Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Batatu bari mu maboko ya polisi bakekwaho kunyereza imisoro ya leta

Abagabo batatu baraye batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu ari nabwo bahise berekanwa. Uko ari batatu bafashwe bafashwe bakurikiranyweho kugerageza kunyereza imisoro ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abakekwa bakurikiranyweho gukoresha icyuma gitanga inyemezabuguzi (Electronic Billing Machine/EBM) muri kompanyi za baringa , aho nyuma bajyaga kwaka amafaranga mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ku byagurishijwe nta nyungu kuko babitangiye umusoro ku nyungu.

Abafashwe banakurikiranyweho kugurisha inyemezabuguzi ku bandi bacuruzi nta kintu babagurishije; ibi byose babinyujije muri kompanyi za baringa bishyiriyeho zitwa Reason Trading Company, Beyi Layisi Company na Quality Business Company.

Emmy Mbera ushinzwe imikoreshereze ya EBM yagize ati:” Umwaka wose ushize nta kintu bacuruje cyangwa baguze, ahubwo imashini yabo igaragaza ko barundanyije imisoro,..bakaba hari inzira nyinshi bakoreshejemo izi nyemezabuguzi zitemewe, iperereza ryagaragaje ko babikorera hamwe.”

Amafaranga yatswe na Union Trading yageraga kuri miliyoni 145, Quality Business yatse miliyoni 390 naho Bayi Layisi yaka miliyoni 210.

Nanone Bayi Layisi yari isigaje kwaka miliyoni 39 mu mpapuro zayo, Quality Business isigaje 152 mu gihe Reason Trading yasabaga kugarurirwa imisoro ingana na miliyoni 76.

Aha Mbera yagize ati:”Ku bantu 12,000 bakoresha EBM, 25 bonyine nibo bagaragaweho ubu bujura ariko muri bo, 10 bamaze gutabwa muri yombi , tukaba tugikorana na Polisi ngo n’abandi basigaye bafatwe.”

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu yashimye abafatanyabikorwa bose barimo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) n’abandi muri rusange ku ruhare bagize mu ifatwa ry’aba bantu.

SP Hitayezu yagize ati:” Ibi bibere urugero abacuruzi bose bafite imigambi yo gukora amakosa nk’aya. Biratinda bagafatwa kandi bagashyikirizwa ubutabera.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidindiza gahunda yo guteza imbere igihugu maze asaba abacuruza bose kwitandukanya n’ibikorwa bidindiza ubukungu bw’igihugu.

Baramuka bahamwe n’icyaha, aba bagabo bazahanishwa igifungo gihera ku myaka ibiri n’amande angana n’umusoro wanyerejwe nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IRADUKUNDA ERIC - 9/11/2016 saa 08:00

ABO BANYEREZA IMISORO Y'IGIHUGU KANDI YA GAKWIYE GUTEZA IMBERE IBIKORWA BYA LETA,BAJYE BAFATWA BAHANYWE BY'INTANGARUGERO.
Kanda hano umusubize

kwizera Ismael - 7/11/2016 saa 16:57

turashima polisi y'u Rwanda kubufatanye bwiza mugukumira icyahungabanya ubukungubw'u Rwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X