Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Breaking News: Riek Machar yahiritswe ku butegetsi

Abategetsi bo muri Sudan y’Epfo batangaje ko bamaze kubona visi Perezida mushya ari we Taban Deng Gai wari usanzwe ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Sudan Y’Epfo.

JPEG - 31.8 kb
Taban Deng Gai

Uyu asa n’uhiritse Riek Machar kuko ibi bibaye mu gihe Riek Machar atari akiri mu mujyi wa Juba.

Gusa nubwo bimeze bityo, Umuvugizi wa Riek Machar yavuze ko batemera ugutorwa kwa Deng

Uyu Deng yari afatanyije bya hafi na Machar ndetse ngo yanamufashije kugera kubutegetsi. Abasesenguzi baravuga ko ibi bishobora kuba nyirabayazana yo kubura imbaraga ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. ( Opposition)

Mu minsi mikeya ishize abantu bagera kuri 300 bitabye Imana mu mirwano yari ishyamiranyije abashyigikiye Riek Machar n’abashyigikiye Perezida Salva Kirr.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eichmann Klaus - 26/07/2016 saa 15:52

Riek marchar nubundi ntarambirije kuwo mwanya nindwanyi nka Savimbi ntakeneye ubuhendabana akeneye kiir naM7 arabapfu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X