Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bazivamo Christophe yabonye umusimbura muri EALA

Oda Gasinzigwa wigeze kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ku mugoroba w’ejo yatowe n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’uwa Sena kujya gusimbura Bazivamo Christophe mu nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Gasinzigwa ugiye kuri uyu mwanya yari amaze igihe asimbujwe muri Guverinoma y’u Rwanda, akaba asimbuye Bazivamo Christophe wagiye kungiriza umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAC.

JPEG - 25.1 kb
Oda Gasinzigwa niwe watorewe gusimbura Bazivamo

Aya matora yari yitabiriwe n’Abadepite 54 ndetse n’Abasenateri 21 bose bakaba bari 75.Gasinzigwa akaba yagize amajwi 71.Gasinzigwa mu matora akaba yari ahanganye na Kanamugire Calixte ukora mu bunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi watowe n’abadepite bane gusa.

Bazivamo wo muri FPR Inkotanyi aherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wungurije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), aho yagiye kungiriza Umurundi Ambasaderi Liberat Mfumukeko.

Gasinzigwa Yavutse mu 1967, avukira muri Tanzaniya ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiyeyo, mu 1998 Gasinzigwa yatorewe kuba umwe mu bakozi bakorana n’ubunyamabanga bw’inama y’igihugu y’abagore, muri 2001 yatorowe kuba umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abagore ushinzwe ibikorwa by’inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu.

Naho Muri 2004 yatorewe kuba Perezida w’inama y’igihugu y’abagore , Muri 2008 Gasinzigwa yagizwe umugenzuzi mukuru w’urwego rushinnzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo (GMO), akaba yarahavuye muri 2013 ajya ku mwanya wa Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho yasimbuye Nyakwigendera Inyumba Aloyisia witabye Imana mu mpera za 2012.

Muri Werurwe ni bwo Perezida wa Repubulika yari yamusimbuje muri muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Diane Gashumba nawe waje kwimurirwa muri Minisiteri y’Ubuzima.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X