Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Bimwe mu byavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Kabila

Ibibazo bya FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare ndetse n’ubucuruzi cyane cyane ubwa Gaz Methan bimwe mu byo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC baganiriyeho ubwo bahuraga ku munsi w’ejo mu karere ka Rubavu.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahuriye mu mujyi wa Rubavu bombi bari baherekejwe n’intumwa zitandukanye zirimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo James Musoni n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu Valentine Kamayirese.

Ku ruhande rwa RDC, Perezida Kabila yaherekejwe na Alexis Tambwe Mwamba Minisitiri w’ubutabera, Atama Tabe Minisitiri w’ingabo na Martin Kabwelulu Minisitiri w’ubucukuzi.

JPEG - 30.8 kb
Ubwo umubano wari utangiye kuzamo agatotsi Ban Kii Moon niwe wabahuje

Impande zombi zaganiriye ku bibazo bitandukanye birimo guhuriza hamwe imbaraga no gukomeza gufashanya cyane cyane ku byerekeye ubucuruzi ku mbibi zihuza ibi bihugu byombi ndetse n’ubucukuzi bwa gaze methane iboneka mu kiyaga cya Kivu u Rwanda rwatangiye gucukura.

Ku byerekeye ubufatanye mu kurandura imitwe yitwara gisirikare ikomeje guteza umutekano muke muri ibi bihugu byombi irimo na FDLR , impande zombi zagaragaje intambwe zimaze kugeraho mu kurwanya iyi mitwe.

U Rwanda na RDC bemeranyije ko hagiye gushyirwaho uburyo bukomeye bwo guhererekanya amakuru y’iperereza bityo bigafasha iyi mitwe yitwara gisirikare kurandurwa burundu.

Nanone kandi impande zombi zumvikanye ko zigiye gukomeza kwagura imigenderanire hagati y’ibihugu by’u Rwanda na RDC intambwe yatewe ntisubire inyuma ahubwo ikarushaho gukomeza igana imbere.

Umubano w’u Rwanda na RDC wajemo agatotsi kamaze igihe kitari gito, ibihugu byombi byaje guhuzwa n’umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Kii Moon.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 12:36

Yesu Kristo ashimwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X