Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bazunguzayi bimwe ibibanza bemerewe mu isoko rishya ku Kinamba

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagali bamenyerewe ku izina ry’abazunguzayi basanzwe bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali; ntibavuga rumwe n’ubuyobozi mu mitangire y’ibibanza mu isoko rishya ryubatse mu murenge wa kacyiru ahazwi nko ku kinamba.

Ubwo twageraga aho iri soko rishya rya kacyiru ryubatse; twahasanze umubyigano w’abantu benshi barimo abazwi ku izina ry’abazunguzayi aho buri wese yifuzaga guhabwa ikibanza cyo gukoreramo.

PNG - 533.5 kb
Abazunguzayi muri Kacyiru ntibishimiye uburyo ibibanza bibagenewe byatanzwe

N’ubwo hari abishimira ko babonye ibibanza,hari na bagenzi babo bavuga ko batabonye ibibanza.

Aba babwiye imirasire.com ko babangamiwe n’uburyo ibibanza byo muri iri soko biri gutangwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru iri soko riherereyemo, KAYIHURA Felix yabwiye itangazamakuru ko nk’ubuyobozi barimo gukurikirana itangwa ry’ibibanza kugira ngo hatagaragaramo amanyanga kandi ngo uwo basanga yahawe ikibanza atari umugenerwabikorwa azashyirwa ku ruhande.

Biteganijwe ko iri soko rizakoreramo abantu bagera kuri 450 biganjemo abahoze bacururiza mu kajagali.

Ni muri gahunda y’ Umujyi wa Kigali yo guca burundu ubucuruzi butemewe n’ubwo ababukora bakomeza kugaragaza ko guca ubwo bucuruzi bidakorwa mu buryo bunoze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KEZA - 30/10/2016 saa 10:49

ICYONUMVANUKOBAKUBAKAIRINDISOKO ABANDIBAGAKORERAMO MURAKOZE.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X