Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abategetsi b’ibihugu bigize EAC barasabwa kongera umusanzu w’ikoranabuhanga

Umuryango w’ ibihugu by’africa y’ uburasirazuba urasaba abategetsi bibihugu bigize uyu muryango kongera umusanzu wabyo waba uwamafaranga cyangwa politike hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga.

Ibi nibyatangarijwe mu nama yahuje inzego zose zo muri uyu muryango iri kubera hano i Kigali igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ingano y’ umusanzu utangwa nibihugu bigize umuryango w’ Africa y’ uburasirazuba mu bikorwa bigamije iterambere ryikoranabuhanga igaragazwa nubuyobozi bwuyu muryango nk’ikiri hasi.

Aganira n’ abanyamakuru HON. Jesca ERAYO umunyamabanga wungirije w’uyu muryango yasabye za leta zibi bihugu kongera umusanzu wabyo mu bikorwa bigamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Ubu bufashwa busabwa na Jesca ERAYO burasa nubwumvikanye ku bategetsi bo muri ibi bihugu nubwo hakigaragara icyuho, Ariko ukurikije ibigaragazwa nk’ubushake bwa politike hano mu Rwanda birasa nkibitanga ikizere ko ikibazo kigaragazwa n’ ubuyobozi bwuyu muryango gishobora kuzaba cyakemutse mu gihe kiri imbere.

Imishinga myinshi haba iy’ ibihugu ku giti cyabyo cyangwa ihuriweho nibihugu bigize uyu muryango igaragara nkikeneye cyane ikoranabuhanga mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Aha twavuga nko guteza imbere ubuhinzi bushingiye kwikoranabuhanga usanga bishyizwe imbere n’ibihugu hafi ya byose byo mu karere, ndetse n’umushinga uhuriweho n’ibi bihugu wo guca imyenda izwi nka caguwa, aho abakora imyenda muri ibi bihugu bakigaragaza ko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi nyamara ngo riracyagaragara nk’irikiri hasi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X