your covenant of love with your servants who continue wholeheartedly in your way "(1 kings 8:23). Amen
Kanda hano umusubize

Mar - 31/08/2016 saa 12:41

UYU RWAGIRIMANA JYE NDAMUZI NEZA TWARIGANYE MURI GS APPEGA GAHENGERI muri Lettres. Ni Umuhanga kuburyo budasubirwaho. Yandika neza kandi akoresheje amano ye. Courage John!.
Kanda hano umusubize

IMONE - 31/08/2016 saa 11:13

uyumugabo ndamuzi yiga GS RILIMA NUMUHANGA NAKOMEREZE AHO
Kanda hano umusubize

Samuel Tuyishime - 1/09/2016 saa 03:55

Mana komeza umurinde umube hafi
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 06:49

Dore icyemezo ko umuntu yifitemo ubushobozi buhambaye rero. Ni byo dukwiye gutoza abato kuruta ibya Yesu ashimwe n'amaturo bavandi. Biratudindiza cyane.
Kanda hano umusubize

mugi - 30/08/2016 saa 11:50

Imana imugirireneza.
Kanda hano umusubize

IMONE - 31/08/2016 saa 11:15

uyumugabo ndamuzi kera yiga GS RIRIMA numuhanga ndamuzipe
Kanda hano umusubize

Muton - 31/08/2016 saa 16:07

Imana imube hafi kdi akomerezaho azafasha nabandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X