Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ba gitifu b’imirenge bagera kuri 20 beguye mu gihe kimwe! Ni iki kihishe inyuma y’inkundura ry’iyegura ryabo ?

Mu gihe kitarenze ukwezi ba gitifu b’imirenge 10 bareguye. Byakunzwe kuvugwa ko baba begujwe ku mbaraga ariko abayobozi b’uturere beguyemo bahakanye aya makuru bavuga ko beguye ku bushake bwabo. Ese ni iki gituma aba gitifu b’imirenge begura ubutitsa.

Muri iyi minsi hari inkundura yo kwegura no kweguzwa kw’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.

JPEG - 91.7 kb
Meya w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba ngo abeguye beguye ku bushake bwabo

Akenshi bivugwa ko begura ku giti cyabo no kubera impamvu zabo bwite n’ubwo bijya binavugwa ko bahatirwa kwegura kubera amakosa baba bakoze mu kazi.

Muri iki cyumweru, ba gitifu mu gihugu cyose barimo kweguzwa bidasanzwe kuburyo abarenga 10 bimaze kwemezwa ko beguye mu gihe havugwa n’abandi benshi uturere twabo tutaragira icyo tuvugaho.

Gusa igitangaje nta mpamvu igaragaza amakosa yaba yatumye aba ba gitifu bakurwa mu kazi cyangwa ngo nabo ubwabo basobanure impamvu beguye ku bushake bwabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, nibwo byatangajwe ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Shingiro na Musanze yombi yo mu karere ka Musanze beguye, none nyuma y’amasaha macye abandi bane bo mu mirenge iri mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali nabo beguye.

Aya makuru yo kwegura kwa ba gitifu bane bo mu karere ka Nyarugenge, yemejwe n’umuyobozi w’aka karere, Madamu Kayisime Nzaramba, yabwiye itangazamakuru ko abeguye ari uw’umurenge wa Nyamirambo, uwa Rwezamenyo, uwa Mageragere n’uwa Kanyinya.

Meya w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba ariko ntiyemera ko baba begujwe nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com yabivugaga. Yagize ati: "Ntabwo begujwe ariko basezeye ku mpamvu zabo bwite."

Uretse aha kandi, mu ntangiro z’iki cyumweru mu karere ka Kicukiro naho heguye gitifu w’umurenge wa Gahanga n’undi w’umurenge wa Niboyi yo mu karere ka Kicukiro, mu gihe mu cyumweru cyabanje mu karere ka Nyagatare heguye uw’umurenge wa Musheri, uw’Umurenge wa Rwimiyaga n’uw’Umurenge wa Gatunda yo mu Karere ka Nyagatare.

Hari abandi benshi bivugwa ko beguye mu karere ka Ngoma heguye batatu, muri Ruhango , Nyanza n’ahandi byose tukaba dukomeza kubibakurikiranira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rurinda - 25/10/2016 saa 08:30

Kweguzwa byo bareguzwa ariko biterwa n'ibikosa baba barakoze. Kuko haruwo nzi wegujwe bamaze kumuha mutation kabiri kose
Kanda hano umusubize

manzi - 24/10/2016 saa 13:54

izo ni ngaruka zo gutsikamira abaturajye ,perezida wacu ntiyakomeza kureberera amafuti yabo .nabandi bayobozi nimwe mutahiwe mwisuzume neza
Kanda hano umusubize

Ben - 24/10/2016 saa 13:51

Ni imikorere mibi mwa bantu n'uburangare mu kazi ntibakatubeshye, natwe tuyikoramo
Kanda hano umusubize

ndihoreye - 24/10/2016 saa 08:10

nonese gitifu w'umurenge wa butaro we abikiwe iki muzagere iwacu ku mubuga mubaze ukuntu ya gurishije amabati yabaturage yari yaraguzwe ahari kubakwa kaminuza agasenyera nabaturage ayo se yo samakosa yakazi twarumiwe pee keretse niba we ari inyuma yigihugu gusa dufite umuyobozi mwiza muzehe wacu ni polo kagame 2017 bitinze kugera ngo twereke amahanga ibyo avuga ko muzehe wacu ariwe wenyine muzatubarize akarere ka burera igihe igishushanyo mbonera cya butaro kizasohokera ryari ko cyaduhejeje murungabangabo bikadutera nibihombo bynshi kagaba adusenyera twarumiwe dutegereje muzehe wacu ngazaturennganure
Kanda hano umusubize

kamali - 24/10/2016 saa 06:58

ariko ntimukabeshye abaturage HE yivugiye ko nta muyobozi wegura kubushake bwe! ahubwo aba yananiwe kuzuza inshingano yahawe. rwose abadashoboye, badindiza iterambere ry'igihugu cyacu bajye beguzwa kandi abakoze amakosa bakurikiranwe! kweguzwa ntabwo bihagije!!
Kanda hano umusubize

Rutagisha - 23/10/2016 saa 21:10

unaniwe gukora inshinganoze cg abona aho afite inyungu kurusha ago yari ari kwegura kwegura kwe nta gitangaza kirimo kko ni uburenganzira bwe
Kanda hano umusubize

Rutagisha - 23/10/2016 saa 21:10

unaniwe gukora inshinganoze cg abona aho afite inyungu kurusha ago yari ari kwegura kwegura kwe nta gitangaza kirimo kko ni uburenganzira bwe
Kanda hano umusubize

Claude - 23/10/2016 saa 20:48

Iyo beguye nta mperekeza bahabwa,.Baba babonye amahirwe yo gusohoka badafunzwe,cg bagawe,birukanywe se. Bajyana ishema ryabo ko alibo beguye ku bushake,bakabona uko bashakisha akazi hanze a-ha!
Kanda hano umusubize

Claude - 23/10/2016 saa 20:48

Iyo beguye nta mperekeza bahabwa,.Baba babonye amahirwe yo gusohoka badafunzwe,cg bagawe,birukanywe se. Bajyana ishema ryabo ko alibo beguye ku bushake,bakabona uko bashakisha akazi hanze a-ha!
Kanda hano umusubize

koki - 23/10/2016 saa 19:29

Ibi byari bizwi Ariko ko hatojye abademobe bazaba ba gitifu ko nta musifire ushakwa kuri uriya mwanya.ahubwo mumfashe tuzarebe ko koko abazashyirwaho bazaba barabaye mu Gisirikare nibataba bo bizaba ari ibihuha
Kanda hano umusubize

sam - 25/10/2016 saa 07:44

ayo namatiku ariko bibaye byo bya aramahirwe nubundi nibo bafashe igihugu
Kanda hano umusubize

koki - 23/10/2016 saa 19:06

Ibi byari bizwi Ariko ko hatojye abademobe bazaba ba gitifu ko nta musifire ushakwa kuri uriya mwanya.ahubwo mumfashe tuzarebe ko koko abazashyirwaho bazaba barabaye mu Gisirikare nibataba bo bizaba ari ibihuha
Kanda hano umusubize

nzayisenga eric - 23/10/2016 saa 16:38

1 icyambere turimwisi;i ubusobanuro bw'isi isi niki? naho ibintu bigenda nkuko udashaka. harimpamvu mvuze ibibintu. mwisi utekereza ko bizaba byiza ntabariko biba ;haraho twari dutegeye ubuzima bwiza ark, ntibigishoboka urugero: ubuhinzi,ubworozi, ubucuruzi. none ikibazo dufite abantu ntibajya bamenya namateka twagize nkabanyarwanda. kuburyo abantu usanga bashaka kwitiranya ibintu murakoze.
Kanda hano umusubize

kandi - 23/10/2016 saa 15:41

Haaa, ubwo se murabyibazaho, abayobozi bose b'imirenge batizewe barakurwaho mbere y'uko amatora aba. Ikindi mwibuke ko hamaze gusohoka itegeko ryo gushyiraho aba bayobozi badapiganiye iyo myamya. Muzibukire rero abifuza iyo myamya keretse namwe niba mwigerera kubayitanga naho abibaza impamvu beguzwa ni uko bagomba gushyira mubikorwa ibijyanye na gahunda tutazi mu bikorwa. Icyakora abazi gusoma ibihe bo bashobora kubispbanukirwa.
Kanda hano umusubize

Biber - 23/10/2016 saa 15:21

Yewe,yabaye ari ibishoboka nanjye bakampa kuri uyu mugati only two years.
Kanda hano umusubize

xx - 23/10/2016 saa 11:09

Ubundi iyo ugiye ku kazi mu buryo budasobanutse ugatwaye ugakwiye,ujye umenya ko no kukavaho aruko,kandi ntuzanabona aho urega.Ibyo gupiganirwa kw'iyo myanya nabyo ni ikinamico nsa.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 23/10/2016 saa 08:33

Ariko simbona ikibazo abo ba gitifu bagiriwe inama yo kwegura (kweguza!) kuko benshi muri bo baba bafite amakosa y'akazi bakoze ashingiye ku manyanga runaka cyangwa ubushobozi bucye. Aho kugira ngo rero umuntu bamusezerere / bamwirukane, numva byaba byiza bamusaba akabisa abandi nawe akaba yashobora kujya kugeragereza ahandi adafite icyasha cyo kwirukanwa! Ibi bintu ahubwo ni byiza kuko impande zombi zibyungukiramo (win-win). Ikibazo cyaba guusa "uwakweguzwa" akora neza cyangwa ahimbiwe ibyaha, icyo gihe ni nk'undi mukozi wese warenganywa kandi inzego zamurenganura zirahari harimo urwo umuvunyi n'inkiko.
Kanda hano umusubize

Claude - 23/10/2016 saa 06:40

Iyo beguye nta mperekeza bahabwa,.Baba babonye amahirwe yo gusohoka badafunzwe,cg bagawe,birukanywe se. Bajyana ishema ryabo ko alibo beguye ku bushake,bakabona uko bashakisha akazi hanze a-ha!
Kanda hano umusubize

mimi - 22/10/2016 saa 23:28

Ikibazo twifitiye ni ikinzara igiye kumara abanyarwanda naho ibindi birabareba! ngo ni iterambere da! abateyimbere bazakomeza bahatere naho twe rubanda rugufi turashize pee!!
Kanda hano umusubize

Mushi - 22/10/2016 saa 21:09

Leta yacu irebera abaturage,ntabwo yakwihanganira abantu bakoresha igitugu,barenganya abantu bayoboza igitugu,Ba Mayors murebe n'amakosa akorwa na ba Coordinators ba Dasso,aho batanga imyanya batarebye ubumenyi n'ubushobozi ahubwo bareba ubahaye Ruswa,Muzasanga abayobora imirenge muri Dasso batazi no kwandika.Ni gute wakora kinyamwuga utazi kwandika?Muzagenzure muzasanga abenshi baranahoze muri Local Defence,nabo mubeguze batumaze.Mweguze na Dasso Sindayigaya Eduard yirirwa yaka ruswa aba Dasso ngo arabaha ubuyobozi,abanze kuyamuha arabahindura uko yishakiye
Kanda hano umusubize

ndayishimiye jeancloude - 22/10/2016 saa 20:03

Bajye bagaragaza imamvu beguye kukazi
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA - 22/10/2016 saa 19:54

Mu Karere ka Nyanza,umurengr wa Busore kuwa gatanu ushize gitifu w'uwo murenge yaregujwe.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 18:12

Leta ibikurikirane neza kuko hari abashobora kubirenganiramo abandi bakaba bashobora gusezera barite into bakoze bahunga
Kanda hano umusubize

Barore - 22/10/2016 saa 14:24

Ni byiza kwegura abandi bakarya ho yenda hajya haba ho mutations, umuntu agashomera yarigeze kugira akazi.
Kanda hano umusubize

cyprien - 23/10/2016 saa 12:07

nonese akazi nubukonde?byibura nabo bamenyako byose bishoboka
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 13:47

ubihakana ko badategekwa kwegura azambaze ibyambayeho.Ngo inkiko zibagira abere da! !!!!! Iyo ubyanze kwegura bagucurira ibyaha biruta iby'ingurube. Nge inama najya nuko abategeka abakozi kwegura bakwiye kunyura mu nzira za mategeko bagasezerera umukozi ufite amakosa atari amahimbano.
Kanda hano umusubize

Mirenge - 22/10/2016 saa 12:10

Iyo wiyumvamo ubushobozi buke bw'ibyo ukora cg ubona ahaguha inyungu kurusha akandi kazi wakoraga uregura kuko kubangikanya inyungu nyinshi ntibishoboka.Aba beguye rero njye ndabashimye ni intwari kuko bamenye aho intege zabo nke cg se nyinshi ziherereye. Ikibi ni ukuruhukira mu gihome naho kwegura ukajya mu twawe ntako bisa.
Kanda hano umusubize

nkunda - 22/10/2016 saa 11:50

Ngo biyeguje ariko mwagiye mubeshya abahinde koko. Bameya nabo bategetswe basaba abagitifu kwandika begura kumirimo yabo bakabizeza ko nibabikora bazafaswa kubona akandi kazi kumbe wa!
Kanda hano umusubize

LAURENT - 22/10/2016 saa 11:29

NJYEWE UKO MBIBONA NUKO ABA GITIFE BABAFATA NKABANYAPOLITIKI KANDI BAKORA IMIRIMO YA ADMINISTRATION BABA BANAPIGANIWE, ARIKO UGASANGA BEGUZWA BATUNGUWE, UWANZE AGIRA INGARUKA MBI.IYO NI MUYOBORERE.ESE BIVAHE? QUI DIRIGE! NIBEMERE HAJYEHO NOMMINATION NA DENOMINATION, TUBYAKIRE DUTYO KANDI URWANDA RWASHIZE UMUKONO KUMASEZERANO MPUZAMAHANGA YA (BIT,ILO),YO KURENGERA ABAKOZI BA LETA.CONVENTION 135.NAYIGIHUNGU NTIYUBAHIRIZWA NKANTSWE MPUZAMAHANGA. AHAAAAAH.NIZEYEKO BABAHA IMPEREKEZA ZABO BAKAREBA IYO BEREKEZA.
Kanda hano umusubize

Douard - 22/10/2016 saa 12:27

Nugutekererwa Bagende,iyobigiriye,ntabindi.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 15:38

NOE C BABA BEGUZWA N'IKI?
Kanda hano umusubize

Buto - 22/10/2016 saa 11:17

Ngo ntabwo begujwe? mujye mureka kudusetsa rimwe na rimwe...
Kanda hano umusubize

Gaston - 24/10/2016 saa 18:03

Beguzwa Cg bateguzwa icy'ingenzi ni uko batakiri ku kazi kubu gitifu nanjye wajujubijwe nkarinda nkavamo 7yrs ago ubu se si mpoze uwabinkoreye ntari mu kazi ? mujye muceceka,wenda noneho nanjye ubushomeri bwanjye bwakumvikana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X